• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Baker Byatsi yafungiwe ubujura imyaka ine afungurwa kuko yisiramuje nabi muri gereza bikamugwa nabi-Mushiki wa Byatsi byose yabivuze   |   28 May 2026

  • AMAFOTO – Mu mukino wakurikiwe na Perezida Kagame, RSSB Tigers BBC yageze ku mukino wa nyuma wa BAL 2026 itsinze AL Ahyly yo mu Misiri   |   28 May 2026

  • Stephen Constantine yatangaje urutonde rw’abakinnyi 24 bazifashishwa mu mikino ibiri ya gicuti mpuzamahanga izahuza u Rwanda na Comoros ndetse na Tanzania   |   27 May 2026

  • Agapfa kaburiwe ni impongo; Abagura Indaya bahawe imbuzi   |   27 May 2026

  • Ambassadeur Thérence Ntahiraja yemeje ko u Rwanda rugomba guterwa   |   27 May 2026

  • Rayon Sports yatsinze Bugesera FC yiyongerera amahirwe yo kuzahagararira u Rwanda mu mikino Nyafurika   |   26 May 2026

 
You are at :Home»ITOHOZA»Umuryango w’Ikigarasha Bénoit MUHOZA,Urarira ayo Kwarika, ngo Wapfushije Uhagaritse!!

Umuryango w’Ikigarasha Bénoit MUHOZA,Urarira ayo Kwarika, ngo Wapfushije Uhagaritse!!

Ubwanditsi 19 Aug 2020 ITOHOZA

Twababwiye kenshi iby’uwitwa Bénoit MUHOZA waciye ukubiri n’urwamubyaye, ayoboka inzira y’ubugome, atera inshuti n’umuryango agahinda, ubwo yinjiraga mu dutsiko dutunzwe n’ikinyoma. Uyu Bénoit MUHOZA yabaye umuyoboke wa RNC y’icyihebe Kayumba Nyamwasa, anayihagararira mu Bufaransa. Ntibyateye kabiri ariko, ubusambo n’ubugambanyi biranga ibigarasha, byazanye umwiryane muri RNC, maze si ukumarana riravuga.

Ng’uko uko bamwe baburiwe irengero nka Ben RUTABANA, abandi barashwiragizwa, birukanwa muri iryo ngirwa-shyaka, harimo n’uyu Bénoit MUHOZA, washinjwe gusuzugura shebuja w’ibigarasha Kayumba Nyamwasa.

Inkuru y’uko Bénoit MUHOZA yirukanywe muri RNC, abo mu muryango we bayakiranye ubwuzu, bibwira ko ashobora kubona ko yayombye, akava mu mitwe itagira umurongo. Kwari ukwibeshya ariko kuko yahise aboneza mu kindi kiryabarezi, ARC-URUNANA, cya Jean Paul TURAYISHIMIYE na Tabithe GWIZA, abatekamutwe nabo ubwabo batabasha kwiyobora nguko uko kwabaye guhungira ubwayi mu kigunda!!

Ikinyamakuru cyanyu RUSHYASHYA rero cyaje kumenya inkuru y’akababaro k’umuryango Bénoit MUHOZA akomokamo, maze tuganira na Jérome MUGABE, murumuna wa Benoit MUHOZA,mu nda ya se na nyina. Mu gahinda kenshi, ati:”Twapfushije duhagaritse!”
Dore ikiganiro twagiranye.

Jérome MUGABE(JM): Nibyo koko twarababaye cyane  twumvaga ko umuntu w’imfura mu muryango wacu atuvuyemo, akanyuranya n’indangagaciro yatorejwe mu muryango. Nk’umwana wavukiye mu buhunzi, dore ko muw’1959 ababyeyi bacu bahungiye muri Tanzaniya ari naho twavukiye,Bénoit yagombye kuba azi agaciro ko kugira igihugu, akirinda icyagihungabanya cyose. Igitangaje kandi mukuru wanjye ari mu barwanye intambara yo kubohora uRwanda, akaba atari we wari ukwiye kurugambanira, Mu byukuri twarapfushije, uretse ko tutashyinguye.

RUSHYASHYA: Ubundi Bénoit ni muntu ki, ese mu bwana bwe yagaragazaga ubuhararumbo?

JM: Bénoit Muhoza yabaye umusirikari wa RPA. Urugamba rwo kubuhora uRwanda rwarangiye afite ipeti ryo hasi, ariko ntibyamubuza guhabwa akazi ahantu hiyubashye nko ku mupaka w’uRwanda n’uBurundi, ndetse aza gukora no ku kibuga cy’indege cya Kanombe.Yanakoreye kampani yitwa AMAZON Studio I Kigali, aho yaje kwirukanwa, ndetse aranafungwa kubera ubujura.

Muw’2004 cyangwa 2005(sinibuka neza), yasezerewe mu ngabo, nyuma y’umwaka umwe twumva ngo yageze mu mahanga. Amakuru dufite ni uko yinjiye muri RNC muw’2012, ubu akaba ari mu kindi kitwa ARC-Urunana.
Bénoit rero, ni umuntu uhubuka cyane, ufata ibyemezo ntawe agishije inama,ku buryo icyo yishyizemo ntawe upfa kukimuvanamo, uko cyaba ari kibi kose.

