Abantu benshi bashobora kuba baramenye Iseminari nto ya Butare kubera izina yubatse mu mikino ya Volleyball na Basketball haba mu bihe byashize kugeza n’ubu. Iri shuri ariko rizwiho no kuba igicumbi cy’abahanga mu kwandika umuziki w’amanota, barimo na Kizito Mihigo.
Kizito Mihigo ni we washinze ‘Kolari Melomane’ nanjye naririmbyemo. Igihe cyose twabaga turimo kuririmba twarizihirwaga, abantu bagakunda ubuhanga korari yacu yari ifite bushingiye kuri Kizito 100%, kuko indirimbo zose twaririmbaga ari we wabaga wazanditse. Kizito Mihigo muzi neza.
Nyuma y’imyaka 25 ingabo za RPA zihagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi, kuyihakana biracyari ikibazo gikomeye hirya no hino ku Isi, kandi ababiri inyuma ni abayigizemo uruhare bari mu bihugu binyuranye bahungiyemo. Bakoresha guhakana Jenoside mu guhunga ubutabera ku byo bakoze, bakigaragaza nk’abanyepolitiki.
Ndi umunyeshuri kuri Kaminuza ya Haifa (Israel) mu cyiciro cya gatatu cya kaminuza mu bijyanye na Jenoside, kandi gusigasira urwibutso (mémoire) rw’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi binyuze mu kurwanya kuyihakana biri mu byo nibandaho. Ntabwo nshobora guceceka mu gihe mbona urupfu rwa Kizito rurimo gukoreshwa uko rutari, bigakorwa n’abagize uruhare muri Jenoside n’abayihakana.
Mu ibaruwa yo ku wa 21 Gashyantare 2020, abiyita ko barokotse Jenoside baba mu mahanga basabye “iperereza mpuzamahanga rihuriweho ku rupfu rw’uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, umuhanzi w’indirimbo zihimbaza Imana n’impirimbanyi y’amahoro, Kizito Mihigo.” Muri ubwo busabe bifatanyije n’abahakana Jenoside n’abandi bashakishwa ku ruhare rwabo muri Jenoside yakorewe Abatutsi 1994.
Iryo huriro ubwaryo ryerekana ko urupfu rwa Kizito rurimo gukoreshwa ku nyungu za politiki, ndetse ubwo busabe ntaho buhuriye no gushaka ubutabera.
Abarokotse Jenoside bazi neza ko umuco wo kudahana ari wo watumye Jenoside ishoboka. Hagati y’umwaka wa 1959 na 1994, abahembereye Jenoside bagiye bahemba abicanyi imitungo basahuye cyangwa bakabazamura mu ntera. Iyo bitaza kugenda gutyo amategeko agakurikizwa, Jenoside yashoboraga no kutaba.
Abicaga bagenzi babo b’Abatutsi maze bakagororerwa, bumvaga ari ishema, bikabaha imbaraga, bikanatuma abandi bitabira ibikorwa bitaha ku bwinshi.
Kubera aya amateka, abarokotse Jenoside bumva neza ingaruka zo kudakurikiza amategeko, kuko byabyaye amahano tudashobora kwibagirwa. Nagiye mbona abantu batekereza ko abacitse ku icumu bahebeye urwaje, ko byatewe n’imyaka y’igitugu cya Habyarimana n’itotezwa ridashira, tugahitamo imyitwarire yo kubaha amategeko.
Nyamara uko kubaha amategeko ntibyatubujije gutsembwa. Si ukwemera ikije cyose, ahubwo ni ugutinya ingaruka z’ukudakurikiza amategeko.
Byatumye nibuka uburyo bamwe mu barokotse Jenoside bahisemo kwirengagiza uko Kizito yifatanyije n’imitwe y’iterabwoba n’ibyaha byayo, bibwira ko kuba uwarokotse Jenoside bimushyira hejuru y’amategeko, hejuru y’ubugizi bwa nabi yashinjwaga gushaka kuzanira abanyarwanda, akaza no kubabarirwa.
Benshi mu barokotse bamaganye Kizito, bakumva bafite ikimwaro igihe cyose hagize ushaka kumuzamura ngo amushyire ku rundi rwego yakwitirirwa urwo arirwo rwose, hejuru yo kuba ari umunyabyaha wabihamijwe n’urukiko nyuma akaza guhabwa imbabazi.
Nk’uwacitse ku icumu Kizito yari umwe muri twe; ariko mu byaha ho yari wenyine. Mu gihe kandi twamagana ibyo yakoze, tunababazwa n’amahirwe yari amuri imbere ntayabyaze umusaruro ngo amuhindurire ubuzima, ngo abe umuturage wubaha amategeko nkatwe, ngo abashe kuba icyo uwarokotse bivuze: Icya mbere ni ukurengera amategeko kubera ububabare twanyuzemo butewe no kutubahiriza amategeko, byaranze ubutegetsi bw’u Rwanda rwo hambere.
Byatumye nanibuka ukuntu abagize uruhare muri bya bikorwa bishingiye ku kutubahiriza amategeko, bifatanyije n’abo bahoze batoteza ngo barashaka ‘ubutabera’. Nahise menya ko nta kindi bagamije kitari inyungu za politiki mu kwibasira Guverinoma y’u Rwanda.
Byari n’igitero kigabwe ku budaheranwa bw’abarokotse; no kunnyega abarokotse akarengane. Kuba abo bajenosideri n’inshuti zabo barafashijwe na bamwe mu biyita abarokotse, ntibikuraho amabi bakoze.
Bose bigira nk’aho bari mu kiriyo cy’urupfu rwa Kizito. Ibyo ubwabyo ni ishusho y’ubuzima bwa Kizito. Yumvaga ko gushyigikira ibitekerezo by’abahakana Jenoside ariko kuzana ubwiyunge. Abakoze Jenoside bari baramwumvishije ko ariko bimeze ndetse bamwumvisha ko kugira imyumvire nk’iyo ari ubutwari.
Muri make babyazaga umusaruro uburyo yari umuntu uba ashaka kugaragara, ibintu atashakaga kuzibukira, yirengagije impungenge z’abarokotse Jenoside ku kuba igikoresho cy’abajenosideri bishe se umubyara muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Abenshi muri twe twarokowe n’ibitambo bya RPA yageragezaga kudutabara ari nako itsinda abajenosideri hirya no hino mu gihugu mu gihe gito gishoboka, twagerageje kurokora umuntu wacu; tuburira Kizito ko abanyabyaha batigeze bicuza yari agiye kwifatanya nabo, bazamugusha mu byaha.
Umwe muri twe, Ambasaderi Wellars Gasamagera muri Gicurasi 2014, yanditse inkuru agaragaza ko kwiyahura bishoboka cyane kuri uwo muhungu yahoze afata nk’uwe. Undi ni Mukagasana Yolande uherutse kwandika ku guhinduka gutunguranye kwa Kizito, kwatumye aba umuntu woroshye gushukwa n’abajenosideri n’abambari babo.
Izi nyandiko za politiki zitirirwa gusaba ubutabera, ni ikindi gihamya ko Kizito akomeje gukoreshwa na nyuma yo gupfa nk’uko byamugendekeye akiri muzima.
Noel Kambanda ni uwacitse ku icumu rya Jenoside. Arimo kwiga icyiciro cya gatatu cya Kaminuza mu bijyanye na Jenoside, muri Kaminuza ya Haifa/Israel.