Umutwe w’iterabwoba wa Kayumba Nyamwasa, RNC, ukomeje kuba ubwato bucubira nyuma y’abatari bake mu bayobozi bo hejuru bakomeje kwegura ubutitsa barimo n’abawushinze.
Uheruka ni Leah Karegeya, umupfakazi w’umwe mu bashinze uyu mutwe w’iterabwoba, Patrick Karegeya.
Leah Karegeya yari mu bakomeye muri komite y’uyu mutwe, yaje kuyivanamo biciye mu rwandiko yandikiye umuhuzabikorwa wa RNC, Jerome Nayigiziki tariki 30 Ukuboza 2019.
Muri uru rwandiko ruvuga ukwegura, Leah yavuze ko yeguye kubera ko komite yari ayoboye itizewe, ku buryo imyanzuro bafata idahabwa agaciro.
Yagize ati “Nasanze nta mpamvu yo kuguma kuba umuyobozi mu gihe nka komite yahawe inshingano zo gufata ibyemezo ku bayobozi, batabiha agaciro.”
Imwe muri iyo myanzuro, harimo irebana n’uwari umuvugizi wayo, Jean Paul Turayishimiye uheruka kwirukanwa nyuma yo kuzamura ikibazo kirimo ibura ry’umwe muri ba komiseri muri RNC, Benjamin Rutabana.
Leah yavuze ko itsinda rye ryemeje ko Turayishimiye yirukanywe kubera ko yagaragaje impungenge ku ibura rya Rutabana. Gusa Nyamwasa we yahisemo ahubwo kumwirukana atabagishije inama.
Uyu mutwe w’iterabwoba wagiye ugaba ibitero birimo gutera ibisasu mu Rwanda, ubu ukomeje kwisanga mu bibazo bikomeye.
Hagati aho abatanze amakuru bagaragaza ko ari iminsi gusa isigaye, umubitsi wawo, Jean Marie Micombero na we akawuvamo. Bavuga ko Micombero ari muri aba batishimye.
Ati “Imbarutso ibiri inyuma ni ibura rya Benjamin Rutabana, uheruka kuvugana n’umuryango we ubwo yari muri Uganda muri Nzeri 2019.”
Rutabana wari komiseri ushinzwe kongera ubushobozi, yari muri Uganda mu rugendo rw’akazi. Umugore we yandikiye ibaruwa ubuyobozi bwa RNC abaza aho umugabo we aherereye, gusa Kayumba Nyamwasa nta gisubizo yamuhaye.
Amakuru avuga ko kugeza ubu abo mu muryango wa Rutabana nabo biyemeje guhangana na Nyamwasa, n’abarimo muramu we Frank Ntwari.
Kugeza uyu munsi irengero rya Rutabana ntiriramenyekana nubwo Kayumba we yigeze kwizeza uyu muryango we ko umuvandimwe wabo ameze neza.
Iyegura rya Jean Paul Turayishimye, Leah Karegeya n’abandi, bifitanye isano n’uruhare rwa Kayumba mu ibura rya Rutabana n’imicungire mibi y’umutungo wa RNC.
Nyamwasa n’umugore we ni inzobere mu kunyereza umutungo, bashoye umutungo wa RNC mu bucuruzi bw’umuryango wabo harimo amahahiro akomeye muri Afurika y’Epfo, muri Mozambique n’ahandi nk’uko amakuru abivuga.
Nyamwasa ashinjwa kwiharira RNC, aho bagenzi be bafatanyije gushinga uyu mutwe bamushinja kunyereza umutungo, kutagira imiyoborere inoze, kwironda, gukoresha icyenewabo no kwigwizaho iby’uyu mutwe.
Kayumba yagiye akorana bya hafi n’abo mu muryango we barimo muramu we, Frank Ntwari, uyu akaba yaranamuhaye imbaraga zo kuba komiseri ushinzwe urubyiruko.
Ntwari yagiye ashinjwa n’umugore wa Rutabana, Diane Rutabana ko ari umuntu wagiye atera ubwoba umugabo we.
Diane yavuze ko inshuro nyinshi yagiye agaragaza ikibazo afite. Yabwiye Ijwi rya Amerika ko Ntwari yagiye atera ubwoba Rutabana, ko mu gihe yaba asubiye muri Uganda azamufunga.