Kuri uyu wa gatatu tariki 30 Ukuboza 2020, hirya no hino mu gihugu cya Sudani habaye imyigaragambyo ikomeye yo kwamagana icyemezo cya Loni gisaba ingabo z’amahanga zari muri Darfur(UNAMID) kuzinga utwangushye zigatangira gutaha, uhereye kuri uyu wa 31 Ukuboza 2020.
Izo ngabo zigomba gusoza ubutumwa bwazo zirabarirwa mu 4.000 n’abapolisi 2.200, u Rwanda rukaba ari rwo rufitemo abasirikari benshi( hafi 1.160), ugereranyije n’aba Pakistan, Ethiopia na Misiri. Ni ingabo z’Umuryango w’Abibumbye n’iz’Umuryango wa Afrika Yunze ubumwe, zihuriye ku butumwa bwo kurinda amahoro mu ntara ya Darfur imaze imyaka isaga 17 mu ntambara ikomeye. Abarwana ni y’Abaturage b’abirabura baharanira ubwigenge bwa Darfur n’imitwe inyuranye yari ishyigikiwe n’Ubutegetsi bw’I Kharthoum , cyane cyane abitwa “Janjaweed” ugizwe n’abarwanyi b’Abarabu. Iyo ntambara imaze kugwamo abaturage babarirwa mu bihumbi 300, abandi basaga miliyoni n’igice(1.500.000) bakaba baravuye mu byabo. Imwe mu nshingano za UNAMID yari ukurinda abo baturage babaye impunzi mu gihugu cyabo, hakaba rero hibazwa uko bazabaho izo ngabo nizimara gutaha.
Uku guhangayika ni nako kwakuruye iyo myigaragambo, abaturage bagaragaza ko Leta ya Sudan, inashinjwa jenoside mu ntara ya Darfur, idafite ubushake n’ubushobozi bwo kubarinda. Mu magambo n’ibyapa by’abigaragambyaga, baravuga ko bari babanye neza cyane n’izo ngabo, cyane cyane iz’uRwanda, doreko kuva zagerayo zubatse urukundo, ubufatanye n’ubusabane hagati ya RDF n’imitwe ishyamiranye.Rumwe mu ngero z’ibikorwa ngo abo baturage batazibagirwa, ni ibitaro n’amashuri ingabo za RDF zahubatse, ndetse iyo myitwarire iboneye ihesha ibihembo byinshi ingabo z’u Rwanda ziri muri iyo ntara ya Darfur.
Abasesengura ibibera mu ntara ya Darfur baravuga ko nubwo impande zishyamiranye zashyize umukono ku masezerano y’amahoro, gusoza ubutumwa bwa UNAMID muri iki gihe byaba ari ukwihuta, kuko kuva ayo masezerano yasinywa abavuye mu byabo bakomeje kugabwaho ibitero, bigakomwa imbere n’ingabo z’amahanga zari zishinzwe kubarinda.