Umunyezamu w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi, Kimenyi Yves aherutse kugira ikibazo cy’imvune yo mu ivi yatumye ahagarika gukora imyitozo hamwe na bagenzi be bitegura imikino ibiri ya nyuma isoza amatsinda yo guhatanira gukina igikombe cy’Afurika kizaba umwaka utaha wa 2022, ni imikino bazakina na Mozambique ndetse na Cameroon.
Nyuma y’iyo mvune byatangajwe ko uyu mukinnyi agomba kumara ibyumweru bibiri adakina bitewe ndetse kandi agahita asimburwa n’umunyezamu w’ikipe ya APR FC Rwabugiri Umar Ndayisenga utari wahamagawe mu bakinnyi 31 bagombaga kwitegura iyo mikino ibiri.
Binyuze ku rubuga rwaTwitter rw’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA, batangaje ko uyu munyezamu w’Amavubi Kimenyi Yves azamara ibyumweru bibiri hanze y’ikibuga bitewe n’ikibazo cy’imikaya yagiriye mu myitozo.
Umunyezamu Rwabugiri Umar yiyongereye ku bakinndi bakinnyi b’abanyezamu barimo Kwizera Olivier na Ndayishimiye Eric uzwi nka Bakame bo bamaze iminsi mu mwiherero w’Amavubi, ni mu gihe hategerejwe ko Mvuyekure Emery ukinira Tusker FC yo muri Kenya azitabira ubutumire.
Kugeza ubu mu bakinnyi 31 bari bahamagawe harimo abakinnyi 23 bakina imbere mu gihugu nibo bari bitabiriye imyitozo, gusa kugeza ubu amakuru ava mu ikipe y’igihugu y’u Rwanda aravuga ko rutahizamu w’ikipe ya AS Kigali Hakizimana Muhadjiri atari yatangira imyitozo bitewe nuko basanze uyu mukinnyi yaranduye koronavirus.
Muri iyi mikino yo gushaka itike ya CAN 2021, Ikipe y’Igihugu iri ku mwanya wa nyuma mu itsinda F n’amanota abiri, ikurikiye Mozambique na Cap-Vert zinganya amanota ane mu gihe Cameroun yamaze kwizera itike kuko ari yo izakira irushanwa ifite amanota 10.