• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ndi gupfa ndeba- Luvumbu yashinje Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kumutererana nyuma yo kuva mu Rwanda   |   21 Aug 2026

  • Dr. Bahati Bernard yavuze ko mu mwaka w’amashuri wa 2025/26 abanyeshuri bakoze ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza batsinze ku rugero rwa 88,21%   |   20 Aug 2026

  • Ikibazo cy’Ubuzima n’Umutekano muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, iki gihugu cyambuwe kwakira Shampiyona Nyafurika ya Volleyball y’Abagabo 2026   |   20 Aug 2026

  • Etienne Gatanazi akura gakiza ki mu kuba umuzindaro w’interahamwe?   |   20 Aug 2026

  • Rimwe mu makosa Leta ya Ndayishimiye izicuza ni ukuba yaragennye Edouard Bizimana nka Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga; Nininahazwe Pacifique   |   18 Aug 2026

  • FERWAFA yemeje ko Super Cup 2026 izakinwa n’amakipe ane atarimo APR FC yasimbujwe Mukura VS   |   18 Aug 2026

 
You are at :Home»POLITIKI»U Rwanda rwerekanye ko bishoboka kuva mu ivu ukubaka umuryango ushikamye- A. Guterres

U Rwanda rwerekanye ko bishoboka kuva mu ivu ukubaka umuryango ushikamye- A. Guterres

Ubwanditsi 07 Apr 2020 POLITIKI

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, António Guterres yavuze ko uyu muryango wifatanyije n’u Rwanda muri iki gihe rwinjiyemo cyo Kwibuka ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse ko ibyakozwe n’iki gihugu mu kwivana mu bibazo byerekana ko bishoboka kuba abantu bava mu majye bakagera ku rwego rushimishije

Mu butumwa yageneye Isi, António Guterres yavuze ko uyu munsi Isi yibuka Jenoside yakorewe Abatutsi igahitana abarenga Miliyoni imwe bishwe urw’agashinyaguro mu gihe cy’iminsi 100.

Avuga ko umunsi nk’uyu ari uwo guha agaciro izi nzirakarengane kandi bigaha imbaraga abarokotse bagaharanira kwiyubaka no kwiyunga n’ababahemukiye.

António Guterres avuga ko Isi idashobora kwemera ko ibikorwa nk’ibi bizongera kubaho ukundi.

Ati “Tugomba kuvuga oya ku mbwirwaruhame z’urwango n’iz’ivangura kandi tukanga imitwe igamije guhungabanya umutekano.”

Avuga ko aho Isi igeze ubu ikwiye guhora ishyize imbere ko abayituye bose ari ibiremwamuntu kandi bose bakaba bagize uwo muryango w’ikiremwamuntu kandi bakaba basangiye umubumbe.

Ati “Bizadufasha kwikura mu bibazo biduhangayikishije nk’Isi birimo na COVID-19 n’imihindakurikire y’ikirere.”

António Guterres avuga ko u Rwanda rwagaragaje ko ibi bishoboka kuko rwabashije kwikura mu majye akomeye.

Ati “Kuva Jenoside yaba, u Rwanda rwagaragaje ko kuva mu ivu ukabaho bundi bushya no kwibaka no kubaka umuryango ushikamye bishoboka.”

Avuga kandi ko u Rwanda n’ubu rukomeje kugaragaza intambwe ishimishije mu kwihuta mu kugera ku ntego z’Iterambere rirambye.

Ati “Mureke dukure isomo ku byo u Rwanda rukomeje gukora.”

Umuryango w’Abibumbye unengwa kuba utakoresheje ububasha bwawo mu gutabara Abatutsi bicwaga mu 1994.

Ubwo Jenoside yari iriho itegurwa inakorwa, ingabo zari zoherejwe mu butumwa bw’amahoro zizwi nka MINUAR n’uyu muryango zagaragaje imbaraga nke dore ko Lt Gen Romeo Dallaire yamenyesheje uriya muryango ko mu Rwanda hariho hategurwa Jenoside ariko bakamwima amatwi.

Na none izi ngabo zinengwa cyane ubwo zatereranaga Abatutsi bari bahungiye muri Eto-Kicukiro ku itariki ya 11 Mata 1994 ubwo zabasigaga mu menyo n’Interahamwe biza gutuma bicwa.

Src: Umuseke

 

2020-04-07
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Bobi Wine n’abambari be bafungiwe ahatazwi nyuma yo kwica umushoferi we

Bobi Wine n’abambari be bafungiwe ahatazwi nyuma yo kwica umushoferi we

Ubwanditsi 14 Aug 2018
Imana ihora ihoze: Wa musenateri wo muri Amerika, Bob Menendez wahozaga u Rwanda ku nkeke yafatanywe igihanga cya ruswa.

Imana ihora ihoze: Wa musenateri wo muri Amerika, Bob Menendez wahozaga u Rwanda ku nkeke yafatanywe igihanga cya ruswa.

Ubwanditsi 17 Jul 2024
Gusahura no gutwika ibikorwaremezo byafasha iki Tshisekedi mu ntambara arwana na M23?

Gusahura no gutwika ibikorwaremezo byafasha iki Tshisekedi mu ntambara arwana na M23?

Ubwanditsi 29 Jan 2025
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

RUSHYASHYA 03 Jun 2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Col Byabagamba na Rusagara byavugwaga ko batorotse gereza basubiye mu rukiko
INKURU NYAMUKURU

Col Byabagamba na Rusagara byavugwaga ko batorotse gereza basubiye mu rukiko

Ubwanditsi 22 May 2019
#Kwibohora25 : Impinduka zidasanzwe mu iterambere ry’ubukungu mu myaka 25
UBUKUNGU

#Kwibohora25 : Impinduka zidasanzwe mu iterambere ry’ubukungu mu myaka 25

Ubwanditsi 05 Jul 2019
Imanishimwe Emmanuel “Mangwende” ukinira AEL Limasol muri Cyprus yongewe mu bakinnyi b’Amavubi bitegura Benin na SouthAfrica
Uncategorized

Imanishimwe Emmanuel “Mangwende” ukinira AEL Limasol muri Cyprus yongewe mu bakinnyi b’Amavubi bitegura Benin na SouthAfrica

Ubwanditsi 04 Oct 2025

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru