• Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
  • Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Amafoto: Rayon Sports yasinyishije myugariro w’i Bumoso, Musore Prince wakiniraga Vitalo’O FC y’i Burundi   |   07 Jun 2025

  • Imyaka 20 y’ubutegetsi bwa CNDD FDD yoretse u Burundi mu manga ikomeye   |   06 Jun 2025

  • Ibyo Urubyiruko Rugomba Kumenya kuri Ingabire Victoire   |   04 Jun 2025

  • Ibihugu Umunani byo ku migabane itandukanye, bigiye guhurira mu Rwanda mu irushanwa ryo Kwibuka ku ncuro ya 31 Genocide yakorewe Abatutsi 1994   |   03 Jun 2025

  • Minisitiri Bizimana yakurugutuye Gustave Mbonyumutwa washakaga “kugira abatagatifu” abajenosideri barimo se Shingiro Mbonyumutwa na Ngirumpatse   |   03 Jun 2025

  • Amavubi yatangiye umwiherero muri Algeria, Manishimwe Djabel yangiwe kwinjira mu gihugu , Rafael York ntiyatanze impamvu yo kutitabira umwihero   |   02 Jun 2025

You are at :Home»POLITIKI»U Rwanda rwashimiye u Bushinwa ku bufasha buri guha abanyarwanda 155 bari mu gace karimo Coronavirus

U Rwanda rwashimiye u Bushinwa ku bufasha buri guha abanyarwanda 155 bari mu gace karimo Coronavirus

Editorial 01 Feb 2020 POLITIKI

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Vincent Biruta, yagiranye ibiganiro na Ambasaderi w’u Bushinwa mu Rwanda, Rao Hongwei, amushimira ubufasha bw’ibanze igihugu cye cyahaye abanyarwanda 155 bari mu Ntara ya Hubei mu gihe iki gihugu cyugarijwe n’icyorezo cya Coronavirus.

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 31 Mutamara nibwo Minisitiri Biruta yagiranye ibiganiro na Ambasaderi Hongwei aho yamushimiye uburyo u Bushinwa buri kurwanya icyorezo cya Coronavirus bwahuye nacyo anamufata mu mugongo kubera ingaruka cyateye.

Itangazo ryashyizwe ahagaragara na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, rivuga ko u Rwanda rwashimiye u Bushinwa ku buryo buri gufata abanyamahanga babarizwa muri iki gihugu.

Minisitiri Biruta yagize ati “Dushimiye u Bushinwa ku buryo buri kurwanya ikwirakwira rya Coronavirus ndetse n’ubufasha bwabwo ku banyamahanga barimo n’abanyarwanda baba mu Ntara ya Hubei.”

Minisitiri Biruta yashimye Ambasaderi w’u Bushinwa ku bufasha burimo ibiribwa n’ibindi bikoresho nkenerwa byahawe abanyarwanda bari mu ntara ya Hubei bigizwemo uruhare n’ubuyobozi bwo muri aka gace hamwe na Ambasade y’u Rwanda i Beijing.

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko nta muntu n’umwe uragaragara mu Rwanda afite virusi ya Coronavirus, isaba abanyarwanda kwirinda kujya mu bihugu yagaragayemo n’ugiyeyo akitwararika akirinda akarinda n’abandi.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyahuje Minisiteri y’Ubuzima n’iy’Ububanyi n’Amahanga; Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Urujeni Bakuramutsa, yavuze ko binyujijwe muri Ambasade y’u Rwanda mu Bushinwa, abanyarwanda baba mu ntara ya Hubei barimo kugirwa inama kandi kugeza ubu nta munyarwanda urandura iki cyorezo.

Hari ibihugu bitandukanye bikomeje kubwira abaturage babyo kuva mu Bushinwa ndetse bimwe bikajya kubacyura. Minisitiri Dr Gashumba, yavuze ko u Rwanda rutaragera aho gufata iki cyemezo.

Ati “Twizeye urwego rw’ubuzima rw’u Bushinwa, kandi abantu bacu bariyo cyane abanyeshuri bariyo barakuze bazi uburyo bwo kwirinda ntabwo turagera ku rwego rwo kubagarura mu Rwanda kandi Ambasade y’u Rwanda iri hafi yabo. Ubu bimeze neza ntabwo turatekereza ku ngingo yo kubazana”.

U Rwanda rukomeje gushyiraho ingamba zikomeye zigamije gukumira ko iki cyorezo cyakwinjira mu gihugu.

Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) cyashyizeho itsinda ry’abaganga bahoraho 10 n’abandi bashobora kuryunganira igihe bibaye ngomba, bapima ibimenyetso bya Virus ya Coronavirus kuri buri muntu wese uvuye hanze y’u Rwanda, cyane cyane mu Bushinwa cyangwa uwo bikekwa ko yahageze kandi bashobora no gutanga ubufasha ku muntu babisangana.

Ku rundi ruhande, RwandAir yahagaritse ingendo hagati ya Kigali na Guangzhou guhera kuri uyu wa 31 Mutarama 2020, itangaza ko iki cyemezo kizongera gusuzumwa vuba muri Gashyantare 2020.

Mu mpera z’umwaka ushize nibwo virus ya Coronavirus yagaragaye bwa mbere mu Mujyi wa Wuhan mu Bushinwa.

Imibare mishya igaragaza ko abantu 9809 aribo bamaze kwandura iki cyorezo mu gihe 213 mu Bushinwa bahitanywe nayo.

Ibimenyetso by’indwara ya Coronavirus birimo kugira umuriro, gukorora no guhumeka nabi ndetse ishobora no kugera aho itera umusonga no kubuza impyiko gukora bishobora gutera urupfu.

Zimwe mu ngamba abantu bakwiye kwimakaza mu kuyirinda harimo gukaraba intoki n’amazi meza n’isabune, gukinga urushyi ku mazuru no ku munwa igihe umuntu bikekwa ko ayirwaye akorora cyangwa ahumeka, guteka inyama n’amagi bigashya neza.

Hari kandi kwifashisha imiti yabugenewe yo gukaraba yica udukoko, kwirinda gukorakora amazuru, amaso n’umunwa igihe umuntu atakarabye, kwirinda kwegera umuntu ufite ibyago byo kuyandura hamwe no kuguma mu rugo igihe ufite ibimenyetso byayo.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta, yashimye u Bushinwa ku bufasha buri guha abanyarwanda bari mu Ntara ya Hubei

Ambasaderi w’u Bushinwa mu Rwanda, Rao Hongwei, wagiranye ibiganiro na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta
2020-02-01
Editorial

IZINDI NKURU

PSD yemeje urutonde rw’abarwanashyaka 80 baziyamamariza kuba abadepite

PSD yemeje urutonde rw’abarwanashyaka 80 baziyamamariza kuba abadepite

Editorial 09 Jul 2018
Abasirikari benshi b’Afrika y’Epfo baba barishyize mu maboko ya M23!

Abasirikari benshi b’Afrika y’Epfo baba barishyize mu maboko ya M23!

Editorial 03 Apr 2024
Leta y’Afrika y’Epfo ifite nyungu ki mu gusuzugura Jenoside yakorewe Abatutsi?

Leta y’Afrika y’Epfo ifite nyungu ki mu gusuzugura Jenoside yakorewe Abatutsi?

Editorial 18 Dec 2024
PL yasezeranyije abahinzi n’aborozi ubuvugizi kuri Banki n’Ikigega cy’ubwishingizi

PL yasezeranyije abahinzi n’aborozi ubuvugizi kuri Banki n’Ikigega cy’ubwishingizi

Editorial 23 Aug 2018

prev
next

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZAKUNZWE CYANE

Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

21 May 2025
AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

14 Mar 2025
Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

31 Oct 2024
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

15 Jul 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023
SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

06 Nov 2023

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru