• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Baker Byatsi yafungiwe ubujura imyaka ine afungurwa kuko yisiramuje nabi muri gereza bikamugwa nabi-Mushiki wa Byatsi byose yabivuze   |   28 May 2026

  • AMAFOTO – Mu mukino wakurikiwe na Perezida Kagame, RSSB Tigers BBC yageze ku mukino wa nyuma wa BAL 2026 itsinze AL Ahyly yo mu Misiri   |   28 May 2026

  • Stephen Constantine yatangaje urutonde rw’abakinnyi 24 bazifashishwa mu mikino ibiri ya gicuti mpuzamahanga izahuza u Rwanda na Comoros ndetse na Tanzania   |   27 May 2026

  • Agapfa kaburiwe ni impongo; Abagura Indaya bahawe imbuzi   |   27 May 2026

  • Ambassadeur Thérence Ntahiraja yemeje ko u Rwanda rugomba guterwa   |   27 May 2026

  • Rayon Sports yatsinze Bugesera FC yiyongerera amahirwe yo kuzahagararira u Rwanda mu mikino Nyafurika   |   26 May 2026

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Philemon Mateke Yategetse Ko Abanyarwanda Bagera Kuri Batandatu Bafatwa Bagafungwa Mu Karere Ka Gisoro

Philemon Mateke Yategetse Ko Abanyarwanda Bagera Kuri Batandatu Bafatwa Bagafungwa Mu Karere Ka Gisoro

Ubwanditsi 16 Mar 2020 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE, ITOHOZA

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Uganda ushinzwe ubutwererane mu karere, Philemone Mateke akomeje kwerekana urwango afitiye Abanyarwanda akaba yategetse ko abagera kuri batandatu bafatwa bakanafungwa n’abakozi ba CMI, urwego rushinzwe iperereza rya gisirikari.

Ibi byabaye tariki ya 8 Werurwe 2020. Abafatiwe mu karere ka Gisoro bose ku itegeko rya Mateke ni  Niyoyita Adam, wakoraga akazi ko kogosha, washinjwe na Mateke ko yashakaga kumwica,  agakorerwa iyicarubozo ngo abyemere aho kugeza n’uyu munsi atarabyemera, Nizeyimana Siraj, Gaju Esperance, Mutesi Esperance, Tuyizere Innocent na Tuyisenge Jean de Dieu.  Abandi nabo bakoraga mungo zitandukanye z’abafumbira imirimo yo murugo, aho bakomoka mu Rwanda haracyashakishwa.

Mu myaka irenga ibiri ishize, habaye inkubiri yo gufata no guhohotera Abanyarwanda bikozwe n’inzego z’umutekano za Uganda, aho Minisitiri Mateke, ari mu batungwa agatoki kuba ku isonga ryuwo mugambi kuva bigitangira. Mateke yahohoteye Abanyarwanda mu gihe kigera ku myaka 50, cyane cyane abo mu bwoko bw’Abatutsi. Guhera mu mwaka wa 1972, igihe habaga ubwicanyi mu Burundi aho abahutu benshi bishwe ku bwinshi, naho mu Rwanda Abatutsi bakicwa muri 1973, Mateke yashatse kwimukana ingengabitekerezo ya Jenoside muri Uganda aho yashakaga ko Abatutsi bicwa.

Umugambi yarawunogeje, aho yateguye kwica Abatutsi ku ishuri ryisumbuye rya Mutolere; nyuma  uwo mugambi waje kuburizwamo n’umusirikari w’umunyarwanda Jackson Rwahama wabaga mu ngabo za Uganda akuriye ingabo mu karere kabarizwagamo iryo shuri.

Ibimenyetso simusiga byerekana uruhare rwa Mateke byagaragajwe n’inama yateguye tariki ya 14 na 15 Ukuboza 2018 aho yateguye inama yahuzaga RNC na FDLR gukora umutwe umwe urwanya Leta y’u Rwanda. We ubwe yaherekeje abari abayobozi ba FDLR bari batumweho aribo La Forge Bazeye wari umuvugizi wuwo mutwe ndetse na Lt Col Nsekanabo Jean Pierre wari ushinzwe iperereza guhura n’abahagarariye RNC aribo Frank Ntwali na Rashidi. Abayobozi ba FDLR bakaba barafatiwe ku mupaka wa Bunagana uhuza Kongo na Uganda.

Mu minsi ya vuba mu mpera z’umwaka ushize, mu ijoro rya tariki 4 Ukuboza 2019, habaye igitero mu Kinigi cyagabwe na RUD Urunana, bamwe mu bagabye igitero bemeje ko baje bavugana na Minisitiri Philemon Mateke. Ibi bigaragaza uruhare Mateke afite mu mugambi wo kubuza umutekano w’u Rwanda nkuko  yabitumwe na Shebuja Perezida Museveni.

2020-03-16
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Perezida Paul Kagame yavuze ko nyuma y’ibihe bikomeye u Rwanda rwaciyemo, rwahisemo kubakira ku mahitamo y’aho rwifuza kugana

Perezida Paul Kagame yavuze ko nyuma y’ibihe bikomeye u Rwanda rwaciyemo, rwahisemo kubakira ku mahitamo y’aho rwifuza kugana

Ubwanditsi 19 Feb 2019
Urupfu rwa Sendashonga  na Col. Rizinde nk’intandaro y’amakimbirane hagati y’u Rwanda na Uganda

Urupfu rwa Sendashonga  na Col. Rizinde nk’intandaro y’amakimbirane hagati y’u Rwanda na Uganda

Ubwanditsi 10 Mar 2019
RDC: Ikibatsi cy’umuriro n’imvura y’amasasu bikomeje kwisuka ku barwanyi ba Kayumba (Video)

RDC: Ikibatsi cy’umuriro n’imvura y’amasasu bikomeje kwisuka ku barwanyi ba Kayumba (Video)

Ubwanditsi 01 Jul 2019
Umudepite wa NRM wanze gutorera ingingo yemerera Museveni kuzongera kwiyamamaza yakiriwe gitwari

Umudepite wa NRM wanze gutorera ingingo yemerera Museveni kuzongera kwiyamamaza yakiriwe gitwari

Ubwanditsi 29 Dec 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Nyamasheke: Minisitiri Kaboneka yatashye amacumbi y’Abapolisi yubatswe ku bufatanye n’akarere
Mu Rwanda

Nyamasheke: Minisitiri Kaboneka yatashye amacumbi y’Abapolisi yubatswe ku bufatanye n’akarere

Ubwanditsi 03 Nov 2017
Mukura yerekeje mu kiciro gikurikiraho muri CAF Confederations
IMIKINO

Mukura yerekeje mu kiciro gikurikiraho muri CAF Confederations

Ubwanditsi 06 Dec 2018
Abatuye muri Muhanga na Kamonyi basabwe kudacukura amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranije n’amategeko
Mu Mahanga

Abatuye muri Muhanga na Kamonyi basabwe kudacukura amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranije n’amategeko

Ubwanditsi 30 Mar 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru