Mu gihe isi yose yugarijwe n’icyorezo cya Virusi ya Corona giteye inkeke kikaba cyarahungabanyije ibihugu byose, David Himbara ndetse nabandi bafite imitekereze mibi ya politiki barimo Patrick Habamenshi wigeze kuba Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi n’abandi nkabo babarizwa mu mashyaka atandukanye yitwa ko arwanya leta y’u Rwanda bakomeje kubyina intsinzi kuva Minisitireri y’ubuzima itangaje ku mugaragaro ko umuntu wa mbere yagaragayeho ako gakoko mu Rwanda taliki ya 14 /03/2020.
Abanyarwanda bose bacyumva iyo nkuru bafashe ingamba zo kuyikumira bashingiye ku mabwiriza ya minisiteri yubuzima kimwe nuko ahandi kwisi hose biri kugenda. Perezida Kagame yageneye ubutumwa abaturarwanda ndetse n’abatuye isi yose muri rusange, aho ubutumwa bwe bwakiriwe n’abatuye impande zose z’isi ukurikije uburyo bagiye babuhererekanya ku mbuga nkoranya mbaga. Umukuru w’ishami ry’umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima Dr. Tedros Adhanom Ghebreyesus nawe yashimiye Perezida Kagame kubera ubukangurambaga mu gukumira iki cyorezo
Kuri Himbara n’abandi nkawe byabaye inkuru nziza bari bategereje igihe kitari gitoya, dore ko banategereje ko Ebola igera mu Rwanda mugihe yari yugarije uburasirazuba bwa Kongo bagaheba. Mu kinyarwanda baca umugani ngo urucira mukaso rugatwara nyoko, aho Himbara abarizwa niho Virusi ya Corona yageze mbere , ikindi imibare yabo iyo ndwara imaze guhitana benshi bari mu kigero cy’imyaka nkiya Himbara byibura guhera kuri 65 kuzamura, abakurikirana uko iki cyorezo cyibasiye isi barabibonye ko mu gihugu cy’Ubutaliyani cyibasiwe cyane niyi Virus abafite imyaka twavuze hejuru bagiriwe inama yo kudasohoka mu mazu, urwo akaba arirwo rutegereje na David Himbara.
Abazi neza Himbara bemeza ko ntacyabatunguye kumyitwarire ye ndetse n’urwango muri rusange agirira Abanyarwanda. Usibye amafuti ye angana n’ayingurube niko n’ibikorwa bye by’ubugambanyi bingana. Himbara ari mubantu buri gihe bakora raporo mbi ku Rwanda guhera imyaka 13 ishize. Umuntu utinyuka kugambanira igihugu cye bene ako kageni kandi mu binyoma nta kibi kindi atakora.
Mu rubanza rwa Theodore Rukeratabaro wakatiwe burundu n’inkiko zo muri Suwede kubera ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi yakoreye ahahoze muri Perefegitura ya Cyangugu, David Himbara yagaragaye mu rubanza rwe nkushinjura Rukeratabaro ko ari umwere ahubwo azira politiki. Mu buhamya bwe yatanze binyuze kuri Skype, Himbara yaraturitse ararira avuga ko Rukeratabaro ari umwere, avuga ko Leta ya Kigali ihiga buri wese utavuga rumwe nayo ikamwita umujenosideri, mbese kuri Himbara nta Jenoside yabaye mu Rwanda. Himbara utari mu Rwanda mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi niwe usigaye ushinjura abahekuye u Rwanda.
Gusa muri ibi bihe ntampamvu y’abantu nka Himbara ndetse baba bagamije kurangaza abantu ahubwo bose bagakwiye gukurikiza amabwiriza nkuko agenwa na Minisiteri y’Ubuzima. Naho Himbara n’abandi nkawe baragosorera mu rucaca.