Nk’uko bisanzwe buri mwaka, Umuryango Mpuzamahanga Urwanya Ruswa n’Akarengane, Transparency International, wongeye gushyira ahagaragara uko ibihugu bikurikirana mu guhashya iyo mungu y’ubukungu, ubutabera, umutekano n’imibereho y’abaturage muri rusange. Hagendewe ku bushakashatsi bukorwa n’inzobere, ibihugu bihabwa amanota kuva ku 100 kugeza kuri zeru, hamaze gusuzumwa uko igiturire, akarengane no kunyereza ibya rubanda, birwanywa mu nzego za Leta.
Icyegeranyo cy’umwaka wa 2020 rero, cyongeye gushyira u Rwanda ku mwanya wa mbere mu Muryango w’Ibihugu by’Afrika y’Uburasirazuba, no mu Karere k’Ibiyaga Bigari muri rusange, nk’uko byari byagenze mu myaka myinshi ishize.
Muri Afrika yose ,u Rwanda ruri ku mwanya wa 4, nyuma ya Seychelles iza ku mwanya wa mbere, Botswana ku mwanya wa 2, na Cap Vert iza ku mwanya wa 3 kuri uyu mugabane.
Ku isi yose Denmark na Nouvelle Zélande nibyo bihugu biza ku isonga mu guhashya ruswa n’ibigendana nayo, naho Somaliya na Sudani y’Amajyepfo bikaba aribyo bifite amanota ya nyuma.
Turebye uko ibihugu byo muri aka kare byakurikiranye mu ishusho y’isi yose, u Rwanda ruri ku mwanya wa 54, Tanzaniya kuwa 94, Kenya kuw’102, Uganda ku mwanya w’123, u Burundi kuw’142, naho Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo (RDC) iza ku mwanya w’146.
Nk’uko icyegeranyo cya Transparency International kibigaragaza, 2/3 by’ ibihugu 180 byakozweho ubushakashatsi, bifite impuzandengo y’amanota 40% (atageze nibura kuri ½) , akaba ari make cyane niba isi ishaka kwigobotora ingaruka za ruswa n’akarengane. Zimwe muri izo ngaruka ni ubukene bwabaye akarande ku gice kinini cy’abaturage, umutekano n’ubutabera byazahaye bitewe na ruswa mu nzego zishinzwe kubibungabunga, n’akandi kaga kagaragara cyane cyane mu bihugu bitaratera imbere.
U Rwanda rwakomeje gushimirwa ubushake bwa politiki mu guhashya ruswa n’akarengane, amategeko asobanutse abikumira kandi agashyira mu bikorwa, no guha agaciro imiryango n’amashyirahamwe arwanya ruswa n’akarengane. Nubwo ariko u Rwanda ruri mu bihugu bigaragaza ubushake bwo kurandura”bituga”, Abaturarwanda baracyatunga agatoki ahakiri ibisigisigi bya ruswa, nk’icyenewabo, gutonesha no kunyereza umutungo w’Igihugu cyane cyane mu masoko ya Leta.
Icyizere ariko bakagishingira ku gitsure cy’abayobozi bakuru b’Igihugu, cyagaragaye kenshi mu guhana “ibifi binini”, bikibeshya ko “umugabo ari urya utwe akarya n’utw’abandi”. Uko kutajenjekera abanyabyaha, gukorera mu mucyo n’uruhare rw’abaturage mu miyobore y’Igihugu, abahanga mu guhashya ruswa n’akarengane bavuga ko ari intwaro ikomeye mu guhashya uwo mwanzi wa twese.