Perezida Kagame yemeye kwishyura telefoni zigezweho zizwi nka ‘smartphone’ 1500 muri gahunda y’amezi atatu igamije ko nibura buri rugo rwatunga imwe.
Ibi Umukuru w’Igihugu yabigarutseho mu Nama Nkuru ya 14 y’Umuryango FPR Inkotanyi yabereye ku cyicaro cy’uyu muryango kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 21 Ukuboza 2019.
Mu kiganiro kivuga ku ntambwe ya FPR Inkotanyi mu myaka 25 ishize nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula, yavuze ko hari gahunda yatangiye binyuze mu gikorwa cyiswe “Connect Rwanda Challenge” igamije ko buri munyarwanda yaba afite telefoni igendanwa ya smartphone.
Yavuye mu bitekerezo byabayeho hagati ya Minisiteri ayobora n’ibigo by’itumanaho, harebwa uko umuturage yarushaho koroherezwa kubona telefoni igendanwa.
Ati “Mwarabibonye ubushize dutangiza Mara Phones aho hanagaragajwe ko atari ugukora gusa telefoni zigezweho, ariko ko dushaka no gushyiraho uburyo bwakorohereza abaturage bakishyura biboroheye izo telefoni.”
Gusa ngo baje gusanga atari buri muturage wese wakoroherwa no kwishyura ikiguzi cy’izi telefoni kuko ngo hari n’utabasha kwishyura n’amafaranga 500.
Ati “Ntabwo ari abantu bose bashobora kuba babasha kwishyura ayo mafaranga ku kwezi. Icyo gihe twarebaga hagati y’ibihumbi bine n’ibihumbi umunani bitewe na telefoni ushaka kuko ubu bafite amoko abiri.”
Ubwoko bubiri bukorwa na Mara Phones burimo Mara Z na Mara X, zombi zijyamo SIM Card ebyiri. Mara Z igura 175 750 Frw naho Mara X igura 120 250 Frw.
Minisitiri Ingabire yakomeje agira ati “ Hari na cya gice cy’abanyarwanda, n’ iyo wamusaba na 500 Frw ku kwezi atazabasha kuyabona. Kandi dukeneye ko za serivisi tugeza ku baturage twifashishije ikoranabuhanga dukeneye ko nabo bibageraho.”
Muri uko gushaka uko abaturage bose bagerwaho na telefoni, ngo MTN Rwanda yazanye igitekerezo cy’uko ibigo byakwiha umukoro bikishakamo ubushobozi bikagira izo biha abaturage.
Ati “MTN Rwanda iza kuzana igitekerezo cyiza cyo kuvuga iti reka dushyireho umukoro [challenge] w’amezi atatu aho ari ibigo cyangwa umuntu ku giti cye yashobora kuba yatanga telefoni umubare runaka kugira ngo noneho tuzikusanyirize hamwe, dufatanye n’inzego z’ibanze tugende tuzitanga mu ngo zitandukanye.”
“Umukoro dushaka kwiha, ni ukugira ngo za ngo miliyoni ebyiri n’ibihumbi 880 dufite mu Rwanda nibura buri rugo rugire smartphone kuko imwe izatuma buri wese uba muri urwo rugo abone izo serivisi biboroheye.”
Minisitiri Ingabire yavuze ko Perezida Kagame yasabye ko abaturage batazahabwa telefoni gusa ahubwo ko bazahabwa amahugurwa y’uko bazikoresha n’akamaro kazo.
Perezida Kagame yahise afata ijambo avuga ko ubwo iki gitekerezo yakiganiraga na Minisitiri Ingabire, yemeye gutanga 1000.
Ati “ Njye nabanje kureba umushahara mfata, ngo ndebe amatelefoni arimo hanyuma nza gusanga harimo make cyane. Ariko kubera ko nanjye umutwe wanjye ukora kurusha uko mfata umushahara, mpitamo kuvuga ngo nzishyurira smartphones 1000.”
Yavuze ko ubwo yaganiraga ibyo na Minisitiri Paula Ingabire, nawe yari yemeye ko Minisiteri ayobora bazishamo izindi zigiye kwegera uwo mubare.
Ati “Ubwo namwe birabageraho, biragenda biza, nta gahato kabirimo, bizakorwa n’ubishoboye hamwe no kubishaka ariko turashaka kugira ngo biturutse mu bushobozi umuntu afite, tuzahe abo baturage bacu smartphones zashobora kuzatwara imyaka icumi kugira ngo zibagereho bitewe n’aho ariho.”
Ahagana saa tanu z’ijoro, Umukuru w’Igihugu yifashije urukuta rwe rwa Twitter, maze atangaza ko azatanga telefoni za Mara Phone zikorewe mu Rwanda 1500.
I am happy to support the #ConnectRwanda challenge with a pledge of 1500 Made-in-Rwanda @MaraPhones. Smartphones should not be a luxury item. Let’s challenge ourselves to make smartphones an everyday tool enabling all Rwandans to fulfill their potential.
— Paul Kagame (@PaulKagame) December 21, 2019
Imibare y’Urwego Ngenzuramikorere (RURA) yo mu Ugushyingo uyu mwaka igaragaza ko Abanyarwanda batunze telefoni ngendanwa ari 9,527,829. Gusa iyo babara aba, haba hagendewe ku mubare wa sim card zikora, ku buryo ushobora gusanga hari umwe ufite izirenga ebyiri.
Ibi bisobanuye ko ugiye kubarura, ntiwasanga telefoni miliyoni icyenda n’imisago, ahubwo wabona sim card zingana n’uwo mubare zishobora kuba zikoreshwa muri telefoni zitanageze no kuri miliyoni eshanu.
Muri miliyoni icyenda n’imisago zibarurwa, MTN Rwanda yihariye umubare munini na 5,245,426 mu gihe Airtel ari 4,282,403.
Ni mu gihe abanyarwanda bangana na 52.1% ari bo bakoresha internet bavuye kuri 7.9% babarwaga mu 2010.