Ku munsi w’ejo, nyuma yo guhura n’abakuru b’ibihugu mu nama ya kane irebera hamwe ibibazo biri hagati y’u Rwanda na Uganda aribo Paul Kagame w’u Rwanda, Felix Tshisekedi wa Kongo na João Lourenço w’Angola ku mupaka w’u Rwanda na Uganda I gatuna, Perezida Museveni yageze mu mugi muto wa Kabale aganira n’abaturage mu nzira asubira Kampala.
Ibyavugiwe mu nama twabigarutseho mu nkuru zacu mbere ubu turibanda ku magambo Museveni yabwiye abaturage ba Kabale n’impamvu yayo. Perezida Museveni yavuzeko ibibazo mu Rwanda ngo byatewe n’amacakubiri ari muri FPR ndetse ko Uganda nta ruhare ibifitemo. Icyambere ni uko Uganda ikomeje kotswa igitutu kubera ibimenyetso simusiga bigaragaza uruhare rwayo mu gufasha imitwe y’iterabwoba irwanya u Rwanda bikaba byaratumye umupaka wa Gatuna ufungwa. Uyu mupaka niwo watumaga haba ubucuruzi mu mugi wa Kabale kubera urujya n’uruza rwaba abava mu Rwanda cyangwa abava muri Uganda. Mbere yuko bambuka umupaka abacuruzi n’abashoferi b’amakamyo bahitagamo kurara Kabale kugirango bambuke mu gitondo babaruze ibicuruzwa byabo. Ibi byatumaga amafaranga aboneka kubera ubucuruzi bwahakorerwaga.
Ubu ngubu umugi wa Kabale wambaye ubusa bose bibaza impamvu umupaka udafungurwa. Perezida Museveni na NRM bababuriye igisubizo kandi barashaka amajwi. Bityo rero Museveni yagombaga kubegera akagira icyo ababwira nubwo yagaragaje ibinyoma. Uganda imaze igihe ishyigikira imitwe irwanya u Rwanda ariko noneho u Rwanda rwamuvugutiye umuti urambye kandi agomba kuwunywa nubwo agenda asunika igihe.
Buri nama u Rwanda rugaragaza ibimenyetso byuko Uganda binyuze kuri Perezida Museveni ubwe no munzego z’umutekano bashyigikiye RNC aho we ubwe yabonanye n’abayobozi bakuru ba RNC ndetse Minisitiri we Philemon Mateke akabonana n’abayobozi ba FDLR. Ntabwo Museveni yahakanye ibyo u Rwanda ruvuga ahubwo bashakisha inyito.
Nyuma yo guhabwa ukwezi na bagenzi be ko agomba guhagarika imitwe yitwaje intwaro ikorera muri Uganda, Museveni yabuze icyo asobanurira abaturage ba Kabale basubijwe inyuma n’ifungwa ry’umupaka akwirakwiza ibihuha ahakana gukora nabo kandi ibimenyetso bihari. Ntabwo yagombaga guhakana pasiporo ya Mukankusi kandi iyo agenda ariyo akoresha cyangwa se ngo ahakane abarwanyi ba RUD Urunana kandi u Rwanda rumubwira amazina naho baherereye. Aho gukemura ikibazo, Museveni yagiye gucira umugani abaturage ba Kabale ababwira ko ari ibibazo biri imbere muri FPR ashaka gukwepa uruhare rwe.
Igihe cyo gushakisha amajwi kirageze, Uganda yakozweho n’ingaruka zo gufunga Gatuna cyane ko ariyo nzira ikoreshwa mu bucuruzi haba I Burundi no mu burasirazuba bwa Kongo. Ariko by’umwihariko abaturage ba Kabale byabakozeho ku buryo bugaragara. Ntakindi Museveni yababwira usibye kwikuraho amakosa akayashyira ku Rwanda nyamara imbere ya ad hoc commission ntacyo bavuga. Museveni ushakisha amajwi nta kindi yari kubabwira.
Ikindi abaturage ba Kabale bahishwe igihe kirekire, ibibazo biri hagati y’u Rwanda na Uganda kuko itangazamakuru ryose ryigaruriwe n’ibiro bishinzwe iperereza CMI na ISO. Ariko ikigaragara ni uko bamwe bamaze kubona ukuri kuko ibirego by’u Rwanda ntibihinduka kandi Uganda ikemura bimwe kandi yari yabanje kubihakana.
Ni ugutegereza tukareba ko Uganda isenya ibirindiro by’imitwe yitwaje intwaro ikorera muri Uganda dore ko yahawe amazina naho bakorera.