• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Rimwe mu makosa Leta ya Ndayishimiye izicuza ni ukuba yaragennye Edouard Bizimana nka Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga; Nininahazwe Pacifique   |   18 Aug 2026

  • FERWAFA yemeje ko Super Cup 2026 izakinwa n’amakipe ane atarimo APR FC yasimbujwe Mukura VS   |   18 Aug 2026

  • Rayon Sports izabanza kwakira APR FC muri shampiyona y’u Rwanda, Ingengabihe ya BK Pro League 2026/27   |   17 Aug 2026

  • Kwihambira kuri FDLR ni Umwaku mu yindi   |   17 Aug 2026

  • Amakipe ya AS Kigali mu Bagabo n’Abagore yahinduriwe izina yitwa Kigali FC na Kigali WFC    |   16 Aug 2026

  • Perezida Kagame yakurikiye umukino wa UEFA Super Cup wahuje amakipe ya PSG na Aston Villa yamamaza u Rwanda   |   12 Aug 2026

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Maj (Rtd) Habib Mudathiru aracyatakambira ubutabera asaba imbabazi agasobanura uko yashutswe na Kayumba Nyamwasa amwizeza ibitangaza

Maj (Rtd) Habib Mudathiru aracyatakambira ubutabera asaba imbabazi agasobanura uko yashutswe na Kayumba Nyamwasa amwizeza ibitangaza

Ubwanditsi 23 Jul 2020 INKURU NYAMUKURU

Muri iki cyumweru, urukiko rukuru rwa gisirikari rwasubukuye urubanza mu mizi ku bantu basaga 32 baregwa ibyaha birimo iterabwoba, barimo abasirikare batanu mu Ngabo z’u Rwanda nubwo umwe aburanishwa adahari kuko atarafatwa. Mu bari imbere y’urukiko harimo itsinda ry’abantu 25 barangajwe imbere na Rtd Major Mudathiru Habib, baregwa kwinjira mu mutwe w’ingabo utemewe; kugambirira kugirira nabi ubutegetsi buriho; kugirana umubano na Leta y’amahanga hagambiriwe gushoza intambara, kurema umutwe w’abagizi ba nabi no gucura umugambi wo gukora icyaha cy’iterabwoba. Mudathiru n’itsinda rye bafatiwe mu mirwano yaberaga muri Kongo ubwo umutwe yari ayoboye wa P5 waguwe gitumo n’ingabo za Kongo FARDC.

Mu iburanisha ryo kuwa mbere abaregwa batangiye kwiregura. Rtd  Maj  Mudathiru Habib yireguye ku cyaha kimwe cyo kujya mu mutwe w’ingabo utemewe, avuga ko acyemera ndetse agisabira imbabazi.

Mudathiru yabwiye urukiko ko ubwo yashakaga ibyangombwa byo kuba impunzi muri Uganda yafashijwe n’abarimo uwitwa Rasta uba i Kampala, ndetse ngo muri icyo gihe yanahuye na Joel Mutabazi wahamijwe ibyaha birimo kugambirira kugirira nabi ubutegetsi bw’igihugu n’abayobozi barwo.

Yakomeje kuri icyo cyaha cyo kwinjira mu mutwe utemewe, ati “Nibyo icyo cyaha ndacyemera kandi ndagisabira imbabazi.”

Rtd Maj Mudathiru avuga ko yasohotse mu Rwanda mu 2013, atanga impamvu z’uko agiye gusura umuryango kuko ababyeyi be ariho baba, ahitwa Kasese. Aho kugaruka mu Rwanda, ngo yahise ajya kwaka icyangombwa cy’ubuhunzi, ndetse aza kujyanwa  mu nkambi ya Arua.

Yabwiye urukiko ati “Nashatse icyemezo cy’ubuhunzi kuko nashakaga kureba uko najya hanze.” Gusa mu biganiro yagiranaga n’abayobozi ba RNC baje kumwumvisha kubasanga, aza no kuva mu nkambi yiyemeza kujya mu mashyamba. Asohotse ngo yajyanywe na Sunday Charles mu rugo rwa Richard Mateka, umuhungu wa Maj Gen John Mateka wo mu Ngabo za Uganda, amarayo ibyumweru bibiri. Uwo muhungu ngo ni umucuruzi wa zahabu. Hari mbere yo kwerekeza ku mupaka wa Kikagati.

Mudathiru avuga ko n’isezerano bari barahawe n’u Burundi ryaje gukoreshwa, kuko mu Ugushyingo yagiye kwivuza muri icyo gihugu abanje gusaba uruhushya Col Nyamusaraba, abimenyesha Kayumba na we amuharurira amayira mu Burundi. Yakomeje ati “Uwo mutwe wari ufite imirongo ugenderaho, ugamije kuzahirika ubutegetsi buriho.”

Mudathiru yabwiye urukiko ko uyu mutwe wa P5 yawusobanukiwe neza ageze mu Burundi, ariko umucamanza amubaza inshuro nyinshi uburyo nk’umuntu wari  umusirikare  mukuru, wari unazi Kayumba neza, yajya muri Congo anakoresheje ibyangombwa by’ibihimbano, atazi neza umutwe agiyemo. Mudathiru avuga ngo yahasanze abasirikare nka 30,nyuma hatangira koherezwa abandi, barimo abahageze mu Ukuboza 2017.

Rtd Maj Mudathiru avuga ko baje gutarwa n’abapolisi babajyana muri serivisi zishinzwe ibyangombwa, aho bagiye mu biro bakamaramo amasaha arenga arindwi. Mudathiru avuga ko mu Burundi bahamaze igihe gisaga ukwezi, maze bafata ubwato bw’igisirikari cy’u Burundi banyura muri Tanganyika berekeza mu mashyamba ya Congo. Mudathiru avuga ko ajya kujya muri P5, yavuganye na Maj Robert Higiro ari nawe wamugejejeho igitekerezo cy’umutwe barimo gushinga, ndetse ngo Kayumba  Nyamwasa aza kumutumaho Ben Rutabana ko mu Bijabo muri Kivu y’Amajyepfo muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, hariyo ibikorwa by’umutwe bashinze, amusaba kuwujyamo ngo awubere umuyobozi, urusheho kugira imbaraga.

Yagiye muri Congo afashijwe na bamwe mu basirikare ba Uganda anyuze ku mupaka wa Kikagati uhuza Uganda na Tanzania, kuri uwo mupaka bamushyikiriza icyangombwa cyari mu mazina ya Mugume Patrick, yagombaga gukoresha ku rugendo muri Tanzania, akomereza mu Burundi. Yajyanye n’uwitwa Sibo Charles wari ushinzwe ibikorwa bya gisirikari mu mutwe wa P5 akaba yaraje no gusiga agatwe ku rugamba. Yabwiye urukiko ko atazi uko ibyo byangombwa byabonetse, ko byabazwa Capt Sunday Charles ukora mu rwego rw’ubutasi bwa gisirikare muri Uganda, CMI, wabibazaniye.

2020-07-23
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Burundi: Abadashyigikiye ivugururwa ry’Itegeko Nshinga batangiye guterwa ubwoba

Burundi: Abadashyigikiye ivugururwa ry’Itegeko Nshinga batangiye guterwa ubwoba

Ubwanditsi 02 Feb 2018
Banyarwanda aho muri hose, nimuze dusangire umuganura w’amahore n’amahoro

Banyarwanda aho muri hose, nimuze dusangire umuganura w’amahore n’amahoro

Ubwanditsi 02 Aug 2024
Lt Gen (rtd) Charles Kayonga yagizwe Ambasaderi w’u Rwanda muri Turikiya, Marie Grace Nishimwe agirwa Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubutaka.

Lt Gen (rtd) Charles Kayonga yagizwe Ambasaderi w’u Rwanda muri Turikiya, Marie Grace Nishimwe agirwa Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubutaka.

Ubwanditsi 30 Nov 2023
Nyuma yo gutsindwa urugamba rw’amasasu na Politiki, Paul Rusesabagina yayobotse inzira ya propaganda nyuma yo kubona ko ariyo ntwaro yonyine asigaranye.

Nyuma yo gutsindwa urugamba rw’amasasu na Politiki, Paul Rusesabagina yayobotse inzira ya propaganda nyuma yo kubona ko ariyo ntwaro yonyine asigaranye.

Ubwanditsi 10 Mar 2020

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

AS Kigali yatsinze umukino ubanza wa 1/2 cy’Igikombe cy’Amahoro wayihuje na Police FC, Umutoza Casa yuzuza imikino itanu adatsindwa
Amakuru

AS Kigali yatsinze umukino ubanza wa 1/2 cy’Igikombe cy’Amahoro wayihuje na Police FC, Umutoza Casa yuzuza imikino itanu adatsindwa

Ubwanditsi 13 May 2022
Perezida Kagame yahawe umwambaro wa Paul Pogba
HIRYA NO HINO

Perezida Kagame yahawe umwambaro wa Paul Pogba

Ubwanditsi 18 May 2019
Ntabwo u Burundi bwari gusinyana amasezerano y’ubucuruzi na EU buri  mu kato
Mu Rwanda

Ntabwo u Burundi bwari gusinyana amasezerano y’ubucuruzi na EU buri mu kato

Ubwanditsi 14 Sep 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru