Ese muri mwebwe ni bande bari muri MRND (abari interahamwe) basubiriza icyarimwe? bati “twese”
Eh ubwo reka tuvugishe ukuri, ninde muntu wigeze ashyira hanze amabanga ya FPR nkanjye?
Ayo ni amagambo yavuzwe na Rudasingwa Theogene mu muhango bise uwo kunamira Mihigo Kizito wiyahuye ubwo yari muri gereza ya Polisi tariki ya 17 Gashyantare 2020. Bari bamubajije igihe azavugira amabanga yose ya FPR nuko yemeza ko ntawundi muntu wavuze amabanga menshi nkawe.
Uwo muhango wari witabiriwe nabo muri FDU Inkingi ndetse na Jambo asabl. Theogene Rudasingwa yaboneyeho umwanya wo kwamamaza ishyaka rye no gushaka kugaragaza ko yari akomeye muri FPR. Mu ijambo ryamaze iminota 41, wabonaga Rudasingwa yarambiye abo yabwiraga bemeje ko bose babaga muri MRND; yibagiwe umuhango barimo wo kunamira Kizito. Rudasingwa yababwiye ko u Rwanda ruri gutegura inama ya Commonwealth abibutsa ko bandikiye ibihugu byose uko ari 53 ngo bababwira uko u Rwanda rumeze.
Ubwo yari imbere y’interahamwe zibyiyemerera Rudasingwa yababwiye ko u Rwanda rushaka gusibangatanya amateka ko hari abize mu gifaransa mu Rwanda. Yashakaga gukwirakwiza ibinyoma bye gusa yibagirwa ko u Rwanda arirwo rwatanze Umunyamabanga Mukuru wa Froncophonie uyoboye muri iki gihe.
Mu magambo y’urukozasoni apfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, Rudasingwa yagize ati “Ubu ni bakira abashyitsi ba Commonwealth bazajya kubereka turiya duhanga n’amagufwa bavuge ko ari ay’Abatutsi kandi harimo n’Abahutu ndetse n’Abatwa”
Gusa Rudasingwa yabaye nkuvuga amagambo batakiriye neza ubwo yababwizaga ukuri ko icyo bita “Opposition” kidahagaze neza ngo iheruka kumera neza RNC igishingwa. Rudasingwa yemeje ko atazi Kizito bikaba ariyo mpamvu yivugiye ibinyoma asanganwe aho kuvuga Kizito.
Muri iyo nama kandi Rudasingwa yabagiriye inama yo gusubira mu “birindiro” bakongera bakisuganya.