Umunsi wo ku itariki 19 Ukuboza wose, Umunyamabanga wa leta ya Uganda ushinzwe ibibazo byo mu karere, Philemon Mateke yiriwe agerageza abifashiwemo n’itangazamakuru rya poropaganda rya Uganda, kugaragaza ko ntaho ahuriye n’igitero cya FDLR/RUD-Urunana cyagabwe mu Kinigi mu Karere ka Musanze mu Ukwakira muri uyu mwaka, nyamara si inshuro ya mbere Mateke yari avuzweho gukorana n’udutsiko dushaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda.
Mu ibaruwa igerageza gukura icyasha ku isura ye yazengurukijwe hirya no hino by’umwihariko ikagarukwaho n’ibinyamakuru nka daily Monitor, Chimpreports, Watchdoguganda n’ibindi, Mateke avugamo ko u Rwanda ari rwo ruri kumwibasira, mu gihe hari ibimenyetso byinshi byemeza ibyo rumushinja.
Mateke yakomeje asebya u Rwanda avuga ko rushaka kumwivugana. Ariko se kuki u Rwanda rwashaka kwegizayo umusaza ugeze mu myaka ya nyuma y’ubuzima bwe? Mateke agomba no kwibaza impamvu ari we, mu bayobozi bose muri Uganda uvuga ko u Rwanda rushaka kumwikiza.
Ibigaragara mu ibaruwa ya Mateke bigaragaza umuntu ugeze mu zabukuru wakozwe n’ikimwaro cyo gufatanwa igihanga, nyuma y’aho Umunyamabanga wa leta Olivier Nduhungirehe amushyiriye ku karubanda agaragaza isano afitanye n’imitwe y’iterabwoba. Ibi bikaba byarabereye mu nama iherutse kubera I Kampala hagati ya komisiyo ihuriweho n’ibihugu byombi yo gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’Amasezerano ya Luanda, Uganda ikomeje kugaragaza ubushake bwo kudashyira mu bikorwa ibyo ateganya.
Igitangaje, nuko Mateke atagize icyo avuga ku bimenyetso byagaragaje ko avugana na RUD-Urunana, ubwo uyu mutwe w’iterabwoba wagabaga igitero muri Kinigi mu Ukwakira ukica abantu 14 ugakomeretsa abandi. Ibimenyetso bitunga urutoki Mateke byarakusanyijwe ubwo ingabo z’u Rwanda zahitaga zisubiza inyuma icyo gitero zikica benshi mu bakigabye, kinafata batanu ari bazima mu gihe ababashije gucika ari batatu.
Ibimenyetso bifatika birimo telephone n’amakuru yavuye mu batawe muri yombi bitunga urutoki umunyamabanga wa leta wa Uganda nubwo akomeje guhakana ko akorana bya hafi n’abarwanya u Rwanda mu mwanya wa Museveni.
Mateke avuga ko atari Umunyarwanda uhangayikishijwe n’ibibazo by’imbere mu Rwanda. Amakuru yizewe nyamara, avuga ko nubwo Mateke yemeza ko ari Umufumbira, mu by’ukuri yavukiye mu Rwanda akaba yarimukiye mu Bufumbira n’ababyeyi be baturutse muri Burera, mu majyaruguru y’u Rwanda.
Bivugwa ko ubusanzwe Museveni yatsinze Obote, Mateke ari muri Guverinoma yari iyobowe n’ishyaka rya UPC rya Obote, bikaba ngombwa ko ahungira mu Rwanda, aho yageze akakiranwa urugwiro na Leta ya Habyarimana, yanamwishyuriye ibyo yari akeneye byose icyo gihe.
Ubwo Museveni yasubizaga Mateke muri guverinoma, we yari yaramaze kwiyemeza gupanga umugambi wo guhungabanya u Rwanda. Umwe mu bamuzi ati: “Mateke ni umukozi wa FDLR mu butegetsi bwa Museveni.”
Usubiye mu hahise he, ntiwatangazwa nuko Mateke yagiye agirana ubucuti bw’akadasohoka n’abahezanguni bo muri guverinoma ya Habyarimana kuva muri za 70 bahuriye ku ngengabitekerezo yo kwanga Abatutsi, ndetse benshi mu Bahutu batemeraga.
Ababizi neza bahishuye ukuntu ubwo yigishaga ku ishuri ryisumbuye rya Mutorere muri Kisoro, Mateke yari mu mugambi wari ugamije kwica abanyeshuri bose b’Abatutsi. Mateke yiyumvagamo ingengabitekerezo ya Hutu Power kuva mu busore bwe.
Nk’uko byemezwa n’urubuga ruzobereye gukora ku nkuru zijyanye n’Akarere ka Kisoro, The inspiration20, ngo abigaga kuri iri shuri rya Mutorere baguha ubuhamya ko Mateke yari impuguke mu gutanga Abanyarwanda bagiye bafungwa, bagakorerwa iyicarubozo ndetse bakicwa, kandi benshi bari impunzi z’Abatutsi muri Uganda. Uru rubuga ruti: “N’Abahima ntiyabareberaga izuba kubwo gusa nk’Abatutsi.”.
Ariko, nyuma y’aho Nduhungirehe wari uyoboye intumwa z’u Rwanda mu nama iheruka kubera I Kampala, amushyiriye ku karubanda akagaragaza ukuntu abateye mu Kinigi bavuganaga kuri telephone na Mateke, arimo kugerageza kwigira umwere.
Itangazamakuru ry’icengezamatwara rigamie kwibasira u Rwanda ryo muri Uganda ririmo gufatanya nawe mu nkuru rikora nk’ifite umutwe ugira uti: “U Rwanda rurashaka kunyica.” Nyamara ibimenyetso ku bivugwa kuri Mateke birakomeye. Ibi nibyo yari akwiye kwitaho aho kuzana izindi nkuru zigamije kuyobya abantu ngo bamugirire impuhwe zagakwiye kugirirwa inzirakarengane zaguye mu gitero cyo mu Kinigi yagize uruhare mu gutegura.
Mu Mwaka ushize ku itariki 14 n’itariki 15 Ukuboza, Mateke abitegetswe na Museveni, yahamagaje inama yahuje abayobozi bakuru ba FDLR na RNC, yabereye muri Kampala Serena Hotel. Ni inama yari igamije guhuza ibikorwa by’iyi mitwe yombi hagamijwe kureba ko hari icyo bageraho muri gahunda bahuriyeho yo guhungabanya u Rwanda.
Icyaje gutungura Mateke n’umukoresha we, Museveni ariko, ni ukuntu abayobozi ba Congo bafatiye ku mupaka wa Bunagana babiri mu bayobozi ba FDLR bari bavuye muri iyo nama ari bo; LaForgeFilsBazeye , wari umuvugizi wayo, na Theophile Abega , wari ukuriye ubutasi.
Ubwo Congo yashyikirizaga u Rwanda aba bantu, bemeje uruhare rwa Uganda mu mu bikorwa byabo.
Kimwe mu bintu byavugiwe muri iyo nama gitangaje cyahishuwe, n’ukuntu ubwo FDLR yari ikijijinganya ku gukorana na RNC kubera kutayizera, Mateke ngo yayihaye icyizere agira ati: “Sinabagambanira, na Habyarimana yaranyizeraga,”
Yongeyeho ko Museveni ari nawe watanze icyo gitekerezo cyo gukorana kugirango bizagaragare ko amoko atandukanye y’Abanyarwanda arwanya ubutegetsi bw’u Rwanda kandi byazarushaho kugaragara neza imbere y’Umuryango Mpuzamahanga.