• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • U Rwanda rwegukanye ibikombe bibiri bya Men’s IHF Trophy Africa/Zone 5 mu batarengeje imyaka 18 na 20   |   09 May 2026

  • Urukiko rwanzuye ko Nyuma y’imyaka 18, iperereza kuri Agathe Kanziga rigiye gukomeza   |   06 May 2026

  • Umukinnyi mwiza wa w’umwaka wa BK PRO LEAGUE azegukana imodoka ya miliyoni 15 Frw, Uko ibihembo bizatangwa   |   06 May 2026

  • Perezida Kagame yashimye Arsenal FC yageze ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League   |   05 May 2026

  • Al Ahly SC yegukanye CAVB Men’s Club Championship 2026, Police VC na REG zegukana imidali yo ku rwego rwa Afurika i Kigali   |   03 May 2026

  • POLICE VC yanditse amateka, ihurira na Al Ahly SC ku mukino wa nyuma wa CAVB Men’s Club Championship 2026   |   02 May 2026

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Bwa mbere mu myaka 26, Kabuga Felesiyani yagaragaye muruhame

Bwa mbere mu myaka 26, Kabuga Felesiyani yagaragaye muruhame

Ubwanditsi 21 May 2020 INKURU NYAMUKURU

Nyuma y’iminsi  4 gusa  afatiwe mpiri mu nkengero za Paris,Umurwa Mukuru w’Ubufaransa,  kuri uyu wa gatatu tariki 20 Gicurasi 2020, Kabuga  Felesiyani yagekjejwe imbere y’urukiko rw’I Paris, kugirango amenyeshwe ibyaha  7 aregwa, birimo ubufatanyacyaha  mu gucura no gushyira mu bikorwa umugambi wa Jenosi, n’ibindi byaha byibasiye inyokomuntu.

Kabuga Felisiyani yinjiye mu rukiko  arinzwe n’abapolisi benshi, ari mu gatebe k’abafite ubumuga,agaragaza ubwoba bwinshi, mu ipantaro y’ikoboyi(jeans) y’ubururu n’umupira w’imbeho, ndetse yambaye agapfukamurwa. Mu ijwi  rinaniwe, Kabuga yemereye abacamanza ko umwirondoro wasomwe ari uwe koko, anongeraho ko yavutse mu mwaka w’1933, aho kuba wuw’1935 nk’uko byari byajyaga bivugwa.

Bakimara gusomerwa ibyaha  Kabuga aregwa, byose barabihakanye, ndetse banatangaza ko ngo biteguye kurega itangazamaku, imiryango mpuzamahanga iharanira uburenganzira bwa muntu, n’abandi ngio bamwise umwicanyi ruharwa, kandi ari “umutagatifu”.

Ubushinjacyaha muri uru rubanza bwahise busaba  urukiko ko rwakohereza Kabuga Felisiyani I La haye mu Buholandi, muri gereza  y’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, mbere y’uko ajyanwa Arusha muri Tanzaniya, kugirango aburanishwe n’urwego rwahawe inshingano zo kurangiza imanza z’Urukiko Mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda.

N’ubwo nta rubanza rwabaye kuri uyu wagatatu,  agifatwa Kabuga Felisiyani n’ubwunganizi bwe bavuze ko  ibyo kuburanira Arusha batabishaka, ngo ahubwo yazaburanishirizwa mu Bufaransa, kuko ariho yizeye ubutabera nyabwo.

Ababikurikiranira hafi barahamya ko icyemezo cy’ikiko zo mu Bufaransa gishobora kuzamara ibyumweru byishi, kuko zizakenera gusesengura ibivugwa n’impande zombi, mbere yo gufata icyemezo.

N’ikimenyimenyi ubwunganizi bwa Kabuga bwahise busaba ko urubanza rw’ejo rwahita rusubikwa mu gihe cy’iminsi 8 ngo kugirango barusheho kwitegura, kandi amategeko yo mu Bufaransa arabyemera.

Hagati aho ariko, imiryango  iharanira inyungu z’Abarokotse genoside yakorewe Abatutsi, ntiyahweme gusaba ko Felisiyani Kabuga yakoherezwa kuburanira mu Rwanda, ahabereye ibyaha aregwa, nk’uko byagenze  ku bandi amahanga yoherereje ubutabera bw’uRwanda, nka ruharwa  Leon Mugesera, Jean UWINKINDI n’abandi, kugeza ubu ntawe uranenga ubutabera bahabwa.

Tugarutse ku ifatwa rya Felisiyani Kabuga, hari ibihuha byatangiye gukwirakwizwa n’abo mu muryango we, ibigarasha n’abandi ba “kanywamaraso”, ko  yaba yaragize ubutwari bwo kwishyikiriza ubutabera. Ibi ni ibitabapfu, kuko Kabuga wari umaze imyaka 26 ahigishwa uruhindu, yarafashwe.

Amakuru dukesha REUTERS avuga ko, Eric Emeraux ukuriye  urwego wa Polisi rushinzwe ibyaha byibasira inyokomuntu, ari narwo rwafashe Kabuga, yatangaje ko abasore 16 bazobereye mu gufata abashinjwa ibikorwa by’iterabwoba, aribo bafashe Kabuga, babanje kumugotera mu nyubako yabanagamo n’umuhungu we Donatien  NDAYISHIMYE.

Eric Emeraux yabwiye Reuters ko  Kabuga bamusanganye pasiporo z’ibihugu byinshi bya Afrika, birimo amazina  ye y’amahimbano agera muri 28.

Eric Emeraux yahamije ko ngo ijoro ryose baraye bari bufate kabuga atasinziriye, ndetse ngo  bemeye ko ari Kabuga Felisiyani bafashe koko, ari uko bafashe ibipimo bye bya ADN, bakabigereranya n’ibyo bigeze kumufata muw’2007, ubwo yari arwariye mu bitaro bya Frankfurt mu Budage.

Andi makuru arahamya ko “Guma mu Rugo” yafashije cyane  mu itabwa muri yombi rya Kabuga, kuko nyuma y’amezi 2 inzego z’umutekano zikeka aho yaba yihishe, ari naho zamusanze, atashoboraga kuhava ngo yimikire ahandi nk’uko yari asanzwe abigenza.

2020-05-21
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yo kuri uyu wa Gatatu, yabayemo impinduka nyinshi

Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yo kuri uyu wa Gatatu, yabayemo impinduka nyinshi

Ubwanditsi 04 Apr 2019
Kudeta mu Rwanda interahamwe n’ibigarasha birota, ni filime itabona abayikina n’abayireba

Kudeta mu Rwanda interahamwe n’ibigarasha birota, ni filime itabona abayikina n’abayireba

Ubwanditsi 04 Sep 2024
Umurundikazi wiswe [Umunyarwandakazi] agahabwa amasaha 48 ngo abe avuye ku butaka bw’u Burundi yaburiwe irengero

Umurundikazi wiswe [Umunyarwandakazi] agahabwa amasaha 48 ngo abe avuye ku butaka bw’u Burundi yaburiwe irengero

Ubwanditsi 25 Apr 2018
Uganda: Umuvugizi Wungirije w’Igipolisi nawe yarusimbutse

Uganda: Umuvugizi Wungirije w’Igipolisi nawe yarusimbutse

Ubwanditsi 28 Sep 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Impamvu Umwe mubari abayobozi ba PS Imberakuri  yavuyemo akayoboka FPR Inkotanyi
POLITIKI

Impamvu Umwe mubari abayobozi ba PS Imberakuri yavuyemo akayoboka FPR Inkotanyi

Ubwanditsi 23 May 2017
CNLG yanyuzwe n’umwanzuro w’ubutabera bwa Amerika bwatesheje agaciro ubujurire bwa Munyenyezi  wabeshye inzego zishinzwe abinjira n’abasohoka
Mu Rwanda

CNLG yanyuzwe n’umwanzuro w’ubutabera bwa Amerika bwatesheje agaciro ubujurire bwa Munyenyezi wabeshye inzego zishinzwe abinjira n’abasohoka

Ubwanditsi 05 Sep 2017
Kantengwa Angélique wayoboraga RSSB agizwe umwere ari mu Buhinde kwivuza
Mu Mahanga

Kantengwa Angélique wayoboraga RSSB agizwe umwere ari mu Buhinde kwivuza

Ubwanditsi 09 Aug 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru