Kuri uyu wa mbere, Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza Boris Johnson yongeye gutangaza gahunda ya Guma Mu Rugo mu gihugu cy’u Bwongereza kubera impinduka za Covid-19 zifite ubwiyongere bwinshi bw’imibare mu bitaro no hirya no hino muri iki gihugu.
Johnson yagize ati: “Biragaragara ko dukeneye gukora byinshi kugira ngo ubu bwandu bushya bugenzurwe, “Ibyo bivuze ko guverinoma yongeye gutegeka abaturage kuguma mu rugo.”
Mu kiganiro yagejeje kuri televiziyo y’igihugu, Johnson yongeye gushimangira ingamba zagaragaye mu gihe cyo gufunga bwa mbere mu mpeshyi ishize, harimo no gufunga amashuri yisumbuye ndetse n’abanza. Yongeyeho ko ibyo bivuze ko bidashoboka cyangwa ngo bibe byiza ko ibizamini byose bizakomeza muri ibi bihe nk’uko bisanzwe,” akaba ariyo mpamvu nyamukuru hashyizweho izindi ngamba zo kwirinda icyorezo.
Abantu bazemererwa kuva mu ngo zabo kubw’impamvu nke nko guhaha ibintu by’ingenzi, imyitozo ngororamubiri, hamwe n’ubuvuzi.
Johnson yavuze kandi ko abandi bantu bashobora kuva mu rugo bahunga ihohoterwa rikorerwa mu ngo” aho ihohoterwa naryo ryiyongereye mu minsi ya Guma mu rugo yabanje
Ku ngendo mpuzamahanga ubu zirareba abafite “impamvu zemewe n’amategeko,” nk’akazi kambukiranya imipaka.
Nubwo hashyizweho izi ngamba nyamara amarushanwa ya shampiyona ikunzwe na benshi ku isi y’Ubwongereza Premier League izakomeza gukinwa, Iri tangazo rya Johnson rije rikurikira irya Minisitiri w’intebe wa Scotland, Nicola Sturgeon, watangaje ko ifungwa ritangira mu gicuku cyo ku wa kabiri, ku isaha yaho. Ubwongereza bwagarutse mu bihe bikomeye kuko ubwandu bushya buri munsi bwa Covid-19 bwazamutse hejuru y’abantu 50.000 mu gihe cy’icyumweru kimwe