• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Urukiko rwanzuye ko Nyuma y’imyaka 18, iperereza kuri Agathe Kanziga rigiye gukomeza   |   06 May 2026

  • Umukinnyi mwiza wa w’umwaka wa BK PRO LEAGUE azegukana imodoka ya miliyoni 15 Frw, Uko ibihembo bizatangwa   |   06 May 2026

  • Perezida Kagame yashimye Arsenal FC yageze ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League   |   05 May 2026

  • Al Ahly SC yegukanye CAVB Men’s Club Championship 2026, Police VC na REG zegukana imidali yo ku rwego rwa Afurika i Kigali   |   03 May 2026

  • POLICE VC yanditse amateka, ihurira na Al Ahly SC ku mukino wa nyuma wa CAVB Men’s Club Championship 2026   |   02 May 2026

  • Amakipe ya Police, APR, REG na Kepler VC ahagaririye u Rwanda muri shampiyona Nyafurika iri kubera I Kigali yageze muri 1/8 cy’iri rushanwa   |   28 Apr 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Ubutabera bwo muri Finland bwibukije abajenosideri uburemere bw’ibyaha bakoze, bwongera kwangira Ruharwa Faransisiko Bazaramba kurekurwa atarangije igifungo cya burundu

Ubutabera bwo muri Finland bwibukije abajenosideri uburemere bw’ibyaha bakoze, bwongera kwangira Ruharwa Faransisiko Bazaramba kurekurwa atarangije igifungo cya burundu

Ubwanditsi 14 Mar 2021 Amakuru, INKURU NYAMUKURU

Nk’uko bisanzwe iyo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi byegereje, abajenosideri n’ababashyigikiye babyutsa ibikorwa bigamije gukomeretsa abarokotse iyo Jenoside. Nguko uko bahagurukira gutagatifuza abayigizemo uruhare, bakagera n’aho bavuga ko abakatiwe n’inkiko bamaze guhamwa n’uruhare rutaziguye muri Jenoside, barekurwa ”kuko ibyo bakoze bitaremereye nk’ibihano bahawe”.

Nubwo abapfobya bakanahakana Jenoside yakorewe Abatutsi barushaho kwiyongera, twakwishimira ko hari ibihugu byamaze kumva uburemere bw’ibyaha by’abajenosideri, bamwe birabafata abandi biboherereza ubutabera bw’u Rwanda ngo baryozwe amahano bakoreye Igihugu cyabo n’isi yose muri rusange. Urugero ruheruka ni urw’ urukiko rwa Helsinki muri Finland, rwongeye gutera utwatsi ukwitetesha  kwa Ruharwa Faransisiko Bazaramba n’abamushyigikiye, basabaga ko yarekurwa, akidegembya ngo kuko imyaka 14 amaze muri gereza ihagije “ku muntu ushaje cyane kandi  wakatiwe arengana”.

Nk’uko rwari rwabigenje muri Mutarama 2019 urukiko rw’ubujurire  rwongeye kwibutsa Bazaramba ko ntawe ukwiye kugereranya Jenoside n’igihano, uko cyaba kingana kose, kuko icyaha cya jenoside gifite uburemere ntagereranywa. Rwibukije kandi ko Bazaramba adashobora kuvuga ko yarenganye, ngo kuko ibyo amategeko ateganya byose byiyambajwe kugirango ahabwe ubutabera buboneye, ari nayo mpamvu urubanza rwe rwamaze imyaka 5 yose. Uru rukiko rero rwongeye kwanga ubusabe bwa Bazaramba, rutegeka ko  aguma muri gereza aho azamara ubuzima bwe bwose nk’uko byemejwe n’Urukiko rw’Ikirenga aho muri Finland mu Ukwakira 2012.

Faransisiko Bazaramba w’imyaka 72 yavukiye mu yahoze ari Komini Nshili, Perefegitura ya Gikongoro, aza kuba“Pasitori” mu itorero ry’Ababatisita mu yahoze ari Komini Nyakizu mu Majyepfo y’uRwanda. “umurimo w’Imana” yawubangikanyaga n’iyamamazabugome, dore ko abatangabuhamya amagana bamushinje ko atatinyaga kuvuga mu ruhame ko Abatutsi bagomba kwicwa.

Uretse gushishikariza Abahutu kurimbura abatutsi, uyu muyoboke ukomeye wa MDR-Power yanabafashije kubona ibikoresho bifashishije muri Jenoside, nk’imodoka, imipanga, gerenade n’ibindi. Inkiko zose zo muri Finland, kuva ku rw’ibanze kugeza ku rw’ikirenga, zamuhamije uruhare rutaziguye mu bwicanyi bwahitanye Abatutsi  babarirwa mu 5.000 muri Nyakizu no mu nkengero zayo,maze akatirwa bidasubirwaho igihano cyo gufungwa burundu.

Yageze muri Finland muw’2003 avuye mu mashyamba ya Repubulika iharanira Demukarasi ya Kongo, akaba yarabifashijwemo n’abayobozi n’abayoboke b’ Itorero ry’Ababatisita muri icyo gihugu. Ahamaze imyaka 4 nibwo ubushinjacyaha bwatangiye kumunuganuga kubera amakuru yabageragaho buri munsi,avuga ko Finland icumbikiye umwicanyi kabombo. Yahise atabwa muri yombi ndetse abajenosideri bagenzi be n’ababashyigikiye bavuza induru bamugira umwere, ariko ntibyagira icyo bimufasha  kuko byarangiye ahamwe n’icyaha.

Ibi rero bikwiriye kubera isomo n’abandi bajenosideri bakihishashisha kimwe n’abagerageza kuyobya uburari, kuko ibihugu byinshi byatangiye kumenya ukuri ku marorerwa bakoze, ndetse kubakingira ikibaba bizagera ubwo birangira. Urugero rwa ruharwa Kabuga Felisiyani rwakababereye isomo rihagije. Icyaha cya Jenoside ntigisaza!!

 

 

2021-03-14
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

M7 yasinziriye mu nama ya Commonwealth

M7 yasinziriye mu nama ya Commonwealth

Ubwanditsi 19 Apr 2018
CSP (Rtd) Kamanzi Richard yitabye Imana agwiriwe n’urukuta rw’inzu

CSP (Rtd) Kamanzi Richard yitabye Imana agwiriwe n’urukuta rw’inzu

RUSHYASHYA 23 Feb 2026
Muri guverinoma ya Thomas Nahimana bikomeje kuba  “urudubi “

Muri guverinoma ya Thomas Nahimana bikomeje kuba “urudubi “

Ubwanditsi 02 May 2018
Amafoto – Perezida Paul Kagame yitabiriye ifungurwa rya Sitade Abdoulaye-Wade yo mu muri Senegal

Amafoto – Perezida Paul Kagame yitabiriye ifungurwa rya Sitade Abdoulaye-Wade yo mu muri Senegal

Ubwanditsi 23 Feb 2022

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ubutegetsi bwa Museveni bukomeje kuba indiri n’umuhuza w’abarwanya u Rwanda cyane cyane RNC na FDLR
INKURU NYAMUKURU

Ubutegetsi bwa Museveni bukomeje kuba indiri n’umuhuza w’abarwanya u Rwanda cyane cyane RNC na FDLR

Ubwanditsi 21 Dec 2018
Prophet Bosco yahakanye yivuye imyuma ibyamuvuzweho  ko yavuze kuri Apôtre Gitwaza
Mu Rwanda

Prophet Bosco yahakanye yivuye imyuma ibyamuvuzweho ko yavuze kuri Apôtre Gitwaza

Ubwanditsi 29 Sep 2018
Zimbabwe: Umukandida wa MDC yatangiye gushakisha amajwi yitwaje perezida Kagame
POLITIKI

Zimbabwe: Umukandida wa MDC yatangiye gushakisha amajwi yitwaje perezida Kagame

Ubwanditsi 29 May 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru