• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Perezida Kagame yakurikiye umukino wa UEFA Super Cup wahuje amakipe ya PSG na Aston Villa yamamaza u Rwanda   |   12 Aug 2026

  • Myugariro Imanishimwe Emmanuel watandukanye na AEL Limassol yo muri Chypre yerekeje mu ikipe ya Chennaiyin FC yo mu Buhinde   |   11 Aug 2026

  • Rayon Sports yaguze myugariro w’Umunya-Côte d’Ivoire, Mohamed Ouattara wakiniye Wydad Casablanca, Simba SC na Al Hilal   |   10 Aug 2026

  • Kuki Jean Bosco Gasasira yapfuye umuryango we ukabimenya nyuma y’icyumweru?     |   09 Aug 2026

  • Inganda z’inzoga zitujuje ubuziranenge nk’Ibyuma zarimo ibibazo byinshi bigira ingaruka ku buzima bw’abaturage   |   09 Aug 2026

  • AMAFOTO: Amateka aranditswe, bisabye imyaka 28 ngo Rayon Sports itware CECAFA Kagame Cup ya kabiri mu mateka yayo   |   07 Aug 2026

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Judi Rever, Inkoramutima ya Kayumba Nyamwasa yahagurukiye guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi
Judi Rever na Kayumba Nyamwasa

Judi Rever, Inkoramutima ya Kayumba Nyamwasa yahagurukiye guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi

Ubwanditsi 29 Jun 2020 INKURU NYAMUKURU

Judi Rever ni umunyakinyoma kabombo  w’umunya Canada wiyemeje kuba umuzindaro w’ibitekerezo  by’ imitwe y’iterabwoba nka RNC, n’abandi babaswe n’ingengabitekerezo ya Jenoside nka FDLR.  Akaba yari n’inshuti cyane ya Patrick Karegeya nawe wafatanyije na Kayumba Nyamwasa gushinga umutwe w’iterabwoba wa RNC nyuma yo guta inshingano ze mu Rwanda.

Amateshwa asebya u Rwanda n’abayobozi barwo n’ahakana Jenoside yakorewe Abatutsi, Rudi Rever ayanyuza mu kinyamakuru”Marianne Rever” cy’aho muri Canada, kenshi ugasanga ari imvugo  isa neza neza n’iy’abicanyi, nka Théoneste BAGOSORA, Anatole NSENGIYUMVA, Ferdinand NAHIMANA, n’abandi  bahamwe n’uruhare rutaziguye muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Uyu  mugome Judi Rever,  wahagurukiye gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, ntanatinya gushyira  ku ngabo za FPR-Inkotanyi ubwicanyi bwabereye hirya no hino mu Rwanda mu gihe cya Jenoside.Mu buswa bwinshi agashyiramo n’ubwabereye mu duce ingabo za FPR zitagenzuraga ku matariki  ahimbahimbana n’ ibigarasha n’interahamwe ngenzi ze. Ibi abikora kandi atitaye ku buhamya bwatanzwe  mu nkiko zinyuranye, zirimo  n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho uRwanda(ICTR), aho abantu batandukanye, barimo n’abashakashatsi mpuzamahanga, bagaragaje uruhare rudashidikanywaho  rw’Interahamwe, abajandarume n’ abasirikari ba Leta y’Abatabazi(FAR) mu gutsemba Abatutsi  hirya no hino mu Rwanda.

Urugero rugaragaza urwango ruvanze n’ubuswa bwa RUDI REVER, ni aho yanditse  ko ngo ubwicanyi bwakorewe Abatutsi bo mu Bisesero  bwakozwe n’ingabo za FPR-Inkotanyi , akirengagiza ko  ubwicanyi bukorwa,  Kibuye yose na yagenzurwaga n’ingabo za Leta. Ibi bigashimangirwa n’ubuhamya bw’abasirikari b’Abafaransa bari muri operation Turquoise,  banashinjwa kuba baratereranye abari bahungiye mu Bisesero, babwiye itsinda ry’abadepite b’Ubufaransa ko ingabo za FAR zari  mu BISESERO no mu bindi bice bya Kibuye  kugeza tariki 18 Nyakanga 1994.

Si ibi gusa kuko nko mu rubanza rwa Eriezel NIYITEGEKA rwabereye Arusha muri ICTR, abatangabuhamya barimo abarokotse ubwicanyi bwabereye mu Bisesero ndetse n’ababugizemo uruhare, basobanuye neza uburyo ku matariki ya 13 na 14/05/1994, uyu Eriezel Niyitegeka  yayoboye Interahamwe na EX-FAR basaga 6000 mu bitero byishe ibihumbi n’ibihumbi  by’Abatutsi bari bahungiye mu misozi ya Bisesero. Abatutsi bari basigaye bakomeje kwirwanaho, maze tariki 18/06/1994, Edouard Karemera Alias Rukusanya, wari Minitsri w’ubutegetsi bw’Igihugu, ategeka ko mu Bisesero hakorwa”isuku”, nabwo hapfa abatabarika.

Imiryango  iharanira inyungu z’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, nka SURVIE, igaragaza ko mu binyoma bye,  JUDI REVER yifashisha ababeshyi nka James MUNYANDINDA. Uyu muhemu  abenshi basigaye bafata nk’uwataye umutwe, muw’2017  yatanze ubuhamya yemeza ko indege ya Perezida Yuvenali HABYARIMANA  yahanuwe na FPR-Inkotanyi. Aya magambo yaje guteshwa agaciro kuko byagaragaraga ko ari aya mpemukendamuke.

Icyo abazi neza amateka y’uRwanda bakomeza kwibaza  kuri aya mahomvu ya  JUDI REVER rero, ni ukumenya  niba  ayaterwa  gusa n’urwango afitiye FPR-Inkotanyi n’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi,  niba yifitiye uburwayi bwo kugoreka ukuri kugaragarira buri wese, cyangwa akaba afitemo izindi nyungu (iz’izirari ry’umubiri n’iz’amafaranga),dore ko  amakuru ava muri RNC na FDLR, avuga ko  uyu mugore witwara nk’uwigurisha  afitanye ubucuti bwihariye na Kayumba Nyamwasa n’abandi  bo mu mitwe y’iterabwoba.

Amakuru yizewe kandi, avuga ko uyu  Judi REVER afitanye isano ya hafi n’umugore witwa Nicole BERJOVIN waburaniye Paulina Nyiramasuhuko. Mu miburanire ye itaragenderaga ku itegeko na rimwe, yirirwaga atuka FPR kugeza ubwo abacamanza bari bayobowe n’Umunyatanzaniya William SEKULE bamwibukirije ko FPR atariyo iregwa muri urwo rubanza. Iyo yaburaga ingingo  ishinjura”umukiliya” we, yahitaga  asuka amarira(y’ingona), amayeri yo kuyobya abacamanza ngo batwarwe n’amarangamutima.Ntibyamuhiriye ariko kuko urubanza rwa Nyiramasuhuko rwari urucabana, biza kurangira akaniwe urumukwiye.

Twababwira kandi ko Iki kinyamakuru  MARIANNE REVER  cyakomeje gutambutsa inyandiko z’abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, nk’Umubiligi  Philip REYNTJENS, Umufaransa André GUICHAOUA, Umunyakameruni Charles ONANA , n’abandi  nka Pierre PEAN batahwemye guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, no gushyigikira ku mugaragaro Interahamwe n’ibindi bisa  nazo.

Ubugarasha n’ubuterahamwe bwa Rudi Rever n’agatsiko ke tuzakomeza kubukurikiranira hafi no kubwamagana, kuko tutakwihangarira abagoreka amateka y’Abanyarwanda.

2020-06-29
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Imyaka 50 irashize Habyarimana afashe ubutegetsi, Ivangura ryaburanze

Imyaka 50 irashize Habyarimana afashe ubutegetsi, Ivangura ryaburanze

Ubwanditsi 30 Aug 2023
Polisi y’u Rwanda yemeje ko abateye i Nyaruguru baturutse i Burundi

Polisi y’u Rwanda yemeje ko abateye i Nyaruguru baturutse i Burundi

Ubwanditsi 02 Jul 2018
Amb. Gasana Eugène ntaritaba urukiko rumukurikiranyeho gusambanya umukobwa ku ngufu

Amb. Gasana Eugène ntaritaba urukiko rumukurikiranyeho gusambanya umukobwa ku ngufu

Ubwanditsi 04 Mar 2020
Angola:  Inama hagati ya Museveni na Perezida Kagame yanzuye ko inama itaha izabera kumupaka wa Gatuna

Angola: Inama hagati ya Museveni na Perezida Kagame yanzuye ko inama itaha izabera kumupaka wa Gatuna

Ubwanditsi 02 Feb 2020

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

U Rwanda rwohereje ingabo zirwanira mu kirere mu butumwa muri Sudani y’Epfo
Mu Rwanda

U Rwanda rwohereje ingabo zirwanira mu kirere mu butumwa muri Sudani y’Epfo

Ubwanditsi 31 Aug 2018
Icyegeranyo : URwanda rwifashe ku birenaba n’amahoro mu gihe Uganda ikomeje umurego mu gucudika na RNC
INKURU NYAMUKURU

Icyegeranyo : URwanda rwifashe ku birenaba n’amahoro mu gihe Uganda ikomeje umurego mu gucudika na RNC

Ubwanditsi 11 Dec 2019
Urukiko rwemeje ko Protais Zigiranyirazo akomeza kwimwa viza yo gutura mu Bufaransa
ITOHOZA

Urukiko rwemeje ko Protais Zigiranyirazo akomeza kwimwa viza yo gutura mu Bufaransa

Ubwanditsi 19 Jul 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru