Iri shyirahamwe “Génération Paul Kagame”, rimaze amezi make rivutse, ariko rimaze kugira abasore n’inkumi babarirwa mu bihumbi, mu ntara zose zigize Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo.
Aganira na Televiziyo MNCTVCONGO, Umuyobozi waryo Rames MWENZE NKULU yavuze ko bahisemo izina rya Perezida w’uRwanda kubera indangagciro bamubonamo, ngo bakaba bifuza ko, nk’imbaraga z’igihugu, bazifashisha bubaka Kongo itekanye, ikorera mu mucyo kandi ituwe n’abaturage bafite imyumvire n’imibereho myiza, nk’uko Paul Kagame abiharanira mu Rwanda, kandi bikaba bitanga umusaruro ugaragagarira buri wese ushyira mu gaciro.
Iri shyirahamwe rifite icyicaro ahitwa LIKASI muri Haut-Katanga,ariko rikaba riteganya kucyimurira mu murwa mukuru, Kinshasa, ngo kuko aribwo ibikorwa byaryo byamenyekana kurushaho. Ubu rero riri mu bukangurambaga mu gihugu hose, rishishikariza cyane cyane urubyiruko gutera ikirenge mu cya Perezida Kagame, ngo kuko ari uburyo bwiza bwo kwihuta mu iterambere, kurwanya ruswa n’akarengane, kugira uruhare mu bibakorerwa kandi bakabaza abayobozi uko buzuza inshingano bahawe n’abaturage. Rames Nkulu yavuze ko iyo urebye aho uRwanda rwavuye n’aho rugeze ubu, nta gushidikanya ko rubikesha umugabo w’ibikorwa, Paul Kagame. Yakomeje asobanura ko we na bagenzi be bishimira uburyo umubano hagati y’uRwanda n’igihugu cyabo uhagaze neza, nabyo bakabibonamo andi mahirwe yo gushyikirana n’Abanyarwanda, bagahahirana, bakajya inama mu mahoro n’umutekano.
Mu bikorwa “Génération Paul Kagame “ imaze gukora kandi ngo izageza mu ntara n’imijyi yose igize RDC, harimo gutoza abanyekongo umuco w’isuku ku mubiri, aho batuye, aho bakorera n’aho bagenda, intego ari ukugera ku isuku irangwa muri Kigali no bindi bice by’uRwanda. Magingo aya barafatanya n’abandi baturage mu bikorwa rusange, twagereranya n’umuganda ukorwa mu Rwanda.Bararemera abafite intege nkeya,aho bashakira igishoro abafite ubushake bwo gukora, ariko bakabura amikoro.
Ababijjwe niba ibikorwa byabo bitazabangamirwa n’ imitwe y’iterabwoba nka FDLR, FLN n’indi yagize Kongo indiri yayo, kandi yanga umuntu wese wavuga neza uRwanda na Perezida warwo, umuyobozi wa “Génération Paul Kagame”, yavuze ko iyo mitwe igenda itakaza imbaraga ku buryo bugaragara,kandi inzego z’umutekano muri Kongo zikaba zishyigikiye ibikorwa by’ishyirahamwe ryabo. Ikindi ngo iyo ibikorwa byawe bishingiye ku kuri, ababishyigikira baba benshi kurusha abagerageza kubikoma mu nkokora.