• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, arashinjwa akarimi gasize umunyu, gahumuriza abaturage, kandi umutekano muri icyo gihugu ukomeje kuba kure nk’ukwezi.

Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, arashinjwa akarimi gasize umunyu, gahumuriza abaturage, kandi umutekano muri icyo gihugu ukomeje kuba kure nk’ukwezi.

Editorial 09 Dec 2020 Amakuru, INKURU NYAMUKURU

Icyegeranyo kimaze gushyirwa ahagaragara n’ Umuryango Uharanira Uburenganzira bwa muntu mu Burundi(Initiative pour les droits Humains au Burundi, IDHB), kiravuga ko imvugo ya Perezida Evariste Ndayishimiye yuzuyemo uburyarya no kuyobya uburari, ihabanye kure n’ukuri ku bibera muri icyo gihugu kimaze imyaka myinshi mu mutekano uri hafi ya ntawo. IDHB ivuga ko Perezida Ndayishimiye akunze kumvikana abwira amahanga ko mu Burundi hari umutekano usesuye, yirengagije ubwicanyi bwibasira abaturage bo mu bwoko bw’abatutsi ndetse n’abo mu mashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi bwa CNDD-FDD.

Iki cyegeranyo cy’impapuro 83 gishinja ubu bugizi bwa nabi Imbonerakure, ari rwo rubyiruko rwa CNDD-FDD rwitwara gisirikari, ndetse n’inzego z’umutekano n’iz’iperereza mu Burundi.Ikibabaje kurushaho nk’uko IDHB ibisobanura, ngo ni uko iyo habaye ubwicanyi, ubusahuzi, gufungira abantu ubusa,kubarigisa n’ibindi bikorwa bishyira ubuzima bw’abantu mu kaga, hafatwa inzererezi gusa kandi nazo zigahita zirekurwa, naho abakomeye mu ishyaka ryica rigakiza ntibakorweho. Uyu muco wo kudahana rero ngo ushyigikiwe na Perezida Ndayishimiye ubwe n’ibindi bikomerezwa byo muri CNDD-FDD, ishyaka ngo rikomeje kugaragaza ubutagondwa n’imyitwarire ya gihubutsi. Mu bashyirwa mu majwi cyane, harimo Minisitiri w’intebe Alain Guillaume Bunyoni, we wanakomeje kuvugwa mu bwicanyi kuva no ku ngoma ya Pierre Nkurunziza.

Mu gihe uBurundi bwingingira Umuryango w’Ibihugu by’Uburayi gusubukura umubano hagati y’impande zombi, IDHB irasaba ubuyobozi bw’uwo muryango gushishoza mbere yo kongera gutera inkunga uBurundi, abategetsi babwo bakabanza kubazwa impamvu badahagarika ibikorwa bigayitse byibasira abaturage b’inzirakarengane.Uretse ubugizi bwa nabi bw’Imbonerakure , abapolisi n’abashinzwe iperereza, imitwe yitwaje intwaro irwanya ubutegetsi bwa CNDD-FDD nayo ngo si miseke igoroye, kuko hari abaturage yishe, irabasahura, abandi ibafata bugwate. By’umwihariko ngo ibi bikaba byarakajije umurego muri Kanama na Nzeri uyu mwaka, ubwo abantu bitwaje intwaro binjiraga mu ntara nyinshi z’uBurundi.

Amakuru dukesha Radio yigenga RPA yo mu Burundi aravuga ko kuwa kabiri tariki 08 Ukuboza 2020, imbonerakure zo muri Zone ya Murambya, Komini Burambi, mu ntara ya Rumonge,zahawe imbunda 8, ababikurikiranira hafi bakaba batangiye kugira impungenge ko izo mbunda zaba zije kwica Abatutsi n’abandi batari muri CNDD-FDD.
Kuva Perezida Ndayishimiye yatorerwa kuyobora uBurundi muri Gicurasi uyu mwaka, hari abibwiraga ko yaba agiye gukora ibitandukanye n’uwo yasimbuye, Petero Nkurunziza, ariko kwari ukwibeshya kuko imvugo ze z’amareshyamugeni, zitigeze zihagarika ihutazwa ry’ikiremwamuntu.

Amahanga yakomeje gutabariza inzirirakarengane zihohoterwa mu Burundi, mu kugerageza gucecekesha abamagana ubwo bugizi bwa nabi, mu Gushyingo uyu mwaka, ubutegetsi bwa Generali”NEVA”, buhambiriza Intumwa y’Umuryango w’Abibumye muri icyo gihugu, akaba agomba kuba yazinze utwangushye bitarenze tariki 31 z’uku kwezi. Ni hahandi ariko, ntawe utwika inzu ngo ahishe umwotsi!

2020-12-09
Editorial

IZINDI NKURU

U Rwanda ruhakana kongera ingabo zarwo ku mipaka na Uganda

U Rwanda ruhakana kongera ingabo zarwo ku mipaka na Uganda

Editorial 05 Mar 2019
Police HC na Kiziguro SS begukanye igikombe cy’ubutwari cyakiniwe mu karere ka Gicumbi

Police HC na Kiziguro SS begukanye igikombe cy’ubutwari cyakiniwe mu karere ka Gicumbi

Editorial 19 Jan 2025
Bitewe n’urukumbuzi afitiye abakunzi b’umuziki we , Eric Senderi Hit yashyize hanze indirimbo irimo ubutumwa bugaruka ku iterambere u Rwanda rwagezeho

Bitewe n’urukumbuzi afitiye abakunzi b’umuziki we , Eric Senderi Hit yashyize hanze indirimbo irimo ubutumwa bugaruka ku iterambere u Rwanda rwagezeho

Editorial 22 Mar 2021
Ikinyoma cya Major Michel Mupende na Uganda ku urupfu rwa Gen.F. Rwigyema, Major Peter Bayingana na C.Bunyenyezi

Ikinyoma cya Major Michel Mupende na Uganda ku urupfu rwa Gen.F. Rwigyema, Major Peter Bayingana na C.Bunyenyezi

Editorial 03 Oct 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Perezida Putin yahishuye uko yatanze itegeko ryo guhanura indege y’abagenzi
POLITIKI

Perezida Putin yahishuye uko yatanze itegeko ryo guhanura indege y’abagenzi

Editorial 12 Mar 2018
Impinduka mu Gipolisi cya Uganda, umutwe kabuhariwe wa Flying Squad wasenywe
HIRYA NO HINO

Impinduka mu Gipolisi cya Uganda, umutwe kabuhariwe wa Flying Squad wasenywe

Editorial 08 May 2018
Iyi nyubako ukumva ko waza ukayishyira hasi, oya nakwica mbere- Perezida Kagame
Mu Mahanga

Iyi nyubako ukumva ko waza ukayishyira hasi, oya nakwica mbere- Perezida Kagame

Editorial 14 Sep 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru