Inama ya kabiri ihuje Abakuru b’ibihugu hagati y’u Rwanda na Uganda yaberega I Luanda muri Angola yanzuye ko inama itaha izabera kumupaka wa Gatuna uhuza ibihugu byombi tariki ya 21 Gashyantare 2020.
Imyanzuro itanu yafatiwemo igaruka ku kurekura abaturage ba buri gihugu bafunzwe ndetse no kubungabunga umutekano wabo mu gihe bari mu gihugu cy’igituranyi.
Umwanzuro wa mbere ugira uti “kurekura abaturage ba buri gihugu bafunzwe bagaragajwe ku rutonde rwahererekanyijwe ku bw’iyi mpamvu.”
Uwa kabiri uvuga ko “Impande zombi zikwiye kwitandukanya n’ibikorwa byose bishobora gutanga ishusho yo gufasha, guha ubufasha bw’amikoro, imyitozo no kwinjira mu gihugu cy’igituranyi kw’imitwe igamije kugihungabanyiriza umutekano.”
Ikindi ni uko impande zombi zikwiye gukomeza kurinda no kubaha uburenganzira bwa muntu bw’abaturage b’ikindi.
Umwanzuro wa kane uvuga ko Komite zashyizweho kugira ngo zige kuri iki kibazo, zakomeza ibikorwa zireba ibijyanye n’iyubahirizwa ry’iyi myanzuro.
Indi nama ihuriweho n’izi mpande uko ari enye, ni ukuvuga u Rwanda na Uganda n’abahuza izabera i Gatuna ku mupaka w’ibihugu byombi ku wa 21 Gashyantare 2020.
Museveni yemeye ko azakurikiza ibyemeranijwe munama ya muhuje na Perezida Kagame. Ni inama yatumije na Joao Laurenco wa Angola afatanyije na Felix Tshisekedi wa DRC. Ku rukuta rwa Twitter rwa Perezida wa Uganda Yoweli Kaguta Museveni yanditseho ko yiyemeje kuzakurikiza ibyemeranyijwe mu nama yamuhuje na mugenzi we Paul Kagame yabereye i Luanda muri Angola.
Kuri Tweet ya Perezida Museveni yanditse ati: ” Ndashimira Perezida Joao Laurenco wateguye iyi nama kandi ndamusezeranya ko Uganda izashyira mu bikorwa ibyemezo byose byayifatiwemo.”
Imwe mu myanzuro yafatiwe munama iheruka yavugaga ko buri gihugu kigomba kwirinda gufasha imitwe irwanya ikindi kandi imfungwa ziri mu kindi gihugu zifunzwe mu buryo budakurikije amategeko zikarekurwa.
Harimo kandi umwanzuro w’uko umupaka uhuza ibihugu byombi wazafungurwa kugira ngo ubuhahirane hagati y’abatuye ibihugu byombi bwongere bukorwe.
Kugeza ubu ntabwo iriya myanzuro hamwe n’iyindi yashyizwe mu bikorwa mu buryo bugaragara, ibi bikaba biri mu byatumye hongera gutumizwa indi nama kugira ngo harebwe uburyo yashyirwa mu bikorwa kurushaho.
Perezida Paul Kagame aherutse kubwira abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda ko u Rwanda rwifuza kubana neza n’igihugu icyo aricyo cyose ariko ko atabwira abaturage be kujya muri Uganda kandi hakiri yo Abanyarwanda benshi bahafungiye mu buryo budakurikije amategeko.
Avuga ko u Rwanda ruzafungura umupaka ari uko rumaze kubona ko abaturage barwo bashobora kujya muri Uganda bakahagirira umutekano usesuye.
rwagitima
nkunda umuyobozi wacu HE Paul Kagame,iyo ataba we iriya ndyarya nta wari kuyikira n’uburiganya bwayo,ariko tekereza n’ukuri,uri mu mishyikirano urasaba ko imipaka ifungurwa icyarimwe ufite minister(Mateke)urimo Ku organiza ibitero Ku wo usaba ko afungura iyo mipaka?urumva iyo mikino kweli?