Uyu mwaka wa 2020 uzaba indahiro ku bayoboke bake ba FDLR bazasigara batishwe cyangwa ngo batabwe muri yombi. Nyuma y’abatabarika bagiye bazira ibitero by’ingabo za Kongo, FARDC, amacakubiri yabokamye n’inda mbi,(barimo n’abari abategetsi bakuru b’uwo mutwe w’iterabwoba), ubu abagaragu ba FDLR baragenda bayicikaho ku bwinshi, bamwe bakitahira mu Rwanda, abandi bakishyikiriza ingabo za Loni ziri muri Kongo, MONUSCO, kuko bamaze kubona ko gukorana n’abo bicanyi ruharwa, ari ukwihamagarira urupfu. Amakuru atugeraho aravuga ko Umunyekongo wakoranaga bya hafi na FDLR, Major”KATULEBE” yamaze kwishyira mu maboko ya Monusco, kuko yabonaga iminsi ye ibarirwa ku mitwe y’intoki.
Ayo makuru yizewe arahamya ko Major Katulebe wari waramamaye cyane aho muri Rutshuru kubera ubugome bukabije, yahise yurizwa kajugujugu ya Monusco, avanwa ahitwa Nyamilima, ajyanwa ahantu hataramenyekana, ariko bishoboka ko ari mu maboko y’ubutabera kubera ibyaha yakoreye muri ako karere yicagamo agakiza uwo ashaka. Kuba uyu mugizi wa nabi yashyize intwaro hasi byakiriwe neza n’abaturage bo mu duce twa Nyamilima, Kisharo, Ishasha, Nyagakoma n’ahandi henshi muri Teritwari ya Rutshuru, aho yari yarazengereje abaturage abica, abashimuta,akabasahura ibiribwa n’amatungo byo ashyira ba shebuja bo muri FDLR.
Ingabo za FARDC zakomeje kuburira imitwe yitwara gisirikari mu Burasirazuba bw’iki gihugu, zisabwa gushyira intwaro hasi, bitaba ibyo abarwanyi bayo bakazakomeza gupfa nk’udushwiriri nk’uko byifashe ubu.
Mu buhamya bw’abahoze ari abarwanyi ba FDLR bakomeje gutahuka Rwanda, bavuga ko uwo mutwe washegeshwe bikomeye, kuko umubare w’ abayirwanirira wavuye ku bihumbi hafi 9 mu myaka 10 ishize, ubu ukaba ngo usigaranye abatageze kuri 800, kandi nabo bahora batazi niba barenza umunsi. Leta y’uRwanda yo ntiyahwemye gushishikariza abakiri mu mashyamba ya Kongo gutaha ku neza, aho gukomeza gupfa nk’isazi mu ntambara bazi neza ko batazatsinda.
Ababyumvise baratashye, nyuma yo kwigishwa uburere mboneragihugu, basubira mu buzima busanzwe, ubu ni abaturage babayeho neza mu Gihugu cyabo. Abavuniye ibiti mu matwi rero, bamenye ko Nyamwangakumva atanze no kubona, ubwo bahisemo kugwa igihugu igicuri.