Lt Gen Henry Tumukunde wahoze ari Minisitiri w’Umutekano muri Uganda, yajyanywe mu bitaro bya Kololo igitaraganya nyuma yo kwitura hasi aho yari afungiye muri kasho ya polisi.
Tumukunde yatawe muri yombi ku wa Kane w’icyumweru gishize ari kumwe n’abandi bantu 13 bashinjwa ibyaha by’ubugambanyi. Mu batawe muri yombi harimo n’abahungu be babiri nk’uko Daily Monitor yabitangaje.
Nubwo Tumukunde yajyanywe mu bitaro, abanyamategeko be bavuze ko batarabwirwa ikibazo yagize.
Umwe mu bapolisi yabwiye itangazamakuru ko Tumukunde yajyanywe mu bitaro bya Kololo ariko abaganga bataragaragaza indwara afite.
Hari amakuru avuga ko Tumukunde yatangiye kumererwa nabi kuwa Gatandatu, ubwo Polisi yari yagiye gusaka urugo rwe ruri Kololo. Ngo byarushijeho gukomera ubwo bamubwiraga ko n’abahungu be babiri bari gushinjwa ubugambanyi.
Ngo Tumukunde yakomeje kubwira abapolisi ko atameze neza ariko babirengaho bamujyana ku rwego rudsanzwe rushinzwe iperereza ahitwa Kireka mu karere ka Wakiso guhatwa ibibazo ari naho yaje kwikubita hasi ageze.
Daily Monitor itangaza ko yagerageje kujya mu bitaro bya Kololo kureba uko bimeze, bakangira abanyamakuru bayo kwinjira. Ngo nta n’umuturage wari wemerewe kuhinjira kuko ibitaro byari birinzwe n’abapolisi bambaye gisivile.
Umugore wa Tumukunde n’inshuti ye ya hafi nibo bemerewe kujya kumusura. Bamwe mu bayobozi bakuru bashinzwe iby’umutekano muri Uganda nabo bari bari aho ku bitaro.
Leta ya Uganda ishinja Tumukunde umugambi w’ubugambanyi no gushaka gufatanya n’amahanga mu guhungabanya umutekano wa Uganda. Ni ibirego ngo yavugiye mu kiganiro yagiranye na televiziyo ya NBS.
Inzego z’umutekano zatangaje ko abahungu ba Tumukunde bari batawe muri yombi nyuma baje kurekurwa.
Umunyamategeko wa Tumukunde, Alex Luganda, yavuze ko umukiliya we natagezwa mu rukiko vuba, arasaba urukiko kubitegeka cyangwa rugategeka ko arekurwa.
Umuvugizi wa Polisi ya Uganda, Fred Enanga yavuze ko bari gukora ibishoboka ngo bihutishe iperereza, kugira ngo dosiye ishyikirizwe ubushinjacyaha.
Gen Tumukunde yari muri gahunda zo kwiyamamariza umwanya wa Perezida mu matora ateganyijwe umwaka utaha. Ashinja Perezida Yoweri Museveni kwibasira uwari we wese ugaragaje ko ashaka kwiyamamariza kuba Perezida.