RUSHYASHYA: Ese mu muryango mwaba mwaragerageje kumugarura mu nzira nziza akananirana?
JM: Sinshobora kwibuka inama mu muryango wacu twakoze, ngo turebe ko twarokora umuvandimwe, ariko nk’uko nabikubwiye, yaratunaniye. Ubu twararekeye, tumufata nk’igihombo mu muryango,Tubabazwa no kuvukana n’umuntu nka Bénoit MUHOZA, wagombye guhoza amarira ababyeyi n’abavandimwe ahubwo akayabateza. Birababaje cyane.

RUSHYASHYA: Mu muryango wanyu hari undi ufite imyumvire nk’iya Bénoit MUHOZA?
JM: Oya rwose. Nta n’undi wabirota kuko dukunda uRwanda n’Abanyarwanda. Tuzi icyo byasabye ngo tubone igihugu. Bénoit yaraduhemukiye, ariko nawe amateka azamwereka ko yayobye cyane.

RUSHYASHYA: Ubu mubana nawe mute?

JM: Yabaye igicibwa ariko ariwe ubyigize. Yahemukiye umuryango avukamo, ndetse na FPR yamuhaye byose, imwigisha urukundo rw’igihugu. Namwe nimwumve kugira umuvandimwe mudashobora kwicarana ngo mwungurane ibitekerezo byubaka umuryango.Hari ugupfusha kutari uko se?

RUSHYASHYA: Abavuga ko barwanya ubutegetsi bw’uRwanda ubabona ute?

JM: Ntabwo ndi umunyapolitiki, ariko mbona batagira umurongo uhamye. Ntibanawugira ariko kuko badafite icyo barwanira. Impamvu RPF-Inkotanyi yarwanye ikanatsinda, ni uko yari ifite impamvu yumvinaka, nko kurwanya akarengane, gucyura impunzi, mbese kubaka uRwanda nk’urwo dufite uyu munsi kandi twishimira. RNC se, ARC, FDLR n’abandi njya numva bavuga ko barwanira iki? Ikigaragara ni uko nka hano I Burayi, usanga abafite ibitekerezo bibi, ari ba bandi n’ubundi basanganywe ubusembwa. Abavuye mu Rwanda bishe abantu, abasize bibye, n’abandi batari inyangamugayo.
Icyiza ariko ni uko urubyiruko rudafite iyo myumvire, kuko rurajwe ishinga no kubaka igihugu, ayo mateshwa usanga barayarekeye imburamukoro zashaje mu mitekerereze.

RUSHYASHYA: Ubu rero wasoza uvuga ko umuryango wa Bénoit MUHOZA witandukanyije n’ibitekerezo bye bigayitse?
JM: Cyane rwose. Ibi kandi ndabivuga mu izina ry’umuryango. Mbonereho kwihanganisha abo umuvandimwe wacu agenda aharabika, nyamuna rwose ntibiziririrwe umuryango wacu. Natwe biratubabaza.

Twebwe tuzakomeza guharanira ineza y’Igihugu cyacu,kuko tugikesha byinshi, kandi natwe tukigomba byinshi.

RUSHYASHYA:Murakoze Bwana Jérome MUGABE.

JM: Murakoze Rushyashya, kandi turabakurikira cyane. Mukomereze aho, dufatanye kurwanya ikibi aho cyava hose.

2020-08-19
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Nibogora Lydie wishwe bunyamaswa yashyinguwe

Nibogora Lydie wishwe bunyamaswa yashyinguwe

Ubwanditsi 22 Feb 2017
Perezida ntabwo azahangana n’ibibazo by’Ababiligi ngo yongereho n’ibibazo by’Umunywarumogi w’umudozi – Djihad

Perezida ntabwo azahangana n’ibibazo by’Ababiligi ngo yongereho n’ibibazo by’Umunywarumogi w’umudozi – Djihad

Ubwanditsi 13 Apr 2025
Turebere hamwe Uruhare rw’izahoze ari Ingabo z’u Rwanda mu itegurwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi

Turebere hamwe Uruhare rw’izahoze ari Ingabo z’u Rwanda mu itegurwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi

Ubwanditsi 04 Mar 2024
Uganda: Dr Sam Ruvuma yatawe muri yombi akekwaho uruhare mu gucyura ku ngufu  impunzi z’Abanyarwanda

Uganda: Dr Sam Ruvuma yatawe muri yombi akekwaho uruhare mu gucyura ku ngufu impunzi z’Abanyarwanda

Ubwanditsi 19 Dec 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Uganda: Gen Kale Kayihura na we yarekuwe by’agateganyo
ITOHOZA

Uganda: Gen Kale Kayihura na we yarekuwe by’agateganyo

Ubwanditsi 28 Aug 2018
Bidasubirwaho UTC ya Rujugiro iratezwa cyamunara muri uku kwezi
ITOHOZA

Bidasubirwaho UTC ya Rujugiro iratezwa cyamunara muri uku kwezi

Ubwanditsi 15 Sep 2017
Booh-Booh n’iby’imyitozo y’Interahamwe, ARDHO yakomoje kuri Jenoside
Mu Mahanga

Booh-Booh n’iby’imyitozo y’Interahamwe, ARDHO yakomoje kuri Jenoside

Ubwanditsi 13 Apr 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru