Nk’uko twakomeje kubibagezaho mu nkuru zacu z’abanje abadashyigikiye Museveni n’ishyaka rye rya NRM baherereye ku ruhande rwa Bobi Wine bakomeje kurya karungu basaba ko afungurwa.
Igipolisi cya Uganda kiratangaza ko abantu 16 ari bo baguye mu mvururu zamagana ifungwa ry’Umukandida wabo Robert Kyagulanyi uzwi ku izina rya Bobi Wine uri mu bahanganye na Perezida Yoweri Museveni Kaguta mu mu matora ateganyijwe kuba muri icyo gihugu mu kwezi kwa Mutarama 2021. Umuvugizi wa Polisi ya Uganda yatangarije itangazamakuru ko abakomerekeye mu mvururu basaga 60 ariko bakaba bakomeje kwiyongera uko imvururu zigenda ziyongera
Bobi Wine arazira ko aho akoreye ibikorwa bye byo kwiyamamaza haza abantu barenga 200 nk’uko Komisiyo ishinzwe amatora ibiteganya mu mategeko yayo yo Kwirinda Icyorezo cya Covid 19
Hanyuma rero igishengura abayoboke ba Kyaguranyi ni uko n’aho Museveni ari hateranira isinzi ry’abantu haba mu matora aherutse y’inzego z’ibanze za NRM ndetse haba no mu bikorwa bya Museveni byo kwiyamamaza, Ibi byatumye haduka imvururu zamagana abayoboke ba Perezida Museveni ndetse bamwe batangira guhohoterwa uwambaye umwenda w’umuhondo wese akabiryozwa badasize gushwanyaguza ibyapa byamamaza NRM na Museveni, bahereye Kampala mu mugi imvururu zikomereza mu bindi bice nka Masaka, Busia n’ahandi hatandukanye bakaba bakomeje guhangana n’Igiporisi dore ko hari abagaragara nk’abarashwe ku buryo Itangazo ry’Umuryango utabara imbabare uvuga ko ukomeje kwakira benshi barashwe ngo bahabwe ubuvuzi
Gusa nanone ku mbuga nkoranyambaga za bamwe mu bagande bakomje kwibaza impamvu hagaragara abantu bafite imbunda z’ubwoko butandukanye bagenda barasa bakibaza itegeko rigenderwaho kugira ngo hagaragare inzego zitambaye impuzankano zikomeje kurasa ku baturage, ku buryo bigaragara ko Ingabo n’igiporisi barimo gukoresha ingufu z’Umurengera bakoresha abantu bambaye imyenda isanzwe ngo begere abaturage babahagarike bihanukiriye
Iri fatwa n’ifungwa rya Bobi Wine ryatumye abandi bakandida bahagarika gahunda zo kwiyamamaza bagasaba ko mugenzi wabo afungurwa ibyo bikaba bikomeje gushyira igitutu kuri Leta y’Ubugande bakaba bakomeje gusaba ko Umukandida mugenzi wabo yarekurwa nk’uko Henry Tumukunde na Mugisha Muntu babisaba
Uretse kandi Bobi Wine uwitwa Patrick Amuriat Oboi, undi munyapolitike utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida Museveni nawe yarahagaritswe hanyuma Leta Zunze Ubumwe za Amerika iramagana imvururu zirimo kubera Ibugande mu murwa mukuru Kampara ndetse no muyindi migi bagasaba ko impande zombi zitatuma havukamo intambara
Ikigaragara abaturage ba Uganda barambiwe ubutegetsi bwa Perezida Museveni Umaze imyaka 34 ategeka iki gihugu cya Uganda kuko yehereye mu mwaka w’ 1986 – akakugeza aya magingo ibi akaba yarabigezeho amaze guharura amayira y’inzitane yari mu itegeko nshinga yashoboraga kumuzitira akamubuza kwiyamamaza, ni uko amaze kuyaharura yiyemeza kuyobora Ubugande Mirere na mirere.