Muri Kamena 2017, nibwo BNP Parisbas yatangiye kubona ko uruhare rwayo muri Jenoside yakorewe Abatutsi rutakiri ibanga. Muri uko kwezi nibwo imiryango mpuzamahanga iharanira uburenganzira bwa muntu yagejeje ikirego mu rukiko rw’iParis, isaba ko iyi banki ikurikiranwaho uruhare rukomeye yagize muri iyo Jenoside.
Ibimenyetso byashyikirijwe urukiko, ndetse byaje no gushimangirwa n’ iperereza ry’Umushinjacyaha Mukuru mu Rukiko Mpuzamahanga rwashyiriweho uRwanda, biragaragaza ko iyi banki ikomeye cyane mu Bufaransa, muri Kamena 1994, yafashije Leta y’ “ abatabazi” gutambutsa mu mayeri miliyoni hafi n’ ibihumbi 300 by’amadolari ya Amerika( arabarirwa muri miliyari na miliyoni 300 uvunje mu manyarwanda uyu munsi), yoherezwa muri banki yo mu Busuwisi, kuri konti y’ umucuruzi w’intwaro, Bwana Ehlers ukomoka muri Afrika y’Epfo icuruza intwaro.
Ibyo BNP Paribas yabikoze izi neza ko Umuryango w’Abibumye wari warakomanyirije iyo Leta y’abatabyi mu bijyanye no kugura intwaro, nyuma y’aho byari bimaze kugaragara ko izo ntwarao zifashishwa muri Jenoside yari imiro gukorerwa Abatutsi.
Ako kayabo kamaze kugera kuri konti y’umucuruzi Ehlers, tariki 17 Kamena 1994 nawe yahise atanga toni 8 z’imbunda n’amasasu, azicisha mu nzira iziguye cyane, kuko Col Théoneste Bagosora yagiye kuzifatira muri Seychelles, azinyuza i Goma muri Zayire y’icyo gihe, mbere y’uko zambutswa rwihishwa zikagera ku Gisenyi mu Rwanda, zije gukomeza gukora ibara.
Mu gihe rero urukiko rurimbanyije mu iperereza, ndetse urubanza rukaba rushobora gutangira mbere y’impera z’uyu mwaka, amakuru yizewe arahamya ko ubuyobozi bwa BNP Parisbas, ubu buhugiye mu gusibanganya ibimenyetso , haba mu kurigisa impapuro ndetse n’abatangabuhamya, gutanga ruswa no kugerageza kuburizamo urubanza. Ubu buriganya burakorwa kandi mu gihe hasigaye amezi 3 gusa ngo hashyirwe ahagaragara raporo y’ Itsinda ry’impuguke ryiswe irya “Vincent Duclert”, ryashyizweho na Perezida Emmanuel Macron ngo rishyire ahabona ukuri ku ruhare uBufaransa buregwa muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Birashoboka ko BNP Parisbas yaba yikanga iyi raporo.
Tubibutse ko Col Théoneste Bagosora uvugwa muri iyi dosiye, we yamaze guhamwa n’icyaha cya Jenoside ndetrse n’ibindi byaha byibasiye inyokomuntu, akaba arimo gukora uburoko bw’imyaka 35 yakatiwe n’Urukiko Mpuzamahanga rwa Arusha. Haribazwa rero impamvu abafatanyacyaha be nabo batakurikiranwa. Bitinde biteguke ariko, jenoside ni icyaha kidasaza, no mu myaka Magana abayigizemo uruhare bose bazamenyekana kandi babiryozwe.
Mbere gato y’uko iyi BNB Parisbas iregwa uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, yari imaze kwemera icyaha cyo gufasha ibihugu byakomatanyirijwe kubera kwica abaturage babyo, birimo Sudan, Cuba na Iran,ndetse inacibwa ihazabu ya miliyari 9 z’amadolari ya Amerika, ni tiriyari hafi 9 ushyize mu mafaranga y’uRwanda.