• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»HIRYA NO HINO»Umugore wa Rene Rutagungira yarekuwe mu banyarwanda 13 bari bafungiye muri Uganda

Umugore wa Rene Rutagungira yarekuwe mu banyarwanda 13 bari bafungiye muri Uganda

Editorial 18 Feb 2020 HIRYA NO HINO, Mu Mahanga

Kuri uyu wa Kabiri Leta ya Uganda yarekuye abandi banyarwanda 13 bari bamaze igihe bafungiyeyo mu buryo bunyuranyije n’amategeko, barimo umugore wa Rene Rutagungira na we warekuwe n’inzego z’umutekano za Uganda mu minsi ishize.

Aba banyarwanda barekuwe nyuma y’igihe Leta y’u Rwanda yinubira uburyo abaturage bayo bakomeje gufatirwa muri Uganda binyuranyije n’amategeko, bagatotezwa bamwe bakicwa nta nkurikizi.

Barekuwe kandi nyuma y’amasezerano ya Luanda ibihugu byombi byashyizeho umukono umwaka ushize, bisabwa kubahiriza uburenganzira bw’abaturage ba buri gihugu.

Umuhango wo kurekura abo banyarwanda wabereye muri Serena Hotel i Kampala uyobowe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Uganda, Sam Kutesa.

Kutesa yemeje ko mu barekuwe harimo umufasha wa Rene Rutagungira, na we uherutse kurekurwa mu ntangiriro z’uyu mwaka, nyuma y’igihe akorerwa iyicarubozo n’inzego z’umutekano za Uganda.

Ibinyamakuru byo muri Uganda, byatangaje ko mu muhango wo kurekura abo banyarwanda, Kutesa yavuze ko bigaragaza ubushake igihugu gifite mu gushyira mu bikorwa amasezerano ya Luanda.

Aba banyarwanda barekuwe mbere y’iminsi mike ngo abakuru b’ibihugu bane barimo uw’u Rwanda na Uganda bahurire ku mupaka wa Gatuna basuzuma ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano ya Luanda.

Kuri uyu wa Mbere, abandi banyarwanda babiri barimo Selemani Kabayija na Fidèle Nzabonimpa bakuriweho ibirego ndetse bahita barekurwa n’urukiko rwa gisirikare muri Uganda ku byaha bashinjwaga byo gutunga imbunda binyuranyije n’amategeko.

Abandi banyarwanda icyenda baherukaga kurekurwa na Uganda ni Rene Rutagungira, Herman Nzeyimana, Nelson Mugabo, Etienne Nsanzabahizi, Emmanuel Rwamucyo, Augustin Rutayisire, Adrien Munyagabe, Gilbert Urayeneza na Claude Iyakaremye.

Mu nama iheruka guhuza intumwa z’u Rwanda n’iza Uganda ikabera i Kigali, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Olivier Nduhungirehe, yavuze ko u Rwanda narwo rwafashe icyemezo cyo gukura ibirego ku banya-Uganda 15, rusaba ko abaturage barwo bose bafungiwe muri Uganda binyuranyije n’amategeko barekurwa.

Muri iyo nama hafatiwemo imyanzuro itandukanye irimo ko impande zombi zemeranyije kugenzura umubare n’ibibazo by’abenegihugu baba bafungiwe mu kindi gihugu, hakazatangwa raporo binyuze mu butumwa hagati y’ibihugu byombi, mu gihe cy’ibyumweru bitatu.

Impande zombi kandi zemeranyije kurinda no kubahiriza uburenganzira bwa muntu bw’abenegihugu ba buri ruhande, hagakurikizwa amategeko n’amabwiriza mpuzamahanga arengera ikiremwa muntu, kwihutisha amasezerano yo kohererezanya abanyabyaha, azasinyirwa imbere y’abakuru b’ibihugu mu nama y’ibihugu bine ya kane izabera ku mupaka uhuriweho wa Gatuna/Katuna ku wa 21 Gashyantare 2020 n’indi.

2020-02-18
Editorial

IZINDI NKURU

Iby’abapfu biribwa n’abapfumu koko: Nahimana Thomas yongeye gukusanya imisanzu y’ibigarasha n’interahamwe ngo aje kuba Perezida w’u Rwanda!

Iby’abapfu biribwa n’abapfumu koko: Nahimana Thomas yongeye gukusanya imisanzu y’ibigarasha n’interahamwe ngo aje kuba Perezida w’u Rwanda!

Editorial 09 Nov 2023
Polisi yohereje abapolisi 70 mu butumwa bw’amahoro muri Sudan y’Epfo

Polisi yohereje abapolisi 70 mu butumwa bw’amahoro muri Sudan y’Epfo

Editorial 17 Mar 2016
Kuki Amerika n’Uburayi bagarukira gusa ku guhungisha Abanyekongo bavuga ikinyarwanda, aho gufasha mu kurandura igituma bahunga?

Kuki Amerika n’Uburayi bagarukira gusa ku guhungisha Abanyekongo bavuga ikinyarwanda, aho gufasha mu kurandura igituma bahunga?

Editorial 10 Jan 2023
Trump yahishuye ko yabuze umwanya wo kugurira umugore we impano ku munsi w’amavuko

Trump yahishuye ko yabuze umwanya wo kugurira umugore we impano ku munsi w’amavuko

Editorial 27 Apr 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

   Uganda yasubije umutarage wayo Robert Mukombozi  muri Australia kubera ibikorwa bye byo guhungabanya umutekano w’u Rwanda
INKURU NYAMUKURU

  Uganda yasubije umutarage wayo Robert Mukombozi  muri Australia kubera ibikorwa bye byo guhungabanya umutekano w’u Rwanda

Editorial 02 Apr 2022
Umunyamakuru Phocas Ndayizera  wari waraburiwe irengero afunzwe na RIB
INKURU NYAMUKURU

Umunyamakuru Phocas Ndayizera wari waraburiwe irengero afunzwe na RIB

Editorial 28 Nov 2018
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yashyizeho abasenateri bane barimo Uwizeyimana Evode na Prof Dusingizemungu wayoboraga Umuryango Ibuka
Amakuru

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yashyizeho abasenateri bane barimo Uwizeyimana Evode na Prof Dusingizemungu wayoboraga Umuryango Ibuka

Editorial 16 Oct 2020

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru