• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Bombori bombori muri RNC yageze no mu muryango bwite wa Kayumba Nyamwasa   |   17 Jul 2026

  • Visit Rwanda n’ikipe ya Aston Villa yo mu gihugu cy’u Bwongereza basinyanye amasezerano y’ubufatanye   |   14 Jul 2026

  • AMAFOTO – Girumugisha yabaye umukinnyi w’umwaka muri Shampiyona y’u Rwanda ahembwa imodoka ya miliyoni 15 Frw   |   13 Jul 2026

  • Iperereza ku rupfu rwa ruharwa Kabuga Félicien: Yapfiriye mu cyumba cye nyuma yo guhabwa ifunguro, yazize umutima   |   13 Jul 2026

  • Perezida Kagame arasezera Sheikh Hamad wagize Qatar igihangange   |   13 Jul 2026

  • Mu mikino ya CECAFA Kagame Cup 2026, APR FC izatangira ihura na Gor Mahia, Rayon Sports izisobanura na KVZ SC yo muri Zanzibar   |   11 Jul 2026

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Serge Ndayizeye afite imiziro yo kudakora muri Amerika kubera guhamwa n’ubujura, menya kandi impamvu asingiza Kayumba Nyamwasa kuri Radiyo akamutuka hanze yayo
Pharmacy Walgreens aho Serge Ndayizeye yakoraga akiba bakamufunga bikamuviramo kwimwa akazi muri Amerika

Serge Ndayizeye afite imiziro yo kudakora muri Amerika kubera guhamwa n’ubujura, menya kandi impamvu asingiza Kayumba Nyamwasa kuri Radiyo akamutuka hanze yayo

Ubwanditsi 15 Jun 2020 INKURU NYAMUKURU

Abantu benshi bibaza impamvu Vuvuzela wa Radiyo Itahuka ya Kayumba Nyamwasa, Radiyo Rutwitsi  y’ibigarasha ariwe Serge Ndayizeye,  umwanya we wose awumara kuri Radiyo  mu matiku, ntacyo kuvuga afite akamara amasaha atatu kugeza kuri atanu buri munsi, asubiramo amagambo amwe, abantu bakibaza niba ntacyo afite cyo gukora muri Amerika, yewe habe no guterura ibikarito; amakuru Rushyashya yabashije gutohoza neza, ni uko Serge Ndayizeye atemerewe gukorera ku butaka bwa Leta zunze ubumwe z’Amerika nyuma yo gufatwa agafungwa kubera ibyaba by’ubujura muri Farumasi yakoragamo yitwa Walgreens, aho yibye amata y’umwana n’ibindi bikoresho kuko umugore we yari yabyaye, nuko afatwa na Camera urubanza ruba urucabana arafungwa, Amaze gufungwa hari umuryango umwe wafashije Serge Ndayizeye kujya ku rutonde rw’abava I Kinshasa yakomeje kugira imyirondoro yabo nibo bamufunguje ariko ahabwa icyemezo kigaragaza imikorere mibi, aho atemerewe gukora.

Amavu n’amavuko ya Serge Ndayizeye n’uburyo yageze muri Amerika

Serge Ndayizeye yavukiye ku Kimihurura, mu gihe Jenoside Yakorerwaga Abatutsi muri 1994, Serge Ndayizeye yigaga ku ishuri ryitwaga ETO Muhima. Nuko kimwe n’abandi barahunga, bahungira muri Kongo Kinshasa. Serge Ndayizeye afite nyina w’umututsikazi ise akaba umuhutu. Ibi tubigarutseho kuko biza kudufasha ku bucabiranya bwa Serge Ndayizeye kugeza uyu munsi.

Mu gihe inkambi z’impunzi zasenywaga n’ingabo za Laurent Desire Kabila AFDL, Serge nawe yagiye n’amaguru kugera Kinshasa. Mama we umubyara, interahamwe zaramwishe ngo  ni umututsikazi wabihishemo.

Nyuma yaho Kabila afatiye ubutegetsi akigarama Abanyarwanda ndetse n’abakongomani b’Abatutsi bamufashije, habaye guhiga icyitwa umunyarwanda wese ugaragara nk’umututsi aho abagabo benshi bishwe abandi baratabarizwa igihe bicwaga ku manywa y’ihangu. Leta zunze Ubumwe z’Amerika zaratabaye ndets n’ubumwe bw’iburayi, abantu aho bari bafungiye hose bashyirwa hamwe bategurwa kujya muri Amerika. Habayemo kwibeshya bazana n’Abanyarwanda benshi harimo n’interahamwe ariko amajonjora abakuramo. Serge Ndayizeye yatakambiye umuryango umwe w’abakongomani bavuga ikinyarwanda bakomoka I Masisi, kuko yari na mutoya, ngo bamubabarire bavuge ko ari umukongomani nawe babashe ku mutwara. Yagize ati “rwose turi ku isi nubwo nahunganye n’interahamwe zishe mama nanjye zigiye kunyica”. Yakuyeyo ifoto ya nyina ababwira uburyo yishwe n’interahamwe noneho baramuvuganira ko nawe yari umukongomani wahigwaga, hari mu mwaka wa 1998.

Serge Ndayizeye akigera muri Amerika yabaye ahantu hitwa St Louis muri Missouri, nyuma yimukira Louisiana aho yageze agakunda n’umugabo w’umuzungu amusubiza no mu ishuri mugihe kigera ku myaka itanu.  Ibyo kuba umutinganyi Serge yaje kubirambirwa acika umugabo ajya kuba ahitwa Houston muri Texas, Serge wari umutinganyi yaje gushaka umugore babyarana abana babiri. Iki gihe cyose Serge Ndayizeye ni umuntu wiyumva nk’umututsi ibya RNC ntibiraza. Yakundaga kwegera abantu avuga ko ari umututsi.

Nyuma yaho yaje kwerekeza Washington avuga ko ashaka akazi mu mwaka wa 2010 akubitana nuko RNC yarimo gushingwa abonana na Theogene Rudasingwa, wazengurukaga Amerika ashaka abayoboke abwira Serge Ndayizeye kuba mu buyobozi bw’urubyiruko rwa RNC.

Serge Ndayizeye agarutse Houston agarukana ibitekerezo bya politiki byanduye, atuka ubuyobozi bw’uRwanda yita ubwa Kigali, avuga ko Kayumba Nyamwasa agiye kubohora igihugu. Yatangiye no kugira udufaranga akinjira muri RNC noneho nyuma yaho abona n’akazi muri ya Farumasi yitwa Walgreen’s ariyo yaje kwibamo  baramufata baramufunga, noneho bahamagara babandi bamuvanye muri Kongo baramwirengagije kubera yari yatangiye gufata umurongo wa politiki harimo n’interahamwe.

Serge Ndayizeye yaje gufungurwa ku bwishingizi (on bail) n’abantu bafitanye isano na Ruharwa Pasteur Elizaphan Ntakirutimana wo ku Kibuye wakatiwe n’urukiko rw’Arusha akagwa muri Gereza batuye ahitwa Laredo muri Texas. Serge Ndayizeye yarafunguwe ariko icyemezo cy’imyifatire yahawe ntabwo kimwemerera gukora. Umugore we yaje kumwirukana aribwo yataye umutwe agahita yihebera RNC no gufata Kayumba Nyamwasa nk’umucunguzi n’umubyeyi.

Kwitabira Rwanda Day mu Buholandi mu mwaka wa 2015, byakozeho Serge Ndaizeye. Umugore yagiye ku murega kuri Polisi ko adatanga indezo kandi asigaye agenda, Serge yasabwe ibisobanuro uburyo yagiye mu Buholandi avuga ko ari abaterankunga bamuruhiye; umugore kandi yari yeretse polisi ibiganiro byose Serge Ndayizeye akora biri kuri Youtube, Serge Ndayizeye avuga ko bitamwinjiriza, kandi bizwi ko RNC imuhemba ibihumbi bibiri by’idorari.

Ubu Serge Ndayizeye abonye akazi aziko umushahara wose wahita ufatwa n’umugore ariko nanone akagira imbogamizi y’icyemezo cya Polisi kitamwemerera gukora. Niyo mpamvu avuga amagambo nk’ayabagombozi iyo ageze kuri mikoro ya Radiyo Itahuka kuko nibwo buzima asigaranye.  Serge Ndayizeye ariko iyo atari muri Radio, aganiriza inshuti ze ko atazi amaherezo ye, kuko amatiku yose n’ibyaha bya RNC bisa n’ibimujya mu gatwe kandi we avuga ibyo bamubwiye. Yasabye Kayumba Nyamwasa kumukubira umushahara gatatu nanubu amaso yaheze mu kirere. Nawe ikibazo cya Rutabana cyaramuhungabanyije ariko aguma kuri Kayumba kuko ariwe umuhemba yanga kujyana na Jean Paul Turayishimye. Ubu ngubu Serge arashaka gufata bugwate Radiyo Itahuka kuko kubera ibiganiro ashyira kuri Youtube, Ikigo cya Google hari amafaranga cyatangiye kumugenera.  Yongeraho ko ikimubabaza atazasubira mu Rwanda kandi ahafite abavandimwe. Serge Ndayizeye ari mubantu baririye igihe kirekire Ben Rutabana. Umutimanama uramukomanga, ariko akibuka ko arya aruko yahimbye ikinyoma. Ariko nanone agomba kumenya ko akomeje ibikorwa by’iterabwoba.

 

2020-06-15
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

RDC: Ikibatsi cy’umuriro n’imvura y’amasasu bikomeje kwisuka ku barwanyi ba Kayumba (Video)

RDC: Ikibatsi cy’umuriro n’imvura y’amasasu bikomeje kwisuka ku barwanyi ba Kayumba (Video)

Ubwanditsi 01 Jul 2019
Kizito Mihigo yitabye Urukiko rw’Ikirenga

Kizito Mihigo yitabye Urukiko rw’Ikirenga

Ubwanditsi 14 May 2018
Uganda yagombye gushyikirizwa ubutabera mpuzamahanga kubera  abasirikari bayo bafatanya n’ inyeshyamba kurwanya ingabo za Loni no kwica inzirakarengane muri Repubulika ya Santrafrika.

Uganda yagombye gushyikirizwa ubutabera mpuzamahanga kubera  abasirikari bayo bafatanya n’ inyeshyamba kurwanya ingabo za Loni no kwica inzirakarengane muri Repubulika ya Santrafrika.

Ubwanditsi 11 Jan 2021
Amasezerano Agizwe N’ingingo 10, Araburira Museveni, Guhagarika Ibikorwa Bigamije Gutera Inkunga, RNC na FDLR  Imitwe Y’iterabwoba

Amasezerano Agizwe N’ingingo 10, Araburira Museveni, Guhagarika Ibikorwa Bigamije Gutera Inkunga, RNC na FDLR Imitwe Y’iterabwoba

Ubwanditsi 22 Aug 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Areruya Joseph yegukanye agace ka 4 ka La Tropicale Amissa Bongo
IMIKINO

Areruya Joseph yegukanye agace ka 4 ka La Tropicale Amissa Bongo

Ubwanditsi 19 Jan 2018
Abanyekongo bakomeje kwishimira imibereho yo mu Rwanda kurusha iwabo
UBUKERARUGENDO

Abanyekongo bakomeje kwishimira imibereho yo mu Rwanda kurusha iwabo

Ubwanditsi 04 Apr 2018
Abongereza barinubira leta yabo isesagura amafaranga menshi ku ba jenosideri batanu bahaburanishirizwa
INKURU NYAMUKURU

Abongereza barinubira leta yabo isesagura amafaranga menshi ku ba jenosideri batanu bahaburanishirizwa

Ubwanditsi 10 Sep 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru