• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»Amakuru»CNDD FDD yafashe icyemezo cyo gusenya urwibutso rushyinguyemo inzirakarengane 166 z’Abanyamulenge zishwe muri 2004 mu Gatumba

CNDD FDD yafashe icyemezo cyo gusenya urwibutso rushyinguyemo inzirakarengane 166 z’Abanyamulenge zishwe muri 2004 mu Gatumba

Editorial 23 Dec 2020 Amakuru, INKURU NYAMUKURU

Urwibutso rwo mu Gatumba rushyinguyemo imibiri 166 y’abanyamulenge bishwe mu ijoro rya tariki ya 13 Kanama 2004, rukaba ruherereye muri Komini Mutimbuzi, mu ntara ya Bujumbura, mu burengerazuba bw’u Burundi, akaba ari hafi n’umupaka wa Kongo. Nkuko byatangajwe n’abatangabuhamya baturiye urwibutso ibikorwa byo gushinyagurira uru rwibutso byakozwe n’imbonerakure bakoresheje ibara ry’ubururu. Ibi bikaba byarabaye tariki ya 10 Ukuboza naho umukuru wa Zone ya Gatumba we ku mugaragaro yivugiye ko uru rwibutso rubangamiye amateka ya CNDD FDD.

Usibye gusiga irangi, inkingi zifashe uru rwibutso bazikuyeho ndetse bajugunya n’indabo zari zashyizweho tariki ya 14 Kanama ubwo habaga umuhango wo kwibuka ubu bwicanyi ku nshuro ya 16. Iki gikorwa cyo gushinyagurira urwibutso cyateguwe mu nama yabaye tariki ya 8 Ukuboza aho abo muri CNDD FDD bakomoka mu Gatumba batangaje ko batagishaka urwibutso rw’abanyamulenge ku musozi wabo, bityo bemeza ibikorwa byo gushinyagurira uru rwibutso. Ku rwego rw’igihugu CNDD FDD yemeje ko uru rwibutso rusenywa.

Abaturage baremezako umukuru wa zone yabujije abantu kugera kuri uru rwibutso, aho yemeje ko uzafatwa yarusuye azafungwa. Ibi kandi birareba n’abafite imiryango ishyinguwe muri uru rwibutso. Imbonerakure zashyizwe ku rwibutso kugirango aya mabwiriza ashyirwe mu bikorwa kandi zihembwa na Leta. Abajijwe n’itangazamakuru kuri iki cyemezo, Hassan Ntahetwa yemeje ko aribyo ko icyemezo cyavuye hejuru ariko nawe yongeraho ko uru rwibutso rw’Abanyamulenge rupfobya amateka y’’u Burundi nta bizobanuro atanze.

CNDD FDD mbere yuko yinjira muri Leta yakoze ubwicanyi butandukanye aho abantu bashyinguwe hamwe bagakorerwa urwibutso bityo bikaba ari ibimenyetso idashaka kureba mumaso yayo mu gihe iri ku butegetsi.

Tariki ya 21 Ukwakira, ubwo imiryango y’abanyeshuri b’abatutsi bishwe ku ishuri rya Kibimba tariki ya 21 Ukwakira 1993 bajyaga kwibuka abana babo, batunguwe nuko ubuyobozi bw’intara ya Gitega bwahagaritse icyo gikorwa.

                              Urwibutso rwa Bugendana

Tariki ya 23 Nyakanga 1996, CNDD FDD yishe abatutsi basaga 320 bagizwe n’abagore n’abana mu nkambi Abatutsi bari bahungiyemo bahunga CNDD FDD.

Amakuru agera kuri Rushyashya nuko CNDD FDD ishaka gusibanganya amateka bityo inzibutso zigaragaza ubwicanyi yakoze zikaba zigomba gusenywa harimo n’urugaragaza ubwicanyi bwakorewe abaseminari 40 i Buta.

2020-12-23
Editorial

IZINDI NKURU

“Quartier miroir” i Bujumbura: Amazu y”akataraboneka y’Abajenosideri ba FDLR

“Quartier miroir” i Bujumbura: Amazu y”akataraboneka y’Abajenosideri ba FDLR

Editorial 21 Dec 2024
Umuhanda wa gari ya moshi Isaka – Kigali uratangira kubakwa uyu mwaka

Umuhanda wa gari ya moshi Isaka – Kigali uratangira kubakwa uyu mwaka

Editorial 14 Jan 2018
Uko Inkende Yurira Igiti Niko Igaragaza Akabuno Kayo

Uko Inkende Yurira Igiti Niko Igaragaza Akabuno Kayo

Editorial 23 Jun 2018
FélixTshisekedi nawe ubwe uri mu manegeka, ari mu mugambi umwe n’ibigarasha ngo wo kubuza u Rwanda amahwemo.

FélixTshisekedi nawe ubwe uri mu manegeka, ari mu mugambi umwe n’ibigarasha ngo wo kubuza u Rwanda amahwemo.

Editorial 23 May 2023

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Mourinho yabwiye Rooney ko niba ashaka gukina agomba kuva muri Manchester United
IMIKINO

Mourinho yabwiye Rooney ko niba ashaka gukina agomba kuva muri Manchester United

Editorial 25 Oct 2016
Ndagijimana yatorokanye Ibihumbi 200 by’Amadolari ya RPF, Mitali atorokana Miliyoni  51 ya PL
ITOHOZA

Ndagijimana yatorokanye Ibihumbi 200 by’Amadolari ya RPF, Mitali atorokana Miliyoni 51 ya PL

Editorial 28 Jun 2017
Mu minsi 23 gusa, Amashusho y’indirimbo “Away “ya Ariel Wayz na Juno Kizigenza yujuje Miliyoni y’abamaze kuyireba kuri Youtube
Amakuru

Mu minsi 23 gusa, Amashusho y’indirimbo “Away “ya Ariel Wayz na Juno Kizigenza yujuje Miliyoni y’abamaze kuyireba kuri Youtube

Editorial 11 Jul 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru