Umunyamabanga mukuru w’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB), Col Rtd Jeannot Ruhunga yaburiye abanyamakuru bakomeje guha ijambo uwitwa Barafinda Sekikubo Fred wigeze gushaka kwiyamamariza kuba umukuru w’igihugu mu matora yo mu 2017, ko bashobora gukurikiranwa n’amategeko kuko uwo baha ijambo byagaragaye ko ari umurwayi wo mu mutwe dore ko aherutse gusezererwa mu bitaro byita ku bafite ibibazo byo mu mutwe CARAES NDERA.
Mu kiganiro Col (Rtd) Ruhunga Jeannot yagiranye n’itangazamakuru ku wa 2 taliki 28 Nyakanga yavuze ko abitwaza umwuga w’itangazamakuru bagaha ijambo umurwayi wo mu mutwe ari abashinyaguzi bifuza indonke ku muntu ufite ubumuga bwo mu mutwe, yashimangiye ko Barafinda yari gufatwa nk’umunyabyaha biturutse ku byo yagiye atangaza biganisha mu gukwiza impuha ariko mu gihe cy’ibazwa nibwo RIB yaje gusanga uwo mugabo ashobora kuba afite ibibazo byo mu mutwe, maze hitabazwa ibitaro bisanzwe byita ku bantu bafite ibibazo byo mu mutwe CARAES bikorera I Ndera maze mu bipimo byafashwe n’abaganga babizobereyemo basanga Barafinda afite ibibazo by’uburwayi bwo mu mutwe bwa karande.
Mu gihe byari bimaze kumenyekana ko Barafinda yajyanywe mu bitaro byita ku bafite ibibazo byo mu mutwe nibwo hatangiye ikwirakwizwa ry’ibihuha ku biyita ko ari opozisiyo yo yafataga uwo murwayi nk’umunyapolitiki wayimize bunguri nkuko asanzwe yiyita bavuga ko agiye kuzicwa ndetse n’andi maturufu bakunda gukoresha ngo barangaze Abanyarwanda.
Mu gihe Barafinda yasezererwaga mu bitaro benshi mu banyamakuru bakorera kuri youtube birukiye iwe aho atuye mu murenge wa Kanombe maze bamuha umwanya ngo agire icyo atangaza ikintu mu kuri cyafatwa nk’ubushinyaguzi kuko yari avuye mu bitaro byita ku bantu bafite ubumuga bwo mu mutwe bigaragaza ubunyamwuga buke mu kazi kabo kuko umunyamabanga mukuru wa RIB yatangarije abanyamakuru ko bose bari bahawe amakuru ku birebana na Barafinda ahubwo bo bakabirengaho bakajya kumuvugisha kugirango bacuruze ariko bagacururiza ku muntu wifitiye ibibazo karande byo mu mutwe.
Muri iki kiganiro kandi Col (Rtd) Ruhunga Jeannot yaburiye abanyamakuru bihutira gushakira indonke ku bantu bafite ibibazo ko bashobora kuzakurikiranwa dore ko ibikorwa bakora ari ubushinyaguzi, aho bishimira kubaza ibibazo biza kuganisha ku magambo asanzwe agaragarwaho n’abafite uburwayi bwo mu mutwe kuko aribyo bibacururiza.
Yasoje asaba abanyamakuru kugira ubumuntu ndetse bagaha agaciro ubuzima bw’umuntu aho kumushakamo inyungu mu gihe ahanganye n’ubumuga bwo mu mutwe butazanakira nkuko byagaragajwe na raporo z’abaganga, ashimangira ko uzabirengaho azahanwa hisunzwe amategeko.
Barafinda Sekikubo Fred wamenyekanye mu mwaka wa 2017 ubwo yajyanaga igikapu cyuzuye impapuro ku biro bya komisiyo y’igihugu y’amatora ashaka gutanga candidature ku mwanya wo kuba Perezida wa Repubulika ariko Komisiyo y’igihugu ishinzwe amatora ikaza gusanga atujuje ibisabwa bityo ubusabe bwe ntibwakirwe, yakunze kugenda avuga amagambo amwe namwe ubundi umuntu muzima ufite ubwonko bukora neza atavuga.
Ibi biganiro ibinyamakuru bigirana na Barafinda n’umuryango we dore ko n’abana babavugisha bigatuma abanzi b’igihugu bamugira iturufu mu kugaragaza ko nta bwisanzure buri mu Rwanda kandi haragaragajwe ibimenyetso byinshi byerekana ko uyu mugabo afite uburwayi bwo mu mutwe, aha umuntu akaba yakwibaza imitekerereze y’abo banyepolitiki biyita ko barwanya ubuyobozi buriho mu Rwanda mu gihe bagira urwitwazo umuntu wifitiye ibibazo byo mu mutwe nka Barafinda.