• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Rayon Sports ifite imyenda ya miliyoni 260 Frw, ikeneye miliyoni 200 Frw yo kugura abakinnyi   |   05 Dec 2025

  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Ni gute umutwe w’iterabwoba wakwigisha uburenganzira bwa muntu no kugendera ku mategeko? Mu binyoma uhimbira u Rwanda,  RNC ijye yibuka ‘grenades” yateye Abanyarwanda zigatwara umuzima bwa benshi
Ifoto y'urwibutso hagati ya RNC na FDU Inkingi

Ni gute umutwe w’iterabwoba wakwigisha uburenganzira bwa muntu no kugendera ku mategeko? Mu binyoma uhimbira u Rwanda,  RNC ijye yibuka ‘grenades” yateye Abanyarwanda zigatwara umuzima bwa benshi

Editorial 10 Mar 2021 Amakuru, INKURU NYAMUKURU

Abantu batandukanye bakomeje kutwandikira binubira amateshwa wa mutwe w’terabwoba, RNC, kuri uyu wa kabiri tariki 09 Werurwe, wiriwe wohereza muri telefone zabo, bakadusaba ko twibutsa Kayumba Nyamwasa n’ibigarasha bigenzi bye ko Abanyarwanda bahumutse, batagikeneye ubatesha igihe abarohamo ibitekerezo bitagira epfo na ruguru.

Mu nyandiko ya RNC yiriwe icicikana ku mbuga nkoranyambaga  nka roho mbi, Kayumba Nyamwasa na bagenzi be bagarutse muri ya ndirimbo bahoramo  itagira inyikirizo, ko ngo mu Rwanda hatubahirizwa uburenganzira bw’ikiremwamuntu. Abasomye ibyo RNC yanditse, bagize bati:”Ni gute abo batekamutwe, abagome ruharwa, abanyakinyoma, bashinja ubuyobozi bw’u Rwanda kutubahiriza uburenganzira bwa muntu, kandi aribwo bwatwamuruyeho “grenades” za RNC zatewe hirya no hino mu gihugu, abatari bake bakicwa abandi bagakomereka? Ese abica abaturage b’inzirakarengane mu bitero iyo mitwe y’iterabwoba igaba ku butaka bw’u Rwanda, nibo bakwiye gutanga amasomo y’uburenganzira bwa muntu. Niba RNC yarahisemo kwifatanya na FDLR, umutwe ugizwe ahanini n’abasize bahekuye u Rwanda, ni gute yahindukira ikigira umuvugizi w’uburenganzira bwa muntu?

Uwitwa Munyaneza Patrick yatwandikiye ubutumwa ku mbunga nkoranyambaga za Rushyashya agira ati:” Ese kwigarurira amasambu y’abaturage ku mbaraga nk’uko Kayumba Nyamwasa yabikoze mu Ntara y’Uburasirazuba, nibyo yita kubahiriza uburenganzira bwa muntu? Niba mu Rwanda batubahiriza uburenganzira bw’ikiremwamuntu, kuki abarwanyi ba RNC, nka Maj Habib Mudasiru n’abandi bagizi ba nabi  amagana bafatiwe ku rugamba, batakaniwe urubakwiye, ngo bicwe nk’uko bari bagambiriye kwica abandi, ahubwo bagashyirwa mu butabera, ubu bakaba batangwaho amafaranga ava mu misoro y’abaturage bashakaga kugirira nabi?”

Ubutumwa bwa Munyaneza burasa n’uwa Nkurikiye David nawe wibaza niba RNC ishobora kuvuganira uburenganzira bwa muntu, yirengagije ibitambambuga yohereza ku rugamba izi neza ko itarutsinda, benshi bakahatikirira, abandi bagahungabana bikomeye kubera akaga bahurira nako mu mashyamba ya Kongo. Nkurikiye David kandi yibukije Kayumba Nyamwasa ko ku rutonde rw’umugizi wa nabi ntawamuza imbere, ngo urebye ibyo yakoze mu majyaruguru y’u Rwanda, aho kuzuza inshingano zo kurwanya abacengezi, agahohotera abagore , abana n’abandi banya ntege nke. Nkurikiye uvuga ko yanakoranye na Nyamwasa mu gisirikari, ahamya ko no mu byatumye ayabangira ingata, harimo no gutinya kuzabazwa iby’ubwicanyi yakoreye abaturage b’inzirakarengane.

Munganyinka Spésiose nawe yatwandikiye yamagana ibirego bya RNC bidafite ishingiro, akibaza niba gushyikiriza ubutabera abantu nka Idamange Yvonne bica amategeko nkana, aribyo byakwitwa kubuza abantu ubwigenge bwo kuvuga, kabone n’iyo baba bavuga ibibangamiye ituze n’umutekano by’Igihugu. Munganyika akongeraho ati:”Waba utagendera ku mategeko, maze abajenosideri n’abandi bicanyi ruharwa aho kubashyira aho baba bagomba kujya, ukabashyira mu nkiko, ukabagaburira, ukabambika, ukabakingira Covid-19!

Uretse   ubutumwa twahawe n’abantu banyuranye, hari n’imiryango mpuzamahanga yashyimiye u Rwanda kwita ku baturage bayo. Twavuga nk’ Ishami ry’ Umuryango w’ Abibumbye ryita ku Buzima,OMS, Komisiyo y’ Umuryango w’ Ubumwe bw’ Ibihugu by’ Uburayi n’ Umuryango w’ Ibihugu bivuga Ururimi rw’ Igifaransa, banyuzwe n’uburyo uRwanda rwateguye rukanashyira mu bikorwa hagunda yo gukingira abaturage COVID-19.

Hatanzwe urugero ko mu minsi 3 gusa u Rwanda rwari rumaze gukingira abantu barenga ibihumbi magana abiri(200.000), nyamara ibihugu nk’ Ububiligi n’ibindi  byakataje mu iterambere, byasabye nibura iminsi 20 ngo babe bakingiye abangana n’abakingiwe mu Rwanda mu minsi 3 gusa. Si uko u Rwanda rufite amikoro kurusha ibihugu duturanye, ahubwo ubushake n’ubushishozi by’abayobozi nibyo bitanga uyu musaruro

Mu cyo bise itangazo, RNC irashinja u Rwanda guteza umutekano muke mu  karere k’ibiyaga bigari. Ariko natwe reka dusesengure. RNC koko  niyo ikwiye kuvuga ibi, izi neza amarorerwa abarwanyi bayo bakora mu burasirazuba bwa Kongo? Kwica, gusahura no gusambanya abagore ku ngufu nibyo byatumye RNC n’impanga yayo  FDLR, kimwe n’indi mitwe ikorera mu mashyamba ya Kongo isi yose iyamagana, ndetse ubu ingabo za FARD zikaba ziyirwanya zivuye inyuma  kuko  ihungabanya umutekano muri icyo gihugu no mu karere muri rusange.

Mu gusoza ibitekerezo bigaya cyane amahomvu ya RNC, abatwandikiye barasaba icyo kiryabarezi kureka gukomeza gutayanjwa, kibeshya ko giharanira ineza y’Abanyarwanda, kandi mu by’ukuri ikigamijwe ari ukwikusanyiriza imisanzu, ngo ba Kayumba Nyamwasa na muramu we Evode Ntwari biyuzurize ibifu, baniyubakire imiturirwa za Uganda, Amerika n’uburayi, nyamara abatanga iyo misanzu bicira isazi mu jisho.

Koko rero, ntibisaba kuba uri igitangaza muri politiki ngo ubone ko RNC  kimwe n’abandi biyita ko bari muri”opozisiyo”, ari udutsiko tw’abagome, abamamyi n’inzererezi zahunze ubutabera. Nabo ubwabo barabyivugira, ndetse bakaba baracitsemo ibice utabara, bashinjanya ibyaha tumaze kuvuga.

RNC nirwo rugero rwa hafi. Izatubwire uko ishaka kubaka mu Rwanda  “Ubumwe nyabwo no gukorera mu mucyo”, kandi muri yo imbere benda kumarana bapfa ubusambo no kugambanirana. Harya Kayumba Nyamwasa, ubu uracyacana uwaka na Gahima Gerard, Theogene Rudasingwa, Tabitha Gwiza, Jean Paul Turayishimiye n’ibindi bigarasha mwafatanyije gushinga ikiryabarezi RNC? Abanyarwanda barabamenye, nimusubize amerwe mu isaho!

 

2021-03-10
Editorial

IZINDI NKURU

Mbonigaba Vincent na Habanzintwari mu bagabo na Amito Sharon na Cathy mu bagore begukanye Mamba  Beach Volleyball Tournament 2023

Mbonigaba Vincent na Habanzintwari mu bagabo na Amito Sharon na Cathy mu bagore begukanye Mamba Beach Volleyball Tournament 2023

Editorial 18 Dec 2023
Visit Rwanda yasinyanye amasezerano y’ubufatanye n’amakipe ya LA Clippers na Los Angeles Rams zo muri Amerika

Visit Rwanda yasinyanye amasezerano y’ubufatanye n’amakipe ya LA Clippers na Los Angeles Rams zo muri Amerika

Editorial 29 Sep 2025
Rayon Sports irabona umutoza mukuru bitarenze iki cyumweru – Perezida Uwayezu Jean Fidèle

Rayon Sports irabona umutoza mukuru bitarenze iki cyumweru – Perezida Uwayezu Jean Fidèle

Editorial 16 Jan 2024
Amafoto- Amavubi yatangiye umwiherero bitegura imikino yo gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2023

Amafoto- Amavubi yatangiye umwiherero bitegura imikino yo gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2023

Editorial 25 May 2022

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Igisirikare cya Uganda kirashinjwa gukorera iyicarubozo Bobi Wine
INKURU NYAMUKURU

Igisirikare cya Uganda kirashinjwa gukorera iyicarubozo Bobi Wine

Editorial 17 Aug 2018
Gusohoka mu mwiherero ntaruhushya byatumye Muhitira Felicien atazitabira imikino Olimpike, we avugako yasohotse agiye kunywa umuti umuvura amarozi
Amakuru

Gusohoka mu mwiherero ntaruhushya byatumye Muhitira Felicien atazitabira imikino Olimpike, we avugako yasohotse agiye kunywa umuti umuvura amarozi

Editorial 30 Jun 2021
IGP Gasana yahaye impanuro abapolisi bajya gusimbura abandi mu butumwa bw’amahoro muri Haiti
Mu Mahanga

IGP Gasana yahaye impanuro abapolisi bajya gusimbura abandi mu butumwa bw’amahoro muri Haiti

Editorial 15 Jul 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru