• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO – Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb, yongereye amasezerano y’umwaka umwe   |   07 Jul 2026

  • Kwigira Nyoninyinshi kwa Habyarimana yavuze ko bashakira amahoro abantu bose naho yahe yo kajya   |   07 Jul 2026

  • Kuvanaho Ingamba z’Ubwirinzi byaba ari Ubwiyahuzi   |   07 Jul 2026

  • Raporo ivuga ko FDLR yigabyemo ibice bitatu by’ingenzi ari byo FDLR-FOCA, FDLR-RUD na FDLR-FPP   |   06 Jul 2026

  • Ububabare bwa RPA/F bwashibutsemo icyizere n’agaciro; Mufulukye Fred   |   05 Jul 2026

  • Ukwiyubaka kudasanzwe kwa APR FC na Rayon Sports zitegura CECAFA Kagame Cup izabera i Kigali mu mpera za Nyakanga 2026   |   05 Jul 2026

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Amakimbirane muri FDLR-FOCA, hagati ya Gen.Ntawunguka alias OMEGA na Gen. Byiringiro, nyuma y’urupfu rwa Mudacumura

Amakimbirane muri FDLR-FOCA, hagati ya Gen.Ntawunguka alias OMEGA na Gen. Byiringiro, nyuma y’urupfu rwa Mudacumura

Ubwanditsi 08 Mar 2020 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE, ITOHOZA

Iyicwa ry’uwahoze ari umugaba mukuru w’ingabo z’umutwe wa FDLR/Foca Gen Sylvestre Mudacumura ni kimwe mu byatumye uyu mutwe uhungabana bikomeye mu gisirikare cyawo no mu miyoborere cyane cyane  mu rwego rwa dipolomasisi.

Mudacumura akimara gupfa byaragoranye cyane kugirango haboneke umusimbura ,bitewe no kutumvikana no gupingana kwari hagati y’abayobozi bakuru nan’ubu bikiri uko.

Kubera gusuzugurana no kutavuga rumwe bamwe ngo bashatse no gufata umwe mubasirikare bato ngo bamuzamure mu ntera maze bamwimike ku buyobozi bwa FOCA kuko batashakaga Ntawunguka ariko ntibyakunda kuko Gen Ntawunguka nawe yari afite umubare munini w’abamushyigiki n’ubwo wari wiganjemo abasirikare bato gusa.

Gukora ibinyuranyije n’amabwiriza, avuga ko iyo umuyobozi apfuye asimburwa n’umukurikiye mu mapeti byari guteza imvururu , byaje kurangira hatowe Gen.Ntawunguka Pacifique , uzwi ku kazina ka  Omega nk’umuyobozi FOCA [ ishami rya gisirikare rya FDLR].

Gen Omega yashinjwaga kutagira ubumenyi buhagije mu kuyobora ibikorwa bya gisirikare ndetse bakavuga  ko ashobora no kuba y’abaroha  mu mutego w’umwanzi bitewe n’ubumenyi bwe bwashidikanyagwaho.

Byiringiro we bamushinja intege nke zishingiye Ku kuba ageze mu zabukuru bityo bakaba baramufataga nk’umuntu utagifite agatege ko ahubwo yagakwiye kujya mu kiruhuko cy’izabukuru  .

Umwe mu bitandukanyije na FDLR mu kwezi gushize ufite ipeti rya Liyetona aganira n’itangazamakuru yavuze ko imikoranire hagati ya FOCA [ ishami rya gisirikare ] na FDRL [ishami rya politique] itameze neza bitewe n’uko  abayobozi biyo mitwe yombi batumvikana . Ngo ibi binshingiye ahanini mu gusuzugurana bivugwa ko Jeneral Omega asuzugura Byiringiro Victoire akavuga ko nta mategeko y’ umusaza yakurikiza.

Rumwe mu ngero nyinshi uyu mu Liyeteno avuga ni  aho icyo bita Perezidanse ya FDLR iyobowe na Byiringiro Victoire yoherereje telegaramu ubuyobozi bw’igisirikare buyobowe na Gen Omega isaba kuboherereza abasisirikare bane bo mu mutwe udasanzwe wa CRAPU biyongera ku basanzwe barinda iyo perezidanse ariko Gen Omega ntiyabikora yewe ntiyanagira igisubizo cyangwa igisobanuro atanga.

Ngo iyi mikoranire mibi ni imwe mu mpamvu irimo gutuma ibikorwa bya FDLR biyoyoka, iyi mpamvu ngo yiyongera ku zindi nyinshi zirimo kuba umubare munini w’abarwanyi bawo ari abasaza, kuba nta rubyiruko rugishukishwa kujyanwa muri uwo mutwe kubera ko hashingiwe ku buhamya butangwa n’abitandukanyije n’uwo mutwe, hatahuwe amayeri wakoreshaga bityo ibikorwa bya rekiritema bikaba byaragabanutuse, kuba abakibasha gukora imirimo ibyara inyungu badizatinga [gutoroka uwo mutwe] bakajya mu biturage bya Congo abandi bakajya kuba Uganda,ibitero bya FARDC muri operasiyo ‘Sokola’,…

2020-03-08
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Uganda : Urwego rw’iperereza rwa gisirikare (CMI) rwashimuse abandi banyarwanda, Darius Kayobera n’umugore we Claudine Uwineza

Uganda : Urwego rw’iperereza rwa gisirikare (CMI) rwashimuse abandi banyarwanda, Darius Kayobera n’umugore we Claudine Uwineza

Ubwanditsi 30 Jan 2019
Padiri Thomas Nahimana ushaka kuba Perezida ni muntu ki ?

Padiri Thomas Nahimana ushaka kuba Perezida ni muntu ki ?

Ubwanditsi 23 Nov 2016
Perezida Kagame araza gusangira na Mark Zuckerberg washinze Facebook nyuma yo kwakirwa na Macron muri Champs-Elysée

Perezida Kagame araza gusangira na Mark Zuckerberg washinze Facebook nyuma yo kwakirwa na Macron muri Champs-Elysée

Ubwanditsi 23 May 2018
Inzego z’umutekano mu Rwanda zirabe maso, Abantu Uganda igeza buri munsi ku mupaka wayo n’u Rwanda siko bose ari inzirakarengane, ngo haba harimo na ba Gatumwa ba RNC na CMI

Inzego z’umutekano mu Rwanda zirabe maso, Abantu Uganda igeza buri munsi ku mupaka wayo n’u Rwanda siko bose ari inzirakarengane, ngo haba harimo na ba Gatumwa ba RNC na CMI

Ubwanditsi 15 Jan 2022

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

U Burundi: Umuyobozi mu Mbonerakure yishwe acibwa umutwe
ITOHOZA

U Burundi: Umuyobozi mu Mbonerakure yishwe acibwa umutwe

Ubwanditsi 20 Sep 2018
Inyungu ya BK Group Plc yageze kuri miliyari 27.4 Frw mu 2018
UBUKUNGU

Inyungu ya BK Group Plc yageze kuri miliyari 27.4 Frw mu 2018

Ubwanditsi 28 Mar 2019
Minisitiri Busingye yabwiye Inama Nkuru ya Polisi y’u Rwanda ko ibikorwa byayo bikwiriye kujyana n’aho Ikoranabuhanga rigeze
Mu Rwanda

Minisitiri Busingye yabwiye Inama Nkuru ya Polisi y’u Rwanda ko ibikorwa byayo bikwiriye kujyana n’aho Ikoranabuhanga rigeze

Ubwanditsi 27 Mar 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru