• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Hon. Havugimana Emmanuel yatwibukije Inkomoko ya Masudi na Giraso yiturwa indi Ikinani cyamugereyemo   |   11 Sep 2026

  • Abana b’abagize uruhare muri Jenoside bongeye kwibutsa imigambi yapfubye y’ababyeyi babo   |   11 Sep 2026

  • Abakinnyi 19 muri 28 bahamagawe n’umutoza Stephen Constantine witegura gukina na Liberia na Cap-Vert, bakina hanze y’u Rwanda   |   09 Sep 2026

  • Irabu: Ibigarahamwe mwitege iyi nkota ya menge ivuye muri Oman nimukoronge ariko nimurenga wa murongo izabarya   |   09 Sep 2026

  • Cricket: U Rwanda rwitwaye neza mu mukino ufungura irushanwa rya ILT20 Continent Cup 2026   |   08 Sep 2026

  • Byatsi Baker yongeye kwikirigita araseka, mu mugambi we wa mpemuke ndamuke akomeje wo kwambara urubwa rwo gusebya u Rwanda rwabyaye Nyina   |   08 Sep 2026

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Amakimbirane muri FDLR-FOCA, hagati ya Gen.Ntawunguka alias OMEGA na Gen. Byiringiro, nyuma y’urupfu rwa Mudacumura

Amakimbirane muri FDLR-FOCA, hagati ya Gen.Ntawunguka alias OMEGA na Gen. Byiringiro, nyuma y’urupfu rwa Mudacumura

Ubwanditsi 08 Mar 2020 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE, ITOHOZA

Iyicwa ry’uwahoze ari umugaba mukuru w’ingabo z’umutwe wa FDLR/Foca Gen Sylvestre Mudacumura ni kimwe mu byatumye uyu mutwe uhungabana bikomeye mu gisirikare cyawo no mu miyoborere cyane cyane  mu rwego rwa dipolomasisi.

Mudacumura akimara gupfa byaragoranye cyane kugirango haboneke umusimbura ,bitewe no kutumvikana no gupingana kwari hagati y’abayobozi bakuru nan’ubu bikiri uko.

Kubera gusuzugurana no kutavuga rumwe bamwe ngo bashatse no gufata umwe mubasirikare bato ngo bamuzamure mu ntera maze bamwimike ku buyobozi bwa FOCA kuko batashakaga Ntawunguka ariko ntibyakunda kuko Gen Ntawunguka nawe yari afite umubare munini w’abamushyigiki n’ubwo wari wiganjemo abasirikare bato gusa.

Gukora ibinyuranyije n’amabwiriza, avuga ko iyo umuyobozi apfuye asimburwa n’umukurikiye mu mapeti byari guteza imvururu , byaje kurangira hatowe Gen.Ntawunguka Pacifique , uzwi ku kazina ka  Omega nk’umuyobozi FOCA [ ishami rya gisirikare rya FDLR].

Gen Omega yashinjwaga kutagira ubumenyi buhagije mu kuyobora ibikorwa bya gisirikare ndetse bakavuga  ko ashobora no kuba y’abaroha  mu mutego w’umwanzi bitewe n’ubumenyi bwe bwashidikanyagwaho.

Byiringiro we bamushinja intege nke zishingiye Ku kuba ageze mu zabukuru bityo bakaba baramufataga nk’umuntu utagifite agatege ko ahubwo yagakwiye kujya mu kiruhuko cy’izabukuru  .

Umwe mu bitandukanyije na FDLR mu kwezi gushize ufite ipeti rya Liyetona aganira n’itangazamakuru yavuze ko imikoranire hagati ya FOCA [ ishami rya gisirikare ] na FDRL [ishami rya politique] itameze neza bitewe n’uko  abayobozi biyo mitwe yombi batumvikana . Ngo ibi binshingiye ahanini mu gusuzugurana bivugwa ko Jeneral Omega asuzugura Byiringiro Victoire akavuga ko nta mategeko y’ umusaza yakurikiza.

Rumwe mu ngero nyinshi uyu mu Liyeteno avuga ni  aho icyo bita Perezidanse ya FDLR iyobowe na Byiringiro Victoire yoherereje telegaramu ubuyobozi bw’igisirikare buyobowe na Gen Omega isaba kuboherereza abasisirikare bane bo mu mutwe udasanzwe wa CRAPU biyongera ku basanzwe barinda iyo perezidanse ariko Gen Omega ntiyabikora yewe ntiyanagira igisubizo cyangwa igisobanuro atanga.

Ngo iyi mikoranire mibi ni imwe mu mpamvu irimo gutuma ibikorwa bya FDLR biyoyoka, iyi mpamvu ngo yiyongera ku zindi nyinshi zirimo kuba umubare munini w’abarwanyi bawo ari abasaza, kuba nta rubyiruko rugishukishwa kujyanwa muri uwo mutwe kubera ko hashingiwe ku buhamya butangwa n’abitandukanyije n’uwo mutwe, hatahuwe amayeri wakoreshaga bityo ibikorwa bya rekiritema bikaba byaragabanutuse, kuba abakibasha gukora imirimo ibyara inyungu badizatinga [gutoroka uwo mutwe] bakajya mu biturage bya Congo abandi bakajya kuba Uganda,ibitero bya FARDC muri operasiyo ‘Sokola’,…

2020-03-08
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Amaherezo y’inzira ni mu nzu: Umujenosideri Col. Cyprien Kayumba agiye gushyikirizwa inkiko mu Bufaransa.

Amaherezo y’inzira ni mu nzu: Umujenosideri Col. Cyprien Kayumba agiye gushyikirizwa inkiko mu Bufaransa.

Ubwanditsi 05 Sep 2024
Willis Shalita, aragira icyo avuga kunyandiko ya Rudasingwa

Willis Shalita, aragira icyo avuga kunyandiko ya Rudasingwa

Ubwanditsi 15 Jul 2019
Igihugu cya Suwede cyanze kuba indiri y’interahamwe, Jean Paul Micomyiza nawe agiye koherezwa

Igihugu cya Suwede cyanze kuba indiri y’interahamwe, Jean Paul Micomyiza nawe agiye koherezwa

Ubwanditsi 01 Apr 2022
U Rwanda na UCI batangije ibikorwa byo kwakira Shampiona y’isi y’amagare izabera i Kigali

U Rwanda na UCI batangije ibikorwa byo kwakira Shampiona y’isi y’amagare izabera i Kigali

Ubwanditsi 21 Sep 2023

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Tanzania irashinja Amerika kuba yaratumye abasirikare bayo bicirwa  Congo
INKURU NYAMUKURU

Tanzania irashinja Amerika kuba yaratumye abasirikare bayo bicirwa Congo

Ubwanditsi 27 Dec 2017
Bwa mbere mu mateka tombola ya UEFA Champions League yasubiwemo nyuma y’amakosa yari yabaye mu ya mbere
Amakuru

Bwa mbere mu mateka tombola ya UEFA Champions League yasubiwemo nyuma y’amakosa yari yabaye mu ya mbere

Ubwanditsi 14 Dec 2021
Impamvu nyuma y’imyaka 5 bakorana, Charly na Nina batandukanye na Muyoboke Alexis
INKURU ZAKUNZWE CYANE

Impamvu nyuma y’imyaka 5 bakorana, Charly na Nina batandukanye na Muyoboke Alexis

Ubwanditsi 21 Feb 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru