Uganda ntiyahwemye gushyigikira umutwe w’Iterabwoba wa RNC. Nkuko bisanzwe bizwi RNC ni umutwe w’iterabwoba uyobowe na Kayumba Nyamwasa iteka mu nzozi zabo bahora barota gutera u Rwanda, guhungabanya umutekano w’Abanyarwanda ndetse no kwumva ko bahirika Leta y’u Rwanda. Amakuru yizewe agera kuri Rushyashya ni uko tariki ya 22 Gashyantare 2021, ku ishuri ribanza rya Kyirijjo mu gace k’ubucuruzi ka Kyirijjo, mu Karere ka Kakumiro, abanyamuryango ba RNC bakoze inama yo kuganira ku bibazo byinshi birimo gushinga amaduka yo gukusanya ibiribwa, kwinjiza mu gisirikare cyabo izindi nyeshyamba nshya ndetse no kuziha imyitozo ya gisirikare, kugura imyenda ya gisirikare no guteguza imiryango bakumva ko nibatsinda urugamba bazacyure mu Rwanda imiryango yabo.
Abanyamuryango ba RNC muri iyo nama bagejejweho imyanzuro y’inama y’akarere yabereye muri Paruwasi ya Mitoma, mu gace ka Mwitanzige mu karere ka Kakumiro ku ya 16 Gashyantare 2021, inama yari iyobowe na Munyaneza Emmanuel uzwi ku izina rya Ugirase Richard. Ku isonga ku murongo w’ibyigwa ni ugushyiraho amaduka y’ibiribwa azakoreshwa nk’ikusanyirizo ry’ibiribwa by’ibinyampeke byatanzwe n’abanyamuryango ba RNC. Umwe mu banyamuryango ba RNC uzwi ku izina rya Byamukama ni umucuruzi ucuruza ibiribwa mu kigo cy’ubucuruzi cya Kinena yagizwe umubitsi w’imari yabo ya ntayo . Abanyamuryango basabwe gutangira gutanga umusanzu byihuse mu gihe cy’isarura. buri munyamuryango agomba gutanga byibuze ibiro 50 y’ibigori, n’ibiro 30 y’ibishyimbo n’intwererano y’amafaranga 10,000 y’amashilinjyi akoreshwa aho muri Uganda, ni ukuvug hafi bitatu by’amanyarwanda.
Imyitozo yo kwinjiza mu gisirikare inyeshyamba za RNC kimwe n’abasivili irakorwa mu bice byose by’igihugu cyane cyane mu nkambi z’impunzi, nk’uko amakuru akomeza abitangaza . Abinjira mu gisirikare basabwa kwigurira amakoti yabo y’imbeho, imipira yo kwambara hamwe n’inkweto za bote, mu gihe abanyamuryango bashya b’abasivili bagomba kwerekana amafoto ya pasiporo kugira ngo biyandikishe. Abanyamuryango ba RNC badafite umwuga bahawe inshingano zo gushaka akazi gasanzwe kugirango batange umusanzu w’amafaranga kugirango bashyigikire umutwe wabo witwaje intwaro. Iyi gahunda yo gushaka abakozi igenzurwa n’inzego z’ubutasi za Uganda ziyobowe na CMI iyobowe na Jenerali Majoro Abel Kandiho.
Kayumba Nyamwasa n’umuterankunga we Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni, basa n’abihebye kuko gahunda zabo zo guhungabanya u Rwanda zitigeze zishyirwa mu bikorwa kuva kera. Mu rwego rwo gusarura amafaranga menshi mu banyamuryango babo, abafite imitungo nk’amazu n’ubutaka basabwe kubigurisha no gutanga amafaranga muri RNC, ku buryo nibatangira binjiye mu ntambara yo kurwanya leta y’u Rwanda, bagumayo nta kintu kiri inyuma basizeyo cyo gutekerezaho birumvikana ko ari ubwihebe birindimuriyemo burundu.
Umwe mu batanze ibitekerezo yasetse uburyo injiji zishukwa kugurisha imitungo yabo kugira ngo zihaze umururumba wa Kayumba Nyamwasa kuko hirya no hino batanga amafaranga menshi kugira ngo we n’umuryango we bamererwe neza muri Afurika y’Epfo tutibagiwe gutera inkunga butike ze z’ubucuruzi. Sibomana Pierre na Munyaneza Emmanuel abayobozi ba RNC i Kyirijjo mu kagari kazwi ku izina ry’IMBUMBYI Y’ABARASHI bamaze kugurisha imitungo yabo kugira ngo batange urugero rw’Ubwiyahuzi.
Abagore bafite abagabo binjijwe mu gisirikare cya RNC basabwe kwitegura kwimura imiryango yabo hafi y’umupaka y’u Rwanda mu gihe cy’intambara iteganijwe kugira ngo byoroshye guhita bataha ako kanya intambara irangiye. Mbega komedi ishekeje!!!! Kayumba Nyamwasa n’umuterankunga we Museveni ni umushonji ufite umururumba wahumye ibitekerezo bye gusa akomeza gufata abasore bugwate ngo bajye gupfira mu mashyamba ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo. Mu kwikunda kwe, abanyamuryango be bamugayira ko Kayumba ubwe atarabonwa mu mashyamba ya RDC cyangwa se ngo babone abahungu be n’abakobwa be ku kiwanja (Ku rugamba rwo kwiyahura). Mbese ni Umuyobozi uyoborera urugamba akoresheje iyakure (Online) yibereye muri Afurika y’Epfo.
Umusesenguzi wacu yongeye kwibaza igihe Kayumba ubwe azagurisha umutungo we nkuko arimo kubishuka abanyamuryango be bayobye,ni mugihe mu by’ukuri imisanzu yatanzwe n’abanyamuryango imufasha kwironkera imitungo myinshi no kubaho neza. Ntabwo ari ubwambere inyeshyamba ze za RNC zatsembwe muri RDC nkuko byavuzwe n’abafashwe n’ingabo za Kongo bagashyikirizwa u Rwanda, nka Major Habib Mudathiru n’abandi 31. Uretse ko Kayumba ayoboreshwa inkoni y’icyuma na Museveni uhorana ishyari afitiye igihugu cy’u Rwanda kubera ibyiza kigenda kigeraho uko bwije n’uko bukeye, Kayumba we amwarira kuri ibyo abeshya ko ashoza intambara ku gihugu cy’u Rwanda kugirango akomeze yiyibire abo ayobora buhumyi nka Jenerali w’Imburamukoro