• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»#Kwibuka26 : ” Ibi bihe turimo bidasanzwe ntibishobora kutubuza kuzuza inshingano yo kwibuka “-Perezida Kagame

#Kwibuka26 : ” Ibi bihe turimo bidasanzwe ntibishobora kutubuza kuzuza inshingano yo kwibuka “-Perezida Kagame

Editorial 07 Apr 2020 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE

Umukuru w’Igihugu Perezida Paul Kagame atangiza kwibuka ku nshuro ya 26 yasabye abanyarwanda kuzuza inshingano zo kwibuka no  guha icyubahiro abo twabuze ndetse no gukomeza abarokotse. Ati:  Turi muri cya gihe buri mwaka aho bigorana kuvuga neza icyo umuntu atekereza n’ikiri ku mutima. Dufatanije twese kwibuka ku nshuro ya 26, nk’uko dusanzwe tubigenza, kandi bizahoraho.

Ndagira ngo mbanze nshimire Abanyarwanda aho bari hose mu Gihugu mu ngo zabo, n’inshuti zacu, bakurikira uyu muhango wo kwibuka.

Ndabashimira kandi uruhare rwanyu mu gukurikiza ingamba zidasanzwe ariko ngombwa zo kurwanya icyorezo cya koronavirusi mu Rwanda no ku isi hose.

Uburyo bwo Kwibuka k’uyu mwaka rero biragoye ku barokotse n’imiryango yabo no ku Gihugu, kuko tudashobora kuba hamwe ngo buri umwe ahumurize undi. Ntabwo byoroshye.

Abanyarwanda tumenyereye kuba turi hamwe mu bihe nk’ibi, tugafatanya, tugahuza imbaraga zacu twese. Ibi tubikora mu mihango ku rwego rw’Igihugu, no mu bindi bikorwa nk’Urugendo rwo Kwibuka, n’Ijoro ry’Icyunamo, n’ibiganiro aho dutuye.

Ariko ibi bihe turimo bidasanzwe ntibishobora kutubuza kuzuza inshingano yo kwibuka, no guha icyubahiro abo twabuze no gukomeza abarokotse. Hahindutse uburyo bwo kwibuka gusa.

Uyu munsi turibuka amahano twanyuzemo, n’ibyo twatakaje, umuntu ku giti cye, n’Igihugu. Tuzakomeza kwigisha Abanyarwanda babyiruka ubu, n’abazakurikiraho, ibyabaye ku Gihugu cyacu, n’amasomo twabikuyemo.

Ayo masomo turayashyira mu bikorwa kugira ngo azagirire akamaro abazadukomakaho. Ibyo byose twize mu mateka yacu ni ibikomeza ubumwe bwacu. Atwigisha agaciro k’ubuyobozi bwiza, bwita ku mibereho y’abenegihugu.

Twamenye akamaro ko gukorera hamwe, tukubaka ejo hazaza habereye Abanyarwanda bose. Ubudatezuka n’umutima w’impuhwe biranga Abanyarwanda bizakomeza kudufasha mu kunyura mu bibazo bishya duhura nabyo, harimo n’ibyo muri iyi minsi.

Abatuye kuri iyi si twese duhuriye kuri byinshi ku buryo ubuzima bwacu ari urusobe. Tuzakomeza rero gutanga umusanzu wacu kugira ngo iyi si irusheho kuba nziza, dusangira amateka yacu n’ibitekerezo bifasha guhanga ibishya dukura mu muco wacu, n’abo bishobora kugira akamaro bose.

Kugira dutya ni ukongera ikizere gituma turushaho kuba abantu bazima, kandi kitwibutsa ko nta muntu umwe wenyine wigira.

2020-04-07
Editorial

IZINDI NKURU

U Rwanda rwamaganye inkunga Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe uteganyiriza ingabo za SADC ziri muri Kongo, kuko izatuma ibintu birushaho kudogera

U Rwanda rwamaganye inkunga Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe uteganyiriza ingabo za SADC ziri muri Kongo, kuko izatuma ibintu birushaho kudogera

Editorial 04 Mar 2024
Valery Zihalirwa, umwe mu bari inyuma y’umugambi wo kurimbura Abatutsi muri Kongo ni muntu ki?

Valery Zihalirwa, umwe mu bari inyuma y’umugambi wo kurimbura Abatutsi muri Kongo ni muntu ki?

Editorial 02 Aug 2022
Perezida Evariste Ndayishimiye yagaragaje ko hari abamurusha amaboko yisubiraho kubyo yari yatangaje ko abayobozi muri icyo gihugu bagaragaza imitungo

Perezida Evariste Ndayishimiye yagaragaje ko hari abamurusha amaboko yisubiraho kubyo yari yatangaje ko abayobozi muri icyo gihugu bagaragaza imitungo

Editorial 28 Sep 2020
Itangazamakuru ry’Uburayi n’Amerika ntacyo rivuga kuri Jenoside ikorerwa Abatutsi b’Abanyekongo. Ese iyi si ya politiki yo gushyigikira “rubanda nyamwinshi”?

Itangazamakuru ry’Uburayi n’Amerika ntacyo rivuga kuri Jenoside ikorerwa Abatutsi b’Abanyekongo. Ese iyi si ya politiki yo gushyigikira “rubanda nyamwinshi”?

Editorial 20 Jun 2022

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Rayon Sports inganyije na Yanga African, Gor Mahia yihagararaho mu rugo
IMIKINO

Rayon Sports inganyije na Yanga African, Gor Mahia yihagararaho mu rugo

Editorial 17 May 2018
A.U irashima amavugurura Perezida Kagame aherutse gukora muri guverinoma
POLITIKI

A.U irashima amavugurura Perezida Kagame aherutse gukora muri guverinoma

Editorial 21 Oct 2018
Perezida Kagame na Madamu bitabiriye isozwa ry’Itorero ry’Intagamburuzwa
Amakuru

Perezida Kagame na Madamu bitabiriye isozwa ry’Itorero ry’Intagamburuzwa

Editorial 11 Sep 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru