• Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
  • Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • I Bugesera hatashywe ikibuga cya Basketball cyubatswe ku bufatanye bwa NBA Africa na Opportunity International   |   20 May 2025

  • Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yavuze ku mvururu zatumye umukino wa Bugesera na Rayon Sports uhagararira ku munota wa 52   |   17 May 2025

  • Rwanda Premier league igiye guhemba abahize abandi Muri shampiyona y’u Rwanda 2024-2025   |   16 May 2025

  • Gutwara igikombe cy’Amahoro atsinze Rayon Sports ku mukino wa nyuma, bimwe mubyo Darko Novic watandukanye na APR FC azibukirwaho   |   14 May 2025

  • Mu gihe gisaga icyumweru kimwe, I Kigali harabera BAL ya 5 izitabirwa n’amakipe arimo APR BBC yo mu Rwanda   |   13 May 2025

  • Ingabo za Afurika y’Epfo Zavanye Ipfunwe muri Congo mu Gikorwa cya SAMIDRC   |   12 May 2025

You are at :Home»Amakuru» Nyuma y’imyaka  hafi 27, Edouard Balladur wari Minisitiri w’Intebe w’ u Bufaransa arashyize  yemera gushyira ahabona “amabanga ye” ku bijyanye na Jenoside yakorewe Abatutsi. Ariko se aracyari  amabanga koko, cyangwa ni ibisigazwa byayo?

 Nyuma y’imyaka  hafi 27, Edouard Balladur wari Minisitiri w’Intebe w’ u Bufaransa arashyize  yemera gushyira ahabona “amabanga ye” ku bijyanye na Jenoside yakorewe Abatutsi. Ariko se aracyari  amabanga koko, cyangwa ni ibisigazwa byayo?

Editorial 06 Jan 2021 Amakuru, INKURU NYAMUKURU

Kwemera gushyira ahabona inyandiko z’ibanga nyuma y’imyaka ikabakaba 27 yose, abasesenguzi babibonyemo andi mayeri yo guhakana uruhare rw’uBufaransa n’abari abayobozi babwo muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Abo basesenguzi baribaza impamvu Edouard Balladur w’imyaka 91(ushobora no kuba yumva ntacyo akiramira kubera iza bukuru), yategereje imyaka ingana gutya ngo ashyire “ukuri” hanze, bagakeka ko muri icyo gihe cyose amabanga nyayo yari agikamurwa,  hakaba hasigaye ibikatsikatsi biterekana ukuri na guke.

Koko rero imyaka ikabakaba 27 irashize abari abategetsi b’uBufaransa cyane cyane abo ku ngoma ya Perezida François Mitterrand, barwana no kwerekana ko nta ruhare bagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Nyamara abashakashatsi, impuguke mu mateka, yewe n’ itsinda ry’abadepite muri icyo gihugu ubwabo, bagaragaje bidasubirwaho ko ubutegetsi bwa François Mitterrand n’ibyegera bye, bwashyikikiye Leta ya “Hutu Power” mu gutegura no gushyira mu bikorwa umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi. Mu bari ku isonga ry’ubutegetsi bw’uBufaransa, harimo Edouard Balladur wabaye Minisitiri w’Intebe kuva muw’ 1993 kugeza muw’1995.

Uyu mukambwe yakomeje gushyirwaho igitutu ngo yemere amahano anayasabire imbabazi, ariko aratsimbarara,yirengagiza ibimenyetso simusiga byagararagarijwe isi yose. Urugero ni nk’aho akivuga ko  abasirikari b’Abafaransa boherejwe mu Rwanda mu kiswe”Opération Turquoise”, ngo bari baje gutabara abicwaga, nyamara bamwe mu basirikari bakuru bari muri ubwo butumwa, nka Guillaume Ancel, bivugira ko nta kindi cyabagenzaga uretse gufasha ku rugamba Leta y’abicanyi, no kuyikingira ikibaba kugeza ihungiye muri Zayire y’icyo gihe.

Perezida Emmanuel Macron uyobora uBufaransa muri iki gihe, umwaka ushize yashyizeho itsinda rigizwe n’ ‘’impuguke” ngo zizasesengura uruhare uBufaransa bushinjwa muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Mu bigomba gushingirwaho rero harimo n’inyandiko z’amabanga z’abari abategetsi mu Bufaransa, barimo na Edouard Balladur. Ng’uko uko uyu musaza yatangaje ko “amabanga “ ye azajya ahagaragara muri Mata uyu mwaka, ari nabwo biteganyijwe ko  iri tsinda rizatanga raporo yaryo. Abakurikiranira hafi iki kibazo, baribaza impamvu gushyira hanze  iyi raporo n’amabanga ya Edouard Balladur bihuriranye no kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi. Baragira bati:” Nubwo ntawe uzi ibikubiye mu byo Bwana Balladur azashyira ahabona, nta n’uwakwizera ibizaba birimo.

Birashooka ko hazaba huzuyemo gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi, dore ko mu bihe nka biriya byo kwibuka ari bwo abahanaka bakanapfobya Jenoside yakorewe abatutsi bashinyika amenyo”.

Ibizava muri raporo y’iryo tsinda  riyobowe na Vincent Duclert abakurikiranye imikorere yaryo nabyo ntibabishira amakenga, bashingiye cyane ku barigize n’abazatanga amakuru batazatinyuka kwishyira ku karubanda. Umwe mu bari bagize iryo tsinda, Julie d’Andurain yegujwe n’igitutu cy’abamurega kubogamira ku bapfobya bakanahakana Jenoside yakorewe Abatutsi.

2021-01-06
Editorial

IZINDI NKURU

Perezida Kagame, yagereranije ubwimvikane buke hagati y’u Rwanda na Uganda nk’ amakimbirane ari mu muryango

Perezida Kagame, yagereranije ubwimvikane buke hagati y’u Rwanda na Uganda nk’ amakimbirane ari mu muryango

Editorial 16 Dec 2019
Umwiryane n’amakimbirane muri CNRD- Ubwiyunge

Umwiryane n’amakimbirane muri CNRD- Ubwiyunge

Editorial 29 Jan 2020
Amafoto – APR FC yasuye abarwayi barwariye mu bitaro bya CHUK ibategurira amafunguro

Amafoto – APR FC yasuye abarwayi barwariye mu bitaro bya CHUK ibategurira amafunguro

Editorial 23 Jun 2023
Kiziba : Impunzi 23 z’Abanye-Congo zatawe muri yombi

Kiziba : Impunzi 23 z’Abanye-Congo zatawe muri yombi

Editorial 02 May 2018

prev
next

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZAKUNZWE CYANE

AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

14 Mar 2025
Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

31 Oct 2024
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

15 Jul 2024
Mu rwego rwo guhangana n’inzara yugarije Abarundi, Perezida Ndayishimiye yageneye ikilo cy’inyama buri mukozi wo mu biro bye.

Mu rwego rwo guhangana n’inzara yugarije Abarundi, Perezida Ndayishimiye yageneye ikilo cy’inyama buri mukozi wo mu biro bye.

18 Jun 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023
SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

06 Nov 2023

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru