Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB) cyatangaje ko mu mwaka wa 2019 ishoramari rishya ryanditswe ryageze kuri miliyari 2.46 z’amadolari ya Amerika, ni ukuvuga asaga miliyari zisaga 2300 Frw.
Iri shoramari ryiyongereyeho 22.6% ugereranyije n’iryanditswe mu mwaka wa 2018 ryari miliyari 2.01$, nk’uko imibare yatangajwe kuri uyu wa Gatatu ibigaragaza.
Imibare igaragaza ko ishoramari ryakozwe mu rwego rw’ingufu n’ibikorerwa mu nganda ryihariye 75% by’ishoramari rishya rya 2019. Muri uwo mubare urwego rw’ingufu rufitemo 45% naho urw’ibikorerwa mu nganda rukagiramo 30%.
Izindi nzego zashowemo imari ryinshi mu 2019 harimo ubwubatsi, ubuhinzi, serivisi ziganjemo iz’ikoranabuhanga n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.
RDB igaragaza ko kubera iri shoramari rishya, byitezwe ko imirimo 35,715 igomba guhangwa, aho by’umwihariko urwego rw’ibikorerwa mu nganda ruzahanga imirimo 22.935, urw’ubwubatsi rugahanga 3.053.
Ni inkuru nziza ku bakozi n’abashaka imirimo, kuko bizunganira gahunda Guverinoma y’u Rwanda yihaye yo guhanga imirimo ibihumbi 200 buri mwaka, ishingiye ku ishoramari n’ubundi buryo bugenda bushyirwaho.
RDB igaragaza ko mu ishoramari ryanditswe umwaka ushize, irihuriweho n’abanyarwanda n’abanyamahanga ryihariye 44% y’ishoramari ryose, aho iryaturutse mu mahanga ari 37% naho iryandikishijwe n’abanyarwanda ni 19%.
Ukwiyongera kw’ishoramari rihuriweho ahanini rishingiye ku mishinga ibiri ikomeye yashyizwe mu rwego rw’ingufu irimo uwo kubaka urugomero rwa Rusizi III wa miliyoni 613$ n’uwa Gasmeth Energy washowemo miliyoni $442.
Ni mu gihe ishoramari ry’abanyarwanda ryo mu mwaka wa 2018 ryari ryihariye 51%, iry’abanyamahanga ari 48% mu gihe irihuriweho ryari 2%.
Umuyobozi mukuru wa RDB, Clare Akamanzi yagize ati “Nyuma yo kurenza igipimo cya miliyari $2 mu ishoramari ryanditswe mu mwaka umwe mu mateka y’iki gihugu mu mwaka wa 2018, twakomeje kuzamuka aho twarengeje miliyari $2.4 mu mwaka wa 2019, ari naryo shoramari ryinshi tugize kugeza magingo aya. Ibi tubigezeho tuvuye kuri miliyoni 400$ z’ishoramari ryanditswe mu mwaka wa 2010.”
“Ni ikimenyetso cy’icyizere abashobramari bakomeje kugirira u Rwanda baba abo mu gihugu n’abanyamahanga. Iri shoramari rizafasha mu kurushaho kugabanya icyuho hagati y’ibitumizwa n’ibyoherezwa mu mahanga, binyuze mu kongera ibikorerwa imbere mu gihugu bigenewe isoko ryo mu gihugu no mu karere.”
Mu mwaka ushize u Rwanda rwoherereje mu mahanga ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyari 1.021$ bivuye kuri miliyoni 995$ mu mwaka wa 2018. Ibyo byatumye umusaruro mbumbe w’igihugu mu gihembwe cya gatatu wiyongera ku kigero 11.9% ugereranyije n’uko wari uhagaze muri icyo gihembwe mu 2018.
Imishinga ya rutura yanditswe mu mwaka ushize
Imishinga itanu yashowemo akayabo mu 2019 harimo uwo kubaka urugomero rwa Rusizi III wa miliyoni 613$ n’uwa Gasmeth Energy washowemo miliyoni $442, wo kubyaza ingufu GazMethane.
Hari kandi umushinga w’ikigo Ampersand giteranya moto zikoresha amashanyarazi washowemo miliyoni $152, Remote Estate ukora ibijyanye n’ubwubatsi bw’amacumbi washowemo miliyoni 145$ na Nots Solar Lamps utanga ingufu z’amashanyarazi zikomoka ku zuba washowemo miliyoni 72$.
Mu yindi mishinga harimo uwa Great Lakes Cement Ltd wo kongera ingano ya sima ikorerwa mu Rwanda binyuze mu ruganda ruri kubakwa mu Karere ka Musanze n’umushinga w’ubuhinzi w’ikigo cy’abanya-Kenya Mataba Farms Ltd.
Hari kandi ikigo Mountain Ceramics Co cyashoye imari mu bubumbyi bw’imitako, Elrumalya Rwanda Ltd mu mushinga wo gutunganya ingufu zisubira, MJ Minerals and Petrol Ltd gikora ibikomo, Fantastic Investment Group gikora iby’ubwubatsi bw’amacumbi na Cheza Rwanda Games cyashoye imiri mu mikino y’amahirwe ikinirwa kuri internet.
RDB igaragaza ko uko kwiyongera kw’ishoramari bifitanye isano n’ingamba Guverinoma y’u Rwanda igenda ishyiraho zigamije gushishikariza abashoramari kuyishora mu Rwanda.
Raporo ya Doing Business Banki y’Isi iheruka gutangaza umwaka ushize yagaragaje ko u Rwanda rwongeye kuba igihugu cya kabiri muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara cyorohereza abashoramari, rukaza ku mwanya wa 38 ku Isi.
Bimwe mu byo Leta yakoze mu korohereza abashoramari harimo gushyiraho ikigo kibaha amakuru na serivisi bibafasha gutangiza ishoramari arimo ajyanye no kuryandikisha, kubona ibyangombwa, kubona ubutaka bwo gukoreraho, kugabanyirizwa imisoro n’ibindi.
RDB ikomeza no gukurikirana umushoramari waritangije mu gihugu niba nta mbogamizi agira mu gushyira mu bikorwa umushinga we.
RDB yanatangije ibiganiro biba rimwe mu mezi atatu bizwi nka ‘CEO Forum’ bihuza abayobozi bayo bakuru n’abashoramari bakomeye mu gihugu no hanze yacyo. Inategura ‘Investor Open Day’ buri wa Gatanu icocerwamo ibibazo by’abashoramari, aho mu 2018, hakemuwe ibibazo 163 bingana na 78% muri 209 byatanzwe.
Src: IGIHE