Kuri uyu wa Gatanu taliki ya 21 Gashyantare nibwo biteganyijwe ko Perezida w’u Rwanda Kagame Paul na perezida wa Uganda Kaguta Museveni bahurira ku mupaka wa Gatuna n’abahuza baturutse muri Angola na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bakaganira ku kugarura umubano mwiza hagati y’u Rwanda na Uganda.
Abagande baba mu Rwanda n’abandi bafite imiryango muri Uganda bamaze igihe badakandagizayo ikirenge kubera ifungwa ry’umupaka wa Gatuna bariraye ku ibaba ndetse bamwe babwiye Rushyashya ko batangiye kuzinga ibikapu ngo ejo bafate iyihuse.
Kurundi ruhande ariko Leta y’u Rwanda yasohoye itangazo rya shyizweho umukono na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Mpuzamahanga, rishimira Uganda.
U Rwanda rwabwiye Uganda ko hari ibibazo 3 byihutirwa impande zombi zemeranyijweho mu nama ku ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano yasinyiwe i Luanda muri Angola iheruka yabereye i Kigali.
U Rwanda rwasabye Uganda kugenzura imikorere n’ibikorwa bitera inkunga uwitwa Prossy Bonabaana, Sula Nuwamanya, Dr. Rukundo Rugali, Emerithe Gahongayire na Emmanuel Mutarambirwa, ruvuga ko bari mu bayobozi b’umutwe wa RNC, bakorera mu muryango utegamiye kuri leta witwa Self-Worth Initiative.
Rwasabye kandi kugenzura ingendo za Mukankusi Charlotte muri Uganda cyane cyane mu kwezi kwa Mutarama 2020 ndetse na pasiporo No. A000199979 yahawe.
Ikindi kintu rwasabye ni ukugenzura abarwanyi ba RUD Urunana bakekwaho kugaba igitero mu Kinigi mu karere ka Musanze mu Kwakira 2019. U Rwanda rushimira ko babiri muri bo bamaze koherezwa ariko rusaba ko Mugwaneza Eric na Capt. Nshimiye uzwi nka ‘Gavana’ bakekwaho kuyobora iki gitero na bo batabwa muri yombi kandi bakarubashyikiriza.
Capt. Nshimiye uzwi nka ‘Gavana’ avugwaho guhura na bamwe mu bayobozi b’inkambi z’impunzi za Uganda arizo Nakivale,Cyaka ya 1 na Rwamanja, kuwa 12 Gashyantare uyu mwaka, aho yagiranye inama n’abahoze ari abarwanyi ba RUD Urunana n’abahoze muri FDLR ndetse n’umwe mu bahagarariye RNC muri iyo nkambi uzwi ku mazina ya Biraguma Tharcice na Bishop Busigo uherutse gutorwa muri komite ya RNC Uganda.
Iyi nama yari igamije gusaba bamwe mu barwanyi kwibaruza nyuma ababishaka bakagarurwa muri RUD Urunana. Ibindi basabwe ni ugukangurira urubyiruko kuza muri iyi mitwe bagahabwa imyitozo ya gisilikare .
Capt Gavana mu ngendo agenda akora mu iri zi nkambi agenda abwira impunzi ko amasezerano ya Luanda agamije guhuza Uganda n’u Rwanda ari ibipapuro gusa ko Uganda ikibashyigikiye.
Ikindi ni uko kuwa 16 Gashyantare saa yine Capt Nshimiye Gavana yasesekaye mu nkambi ya Nakivale aherekejwe n’umwe mu barwanyi ba RUDI Urunana witwa Sgt Maben n’umunyamakuru akaba n’umunyapolitiki Ntamuhanga Cassien bakaba barabonanye n’umwe wahoze mu barwanyi ba RUDI witwa Ziraziga uzwi nka Capt.Chimiste.
Bikaba bivugwa ko Ntamuhanga Cassien yamaze kwinjira muri aba barwanyi ba RUD Urunana, uyu mutwe ukaba usanzwe ari umufatanyabikorwa wa RNC ya Kayumba Nyamwasa.
Abasesenguzi bakaba bakomeje kwibaza bati : ” niba u Rwanda rwaragaragaje impungenge ko Bonabaana, Sula Nuwamanya, Dr. Rukundo Rugali, Emerithe Gahongayire na Emmanuel, bakomeje kugambinira u Rwanda bari kubutaka bwa Uganda ndetse Capt.Nshimiye, akaba ari umwe mu bishe abaturage mu Kinigi na Ntamuhanga Cassien akaba ari umwe mu bashakishwa n’ubutabera bw’u Rwanda kuki Uganda itabata muri yombi ngo ibashyikirize u Rwanda niba ishaka ko ibintu bitungana nuwo mupaka ugafungurwa nkuko babyifuza”. Ibi ngo byaba ari nko gusaba Uganda kwikora mu nda ?
Amakuru yizewe avuga ko uyu Cpt.Nshimiye nyuma yo kuva mu ngendo ubu aruhukiye mu rugo rwe ruri mu mujyi wa Kisoro ahatuye umugore we witwa Niyirera Clementine dore ko uyu mugabo afite imitungo myinshi muri Uganda akura mu bikorwa by’ubusahuzi.