• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu gihugu cy’ ubugande Imyigaragambyo y’abadashaka Museveni imaze guhitana ubuzima bw’abarenga 16 basaba ko Umukandida wabo afungurwa

Mu gihugu cy’ ubugande Imyigaragambyo y’abadashaka Museveni imaze guhitana ubuzima bw’abarenga 16 basaba ko Umukandida wabo afungurwa

Editorial 20 Nov 2020 Amakuru, INKURU NYAMUKURU

Nk’uko twakomeje kubibagezaho mu nkuru zacu z’abanje abadashyigikiye Museveni n’ishyaka rye rya NRM baherereye ku ruhande rwa Bobi Wine bakomeje kurya karungu basaba ko afungurwa.

Igipolisi cya Uganda kiratangaza ko abantu 16 ari bo baguye mu mvururu zamagana ifungwa ry’Umukandida wabo Robert Kyagulanyi uzwi ku izina rya Bobi Wine uri mu bahanganye na Perezida Yoweri Museveni Kaguta mu mu matora ateganyijwe kuba muri icyo gihugu mu kwezi kwa Mutarama 2021. Umuvugizi wa Polisi ya Uganda yatangarije itangazamakuru ko abakomerekeye mu mvururu basaga 60 ariko bakaba bakomeje kwiyongera uko imvururu zigenda ziyongera
Bobi Wine arazira ko aho akoreye ibikorwa bye byo kwiyamamaza haza abantu barenga 200 nk’uko Komisiyo ishinzwe amatora ibiteganya mu mategeko yayo yo Kwirinda Icyorezo cya Covid 19

Hanyuma rero igishengura abayoboke ba Kyaguranyi ni uko n’aho Museveni ari hateranira isinzi ry’abantu haba mu matora aherutse y’inzego z’ibanze za NRM ndetse haba no mu bikorwa bya Museveni byo kwiyamamaza, Ibi byatumye haduka imvururu zamagana abayoboke ba Perezida Museveni ndetse bamwe batangira guhohoterwa uwambaye umwenda w’umuhondo wese akabiryozwa badasize gushwanyaguza ibyapa byamamaza NRM na Museveni, bahereye Kampala mu mugi imvururu zikomereza mu bindi bice nka Masaka, Busia n’ahandi hatandukanye bakaba bakomeje guhangana n’Igiporisi dore ko hari abagaragara nk’abarashwe ku buryo Itangazo ry’Umuryango utabara imbabare uvuga ko ukomeje kwakira benshi barashwe ngo bahabwe ubuvuzi

Gusa nanone ku mbuga nkoranyambaga za bamwe mu bagande bakomje kwibaza impamvu hagaragara abantu bafite imbunda z’ubwoko butandukanye bagenda barasa bakibaza itegeko rigenderwaho kugira ngo hagaragare inzego zitambaye impuzankano zikomeje kurasa ku baturage, ku buryo bigaragara ko Ingabo n’igiporisi barimo gukoresha ingufu z’Umurengera bakoresha abantu bambaye imyenda isanzwe ngo begere abaturage babahagarike bihanukiriye

Iri fatwa n’ifungwa rya Bobi Wine ryatumye abandi bakandida bahagarika gahunda zo kwiyamamaza bagasaba ko mugenzi wabo afungurwa ibyo bikaba bikomeje gushyira igitutu kuri Leta y’Ubugande bakaba bakomeje gusaba ko Umukandida mugenzi wabo yarekurwa nk’uko Henry Tumukunde na Mugisha Muntu babisaba

Uretse kandi Bobi Wine uwitwa Patrick Amuriat Oboi, undi munyapolitike utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida Museveni nawe yarahagaritswe hanyuma Leta Zunze Ubumwe za Amerika iramagana imvururu zirimo kubera Ibugande mu murwa mukuru Kampara ndetse no muyindi migi bagasaba ko impande zombi zitatuma havukamo intambara
Ikigaragara abaturage ba Uganda barambiwe ubutegetsi bwa Perezida Museveni Umaze imyaka 34 ategeka iki gihugu cya Uganda kuko yehereye mu mwaka w’ 1986 – akakugeza aya magingo ibi akaba yarabigezeho amaze guharura amayira y’inzitane yari mu itegeko nshinga yashoboraga kumuzitira akamubuza kwiyamamaza, ni uko amaze kuyaharura yiyemeza kuyobora Ubugande Mirere na mirere.

2020-11-20
Editorial

IZINDI NKURU

Umutekano wa Agathon Rwasa uri mu kaga nyuma yo kwamburwa abasirikare bamurindaga

Umutekano wa Agathon Rwasa uri mu kaga nyuma yo kwamburwa abasirikare bamurindaga

Editorial 29 Dec 2017
Umunyekongo Patrick MBEKO yahawe gasopo, asabwa kureka kugoreka amateka y’Abanyarwanda yiyita “umunyabwenge”

Umunyekongo Patrick MBEKO yahawe gasopo, asabwa kureka kugoreka amateka y’Abanyarwanda yiyita “umunyabwenge”

Editorial 29 Mar 2021
U Rwanda rwigiye ku mateka mabi rwanyuzemo ku buryo ubu rurangamiye ahazaza- Perezida Kagame

U Rwanda rwigiye ku mateka mabi rwanyuzemo ku buryo ubu rurangamiye ahazaza- Perezida Kagame

Editorial 04 Jul 2019
FERWAFA yahagaritse abasifuzi gutagaragara ibyumweru bitanu undi iby’umweru bine kubera  imyitwarire yo ku mukino Bugesera FC na AS Muhanga

FERWAFA yahagaritse abasifuzi gutagaragara ibyumweru bitanu undi iby’umweru bine kubera imyitwarire yo ku mukino Bugesera FC na AS Muhanga

Editorial 29 Oct 2025

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

amavideo

Editorial 10 Nov 2017
Imodoka zisaga 1,000 zakorewe isuzuma ry’ubuziranenge mu Ntara y’Amajyaruguru
Mu Rwanda

Imodoka zisaga 1,000 zakorewe isuzuma ry’ubuziranenge mu Ntara y’Amajyaruguru

Editorial 08 May 2018
Menya Aphrodis Matuje, watojwe ingengabitekerezo ya Jenoside na Thomas Nahimana afataho icyitegererezo
Amakuru

Menya Aphrodis Matuje, watojwe ingengabitekerezo ya Jenoside na Thomas Nahimana afataho icyitegererezo

Editorial 15 Apr 2022

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru