Uyu mugore Carolyn Maloney uri mu Nteko Ishinga Amategeko ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, yari aherutse kwandikira Perezida wa Repubulika y’uRwanda, Paul Kagame, asa n’umutegeka gufungura Paul Rusesabagina, no kumusubiza muri Amerika!Ibi abenshi babibonyemo kwitiriranya uRwanda n’ibindi bihugu byemera gupfukama, bikayoborwa na poltiki ya “cishwa aha”.
Babinyujije ku mbuga nkoranyambaga, abantu benshi bashubije Carolyn Maloney ,bamubwira ko uRwanda atari insina ngufi icibwaho urukoma n’ubonetse wese, kandi ko igihe cyo gushyirwaho igitutu n’iterabwoba Abanyarwanda bakirenze. Guverinoma y’uRwanda ibinyujije muri Ministeri y’Ubutabera nayo yandikiye Carolyn Maloney, imwibutsa ko ubutabera bw’uRwanda bwigenga, bukaba budakeneye ubuha amabwiriza uwo yaba ariwe wese. Iyi nyandiko yashyizweho umukono na Minisitiri Johnson Busingye, irasobanurira Madame Maloney ko Paul Rusesabagina atashimuswe nk’uko hari abahwihwisa, kuko indege yamuzanye mu Rwanda ariwe wayitegeye ubwe.
Ageze i Kigali rero atabwa muri yombi, hakurikijwe impapuro mpuzamahanga zimushakisha, ubushinjacyaha Bukuru bw’uRwanda bwashyize ahagaragara mu mwaka wa 2018. Carolyn Maloney yibukijwe ko Paul Rusesabagina akurikiranyweho ibya by’iterabwoba kandi bifitiwe ibimenyetso, nawe ubwe atashoboye guhakana kugeza ubu. Bimwe muri byo, harimo ibitero umutwe w’inyeshyamba , FLN ,yari ayoboye wagabye ku butaka bw’uRwanda,bikica abaturage 9 b’inzirakarengane abandi bagashimutwa, ibyabo bikangizwa ibindi bigasahurwa. Ibi rero nk’uko iyi baruwa ibivuga, ni ibikorwa by’iterabwoba, ndetse muri video n’ubu ikiri kuri Youtube, Rusesabagina yiyemereye ko izo nyeshyamba ari ize, anashishikariza rubanda kuzishyigikira.
Mu gusoza, Guverinoma y’u Rwanda yabwiye Carolyn Maloney ko urubanza rwa Paul Rusesabagira ruzatangira tariki 26 Mutarama 2021, imusaba gutegereza imyanzuro y’urukiko. Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, ntiyahwemye kwibutsa amahanga ko politiki ya mpatsibihugu itagishoboka ku Rwanda, rutagikorera ku mabwiriza y’abishuka ko ari abanyamaboko.Maloney Carolyn ari mu bakiri ingumba z’amatwi.