• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Impungenge ni zose ku basesenguzi, basanga  amatora y’ Umukuru w’Igihugu muri Uganda ateganyijwe kuri iyi tariki  ya 14 Mutarama 2021, ashobora gusiga amaraso n’imiborogo!

Impungenge ni zose ku basesenguzi, basanga  amatora y’ Umukuru w’Igihugu muri Uganda ateganyijwe kuri iyi tariki  ya 14 Mutarama 2021, ashobora gusiga amaraso n’imiborogo!

Editorial 14 Jan 2021 Amakuru, INKURU NYAMUKURU

Baca umugani mu Kinyarwanda ngo “ibijya gushya birashyuha”. Abakurikiraniye hafi ibikorwa byo kwiyamamariza kuyobora Uganda kuva bitangiye mu Gushyingo umwaka ushize, batewe ubwoba n’ ubwicanyi n’ubundi bugizi bwa nabi byibasiye ku mugaragaro abahanganye na Perezida Museveni, cyane cyane umukandida ukomeye, Robert Kyagulanyi bakunze kwita Bobi Wine.

Guhutaza abatavuga rumwe na NRM iri ku butegetsi, byabaye nk’ibica amarenga y’uko ibintu bizagenda mu matora nyirizina na nyuma yayo, kuko bigaragara ko abashyigikiye Museveni bazakoresha imbaraga z’umurengera ngo babangamire abarambiwe ubutegetsi bwe bumaze imyaka 35 bwica bugakiza muri Uganda. Mu gihe Museveni rero yatangaza ko ariwe watsinze nk’uko byitezwe, abatavuga rumwe nawe barangajwe imbere na Bobi Wine nabo biraboneka ko bazateza ubwega bavuga ko bibwe insinzi, kuko bamaze kwizera ko abaturage bazabahundagazaho amajwi.

Kuvuga ko bibwe kandi bishobora kuzemerwa na benshi, dore ko aya matora asa n’abereye mu muhezo, nyuma y’uko indorerezi nyinshi, zidafite aho zibogamiye, zimwe uburenganzira bwo kwinjira muri Uganda. Mu rwego rwo kubangamira ikintu cyose cyashyira ukuri hanze kandi, ubutegetsi bwahagaritse itumanaho rya “internet” mu gihugu hose, ndetse telefoni zigendanwa na mudasobwa ni ikizira ahabera amatora.

Ku munsi ubanziriza amatora, mu mihanda y’umurwa mukuru Kampala no mu yindi mijyi ikomeye ya Uganda, hagaragaye abasirikari ibihumbi  n’ibimodoka by’intambara byinshi, ubutegetsi bukavuga ko ikigamijwe ari ukurinda umutekano mu matora. Nyamara abaturage bumvikanye mu itangazamakuru bamagana iryo terabwoba, banavuga ko ritazababuza gutora umukandida wabo Bobi Wine, ngo kuko ariwe  uzasubiza mu buryo ibyo Museveni n’agatsiko ke bazambije.  Aha rero niho abasesengura ibibera muri Uganda bafitiye impungenge, ko amaraso ashobora kumeka muri icyo gihugu, ndetse bizanarushaho kuba bibi ugerereranyije n’ibyabaye mu gihe cyo kwiyamamaza.

Perezida Museveni w’imyaka 76 ariyamamariza kuyobora Uganda muri manda ye ya 6. Kuri iyi nshuro ahanganye n’abakandida 10, barimo Bobi Wine w’imyaka 38 y’amavuko, bivuze ko Museveni yafashe ubutegetsi Bobi Wine afite imyaka 3 gusa.  Robert Kyagulanyi a.k.a Bobi Wine usanzwe ari n’umudepite, ashyigikiwe cyane n’urubyiruko ndetse na rubanda rugufi, bashinja ubutegetsi bwa Museveni kumungwa na ruswa, gukenesha abaturage no gutonesha abamukomera amashyi gusa.

 

2021-01-14
Editorial

IZINDI NKURU

Perezida Ndayishimiye yohereje Batayo ya 9 muri congo,  gusimbura iya 7 yashiriye kurugamba barwanamo na M23.

Perezida Ndayishimiye yohereje Batayo ya 9 muri congo, gusimbura iya 7 yashiriye kurugamba barwanamo na M23.

Editorial 07 Feb 2024
Huawei igiye gukomeza gahunda yayo ya Seeds for the Future mu Rwanda hifashishwa ikoranabuhanga

Huawei igiye gukomeza gahunda yayo ya Seeds for the Future mu Rwanda hifashishwa ikoranabuhanga

Editorial 01 Dec 2020
2019 : Rwanda Day ntikibereye mu Budage  “Impinduka”

2019 : Rwanda Day ntikibereye mu Budage “Impinduka”

Editorial 14 Aug 2019
Ibinyamakuru byo muri Uganda bikorera mu kwaha kwa CMI bikomeje guhindanya isura y’u Rwanda ku bwicanyi bwabereye muri Kongo

Ibinyamakuru byo muri Uganda bikorera mu kwaha kwa CMI bikomeje guhindanya isura y’u Rwanda ku bwicanyi bwabereye muri Kongo

Editorial 11 Nov 2020

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ni iki kihishe inyuma yo gutinza urubanza rw’umujenosideri Kabuga Félicien?
Amakuru

Ni iki kihishe inyuma yo gutinza urubanza rw’umujenosideri Kabuga Félicien?

Editorial 07 Feb 2022
AU yemeje gukosora inyito yakoreshaga kuri Jenoside yakorewe Abatutsi
POLITIKI

AU yemeje gukosora inyito yakoreshaga kuri Jenoside yakorewe Abatutsi

Editorial 03 Jul 2018
Isomo  kuri bashiki bacu bakiri bato . Nabamaze gukura!
HIRYA NO HINO

Isomo kuri bashiki bacu bakiri bato . Nabamaze gukura!

Editorial 11 May 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru