• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»UBUKUNGU»Perezida Kagame yashyikirijwe igihembo cyo guteza imbere ubukerarugendo

Perezida Kagame yashyikirijwe igihembo cyo guteza imbere ubukerarugendo

Ubwanditsi 06 Nov 2017 UBUKUNGU

Perezida Kagame yashyikirijwe igihembo cyiswe ‘World Tourism Award 2017’ ashimirwa ubuyobozi bwe buteza imbere ubukerarugendo, yaherewe i Londres mu Bwongereza ku mugoroba wo kuri uyu wa 6 Ugushyingo 2017.

Iki gihembo Umukuru w’Igihugu yagiherewe mu muhango wo gufungura ku mugaragaro inama mpuzamahanga ku bukerarugendo izwi nka “World Travel Market London” kuva kuri uyu wa 6 kugeza ku wa 8 Ugushyingo 2017.

Perezida Kagame yahawe igihembo ‘kubera imiyoborere ye ifite icyerekezo binyuze muri gahunda z’ubumwe n’ubwiyunge, ubukerarugendo buhamye, kurengera ibinyabuzima ndetse no guteza imbere ubukungu binyuze mu gukurura amahoteli akomeye kugira ngo ashore imari mu Rwanda, byatumye u Rwanda ruba kimwe mu bice bibereye ubukerarugendo muri Afurika’.

Yashimye iki gihembo avuga ko ari uburyo bwo kuzirikana ingufu igihugu gishyira mu bikorwa byo guteza imbere ubukerarugendo mu buryo burambye habungabungwa ibidukikije ari na ko hubaka ibikorwaremezo bifasha abaturage n’abashyitsi bagenderera u Rwanda.

-8588.jpg
Perezida Kagame ahabwa igihembo

Perezida Kagame yavuze ko umusaruro uva mu bukerarugendo ugira uruhare mu bukungu bw’igihugu abaturage babonaho inyungu mu buryo butaziguye, ndetse ko byagezweho bivuye ku guhindura imyumvire iva ku gusindagizwa ikaganisha ku kwigira.

Ibi ngo byatumye abahoze ari ba rushimusi b’inyamaswa muri za pariki uyu munsi ari bo biyemeje kuzirinda.

Yongeyeho ko leta ikomeje icyerekezo cyo guhuza abanyarwanda n’ibindi bice by’isi, agaruka ku buryo byoroshye gukorera ingendo hirya no hino muri Afurika hifashishijwe indege za RwandAir aho iyi sosiyete ifite ibyerekezo 24 kuri uyu mugabane ndetse no hanze yawo harimo n’i Londres mu Bwongereza.

U Rwanda rumaze igihe rwitabira imurika muri WTM ndetse bimaze gutanga umusaruro no kuzana impinduka zigaragara.

World Travel Market (WTM) ni igikorwa kibera mu Bwongereza cyatangijwe mu 1980. Icyo gihe cyaberaga mu nyubako ikorerwamo ibikorwa by’imurikagurisha ya Olympia mbere y’uko cyimurirwa muri Earl’s Court mu 1992 none ubu kibera muri ExCeL London kuva mu 2002.

Nibura buri mwaka abayobozi bakuru ibihumbi 46 bo mu nzego zifitanye isano n’ubukerarugendo, abaminisitiri n’bahagarariye ibitangazamakuru mpuzamahanga nibo bayitabira.

Ubukerarugendo ni kimwe mu byinjiriza u Rwanda amafaranga menshi muri iki gihe aho umusaruro wabwo wikubye kabiri uvuye kuri miliyoni 200 z’amadolari mu 2010 ugera kuri miliyoni 404 $ mu 2016.

-257.png
Perezida Kagame yanasuye aho u Rwanda rwerekanira ibirutatse

Nibura ba mukerarugendo miliyoni 1.3 basuye u Rwanda mu 2016 mu gihe uru rwego rwitezweho kuzamuka ku kigero cya 15% muri uyu mwaka.

Kugeza ubu, Umujyi wa Kigali uza mu ya mbere muri Afurika mu bijyanye n’ishoramari ryo guteza imbere ibikorwaremezo byo kwakira inama zikomeye.

Muri Nyakanga, Ihuriro Mpuzamahanga rishinzwe ibyo gutegura inama zikomeye (International Congress and Convention Association- ICCA), muri raporo ryasohoye Umujyi wa Kigali waje ku mwanya wa gatatu muri Afurika mu kwakira inama nyinshi kandi zikomeye.

Mu 2016, u Rwanda rwakiriye inama 42 zirimo 18 zizwi na ICCA ndetse uyu mubare ushobora kugera kuri 50 mu 2017.

Umujyi wa Kigali ubarizwamo hotel zifite ibyumba bigera ku 8000, mu mwaka umwe (2016) Guverinoma yongereye imbaraga mu ishoramari ry’amahoteli, hanafungurwa izindi zirimo Radisson Blu, Marriott, Park Inn by Radisson na Ubumwe Grand Hotel, zongereyeho ibyumba 900.

Mu 2016, u Rwanda rwakiriye ba mukerarugendo 36 000 bitabiriye ibikorwa n’inama, byinjije miliyoni 47 z’amadorali.

2017-11-06
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

U Rwanda mu nzira yo kwiyubaka rwagiye ruterwa amacumu atari make hirya no hino –Kagame   

U Rwanda mu nzira yo kwiyubaka rwagiye ruterwa amacumu atari make hirya no hino –Kagame   

Ubwanditsi 06 Oct 2019
CIMERWA yungutse miliyari 16.7 Frw mu mezi 12 ashize

CIMERWA yungutse miliyari 16.7 Frw mu mezi 12 ashize

Ubwanditsi 05 Dec 2019
Leta yagaragaje uko miliyari 100 Frw zatanzwe na IMF zizakoresha n’ingaruka zitezwe mu bukungu

Leta yagaragaje uko miliyari 100 Frw zatanzwe na IMF zizakoresha n’ingaruka zitezwe mu bukungu

Ubwanditsi 05 Apr 2020
Minisitiri Gatete yemeje ko mu mezi abiri muri Kigali hazaba hari amazi ahagije

Minisitiri Gatete yemeje ko mu mezi abiri muri Kigali hazaba hari amazi ahagije

Ubwanditsi 25 Apr 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Nyuma y’amagambo y’urwango yavuzwe n’umuvugizi wa Polisi y’u Burundi, abarenga 30 bafunzwe bazira kuvuga Ikinyarwanda
Amakuru

Nyuma y’amagambo y’urwango yavuzwe n’umuvugizi wa Polisi y’u Burundi, abarenga 30 bafunzwe bazira kuvuga Ikinyarwanda

Ubwanditsi 15 Oct 2020
Perezida wa Benin  Patrice Talon arasesekara i Kigali kuri uyu wa mbere
Mu Mahanga

Perezida wa Benin Patrice Talon arasesekara i Kigali kuri uyu wa mbere

Ubwanditsi 28 Aug 2016
Burundi: Umuyoboke wa Agathon Rwasa yatawe muri yombi ashinjwa ubwicanyi
Mu Mahanga

Burundi: Umuyoboke wa Agathon Rwasa yatawe muri yombi ashinjwa ubwicanyi

Ubwanditsi 23 Oct 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru