Mu gihe hasigaye gusa amezi ane ngo u Rwanda rwakire inama ikomeye y’abakuru b’ibihugu na za Guverinoma bikoresha Icyongereza (CHOGM), iki gihugu cyatangaje ko gahunda zose bigaragara ko ziri ku murongo nubwo mu mezi asigaye hari ibirimo gukorwamo.
Inama ya CHOGM biteganyijwe ko izaba ku wa 22–27 Kamena 2020, izitabirwa n’abakuru b’ibihugu na za Guverinoma 53 bikoresha ururimi rw’Icyongereza.
Ambasaderi w’u Bwongereza mu Rwanda, Jo Lomas, yatangaje ko igihugu kirimo gukoresha ingufu kugira ngo ibisigaye bigerweho.
Yagize ati “Uku kwitegura kuri mu ngeri zitandukanye harimo kubaka imihanda, gutegura abantu, inzego za leta uburyo zirimo gutegura ibintu bizakoreshwa, kubaka amahoteli n’ibindi, mu mezi asigaye haracyari bimwe byo gukora ariko niho twari turi mu myaka ibiri ishize ubwo twakiraga inama nk’iyi.”
“Ariko turi mu nzira nziza, kuri buri wese utegura inama nk’iyi ahura n’imbogamizi, nubwo hari imbogamizi ariko navuga ko u Rwanda rurimo gukora ibintu byiza.”
Ambasaderi Lomas ubwo yabazwaga uburyo u Bwongereza n’ubunyamabanga bwa CHOGM barimo gufatanya n’u Rwanda, yasobanuye ko hari ubufatanye buhari.
Yagize ati “Nitwe twakiriye inama iheruka ubu icyo turimo gukora ni ugusangizanya ubunararibonye mu mitegurire no gusubiza ibibazo. Hari ibibazo by’uko ibintu nka biriya bikorwa ari byo tuganiraho mu nama”.
Izaba ari inama y’u Rwanda, hari ibintu bike batwigiraho nk’abantu baheruka kuyakira ariko barimo kuyitegura mu buryo bwabo.”
Avuga ko CHOGM izashyira u Rwanda ku ruhando mpuzamahanga, kuko hari abantu bamwe bakibona u Rwanda mu rwego rw’Igihugu cyahuye na Jenoside yakorewe Abatutsi gusa, bakaba batazi ibyo u Rwanda rwagezeho.
Ati “Abantu benshi bazasobanukirwa ibyo u Rwanda rwagezeho mu myaka 26 ishize kuko ni byinshi, bamwe mu bacuruzi bazatekerezaga gukorana n’u Rwanda, hazaba hari amahirwe ku bantu yo kumenya uburyo u Rwanda rwabafasha byaba mu bukerarugendo n’ibindi.”
“Hazaba kandi inama y’abacuruzi, ubwo nari mu Bwongereza mu nama yahuje iki gihugu na Afurika, nitabiriye inama na RDB, twabonyemo abacuruzi barenga 40 bishimiye uburyo u Rwanda rwabafasha, ndatekereza ko ari na ko bizagenda kandi hari amahirwe menshi azava muri iyo nama.”
Ubwo yabazwaga ku mpamvu abona abashoramari bitabira iyi nama, Jo Lomas, yavuze ko ibigo by’ishoramari mu Rwanda bikwiye kugaragaza ibyo byagezeho, gusa akagaragaza ko u Rwanda hari byinshi rumaze gukora harimo ibijyanye no guteza imbere indabo, ikoranabuhanga no guhanga udushya.
Ati “Kuba u Rwanda rwaragaragaje ko ari igihugu gifasha ishoramari, guhanga udushya, ibi nibyo byatumye ibigo bikomeye nka Volkswagen biza mu gihugu, aha niho u Rwanda rwagaragaza nk’ahantu heza h’ishoramari.”
Uyu muyobozi kandi agaragaza ko bimwe mu bizaba biri muri iyi nama, ari uko u Rwanda ruzafata umwanya wo kuyobora uyu muryango mu gihe cy’imyaka ibiri.
Agaragaza ko iyi nama igomba gutanga umusaruro ukomeye, akaba ari nayo mpamvu banahisemo ko baganira ku bijyanye n’imihindagurikire y’ikirere.
“Uburyo bwiza bwo kubikora ni uguhitamo ibintu bitanga umusaruro, niyo mpamvu twahismo imihindagurikire y’ikirere kugira ngo bibe mu byo tugomba kuganiraho, twiteze kuzabona abanyamuryango bafata iya mbere nu guhangana n’ibi bibazo.”
Muri Mutarama uyu mwaka, u Bwongereza bwakiriye inama yabuhuje n’umugabane wa Afurika.
Uyu muyobozi ubwo yabazwaga ibyo atekereza byaba byarafashije u Rwanda, yavuze ko ari byinshi ariko uruhare runini rufitwe n’ibigo by’ishoramari.
Yagize ati “Ku ruhande rumwe, ni uruhare rw’ibihugu ndetse n’ibigo kuba byashaka uko bikorana, twakoze nk’abantu bafasha ngo tubahuze, ariko uruhare runini byari ugutanga amahirwe kugira ngo hafungurwe iyo nzira, ubu hari ibiganiro bikomeye nyuma y’iyi nama kandi twizera ko hazavamo ibintu byiza.”
Yasobanuye kandi ko ku nshuro ya mbere u Rwanda rwagurishije ku isoko ry’u Bwongereza impapuro mpeshwamwenda ibi bikorwa mu maso y’abashoramari.
Ambasaderi Jo Lomas asanga hari byinshi u Bwongereza bwashoramo imari mu Rwanda birimo n’indabo.
Ati “Dutekereza ko hari byinshi byakorwa mu bijyanye no kuba indabo zatunganywa, ahandi ni nko mu by’ubuzima, gutegura inama, ubukerarugendo, twagiye kandi dukorana no mu bijyanye n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ariko uruhare runini rufitwe n’u Rwanda.”
Avuga ko u Bwongereza bwiyemeje gushora arenga miliyari 11 z’ama-pound mu rwego mpuzamahanga mu guhangana n’imihindagurikire y’ikirere mu myaka itanu iri imbere, akagaragaza ko iki gihugu cyagiye gifatanya n’ikigo FONERWA kugira ngo u Rwanda rugire uburyo rufashwa mu kugera ku nkunga zitandukanye.
Src : Igihe