Amaze kubona ko imizinga igiye kuvamo imyibano, Paul Rusisibiranya, umufurama w’i Murama mu Rwanda ho mu Bubiligi yasanze amagambo agiye gushira ivuga, maze ahitamo kwinyonyombera ngo atazamanjirwa imbere y’abamwita”intwari”. Nguko uko yaciye urubanza rutaranatangira, ubwo yavugaga ko ngo nta butabera yizeye, ahitamo kuzaburanishwa intebe ye iriho ubusa.
Abafana be barabyishimiye, kuko uretse no kwivana mu rubanza, na mbere ntibifuzaga ko agezwa mu nkiko, kuko bazi igihano gikwiriye umugome nkawe. Uretse ibimenyetso simusiga bimuremereye yarasanzwe azi, ibintu byarushijeho kumubana insobe ubwo ishumi ye Callixte NSABIMANA Alias Sankara yatangiraga kwemera ibyaha byose akurikiranyweho, akanasobanura ko Rusesabagina Rusisibiranya wari umukuriye mu mutwe w’iterabwoba MRCD/FLN, nawe akwiye kubiryozwa.
Sankara agitangira gutanga ibimenyetso bifatika n’ ingero zirimo amafaranga Rusisibiranya yakusanyije aje guhohotera inzirakarengane mu Rwanda, uyu musaza wiyita Umubiligi yakanuye amaso, icyuya kiramurenga, abura ayo acira nayo amira. Nyuma y’ibyari bimaze kuvugwa na Sankara, yibazaga icyo azasubiza kubyo abandi baregwa hamwe bazamushinja, dore ko barimo n’abakoloneli 2 bagaragarije ubushinjacyaha ko ibyo bakoze byose babitegetswe na Rusesabagina.
Umwunganizi we Rudakemwa yahise yihina hanze kumva amabwiriza y’asanzwe boshya “intwari y’i Hollyhood” mu marorerwa ye. Me Rudakemwa akigaruka mu cyumba cy’iburanisha yongoreranye na Rusisibiranya, maze uyu nawe yongera kumva inama zimuroha, nta gutekereza ku ngaruka z’icyemezo cye,ahita amenyesha urukiko ko atazagaruka mu rubanza. Nta yandi mahitamo kuko ariwe, ari n’abafana be, bari bamaze kumva neza ko ntacyo bazavuga imbere y’isi yose, kuko urubanza rwari rubaye urucabana.
Abanyamategeko b’abahanga bavuga ko kwikura mu rubanza ku bushake kenshi uregwa ariwe ubihomberamo, kuko nyine aba yiyimye amahirwe yo kwiregura. Rusesabagira rero yasanze ntacyo afite cyo kwireguza ahitamo kuzakanirwa urumukwiye adahari. Abo banyamategeko bavuga ko iyo bigenze bitya, umunyamategeko wunganira uregwa akomeza guhagararira”umukiliya’’we, nawe yabyanga urukiko rufatanyije n’Urugaga rw’abavoka bagashyiraho undi munyamategeko ubifitemo ubuhanga n’uburambe, ku nyungu z’uregwa,ubutabera n’abaregera indishyi.
Ibi byarabaye mu manza zo mu Rukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwa Arusha, aho Gen Gratien Kabiligi, Ngeze Hassan na Jean Bosco Barayagwiza banze gukomeza urubanza baregwagamo uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, kandi urubanza rwarakomeje kugeza ruciwe. Hassan Ngeze na Barayagwiza bo baranakatiwe,uretse ko Barayagwiza yapfuye atarangije igihano.
Abasesenguzi ariko bavuga ko uretse n’ikimwaro cyo kurazabona ibyo asobanura ku byaha bimuhama,hari n’ikindi cyateye Rusesabagina kwanga kuburana. Icya mbere n’uko ngo yizeye inkunga y’abamushoye muri ibi byose, bazashyira igitutu kuri Leta y’u Rwanda, akarekurwa ataburanye. Icya kabiri, yanze kuzabazwa ku bamufashije mu mugambi we mubisha, barimo na Edgar Lungu, Perezida wa Zambia wakomeje kuvugwa muri iki kibazo. Kwanga kuburana kandi abibonamo iturufu yo gutinza urubanza ngo ruzacibwe atakiriho, bityo nanapfa(uretse ko nta n’ubimwifuriza) azagende akiri umwere, n’abaregera indishyi bazategereze bahebe.
Paul Rusesabagina Rusisibiranya ntako atagize ngo abangamire urubanza. Ngaho yigize Umubiligi, azi neza ko n’ubwo yakwitwa atyo bitabuza ubutabera bw’u Rwanda kumuburanishiriza aho yakoreye ibyaha, mu Rwanda. Ibi yabonye bidafashe ati byari amakuru natangaga, ntibizafatwe nk’imbogamizi. Bukeye ati narashimuswe.Ibi nabyo ntibyamuhiriye kuko umutangabuhamya yivugiye uburyo yifashishije ubwenge bucye bwa Rusesabagina akamugeza aho agomba kuryozwa ubugome bwe.
Mu gukomeza kurushya iminsi, ati nkeneye mudasobwa n’ibindi bijyana nayo ukagirango agiye gushinga imprimerie. Ntako urukiko rutamugize nabyo rwarabimusabiye, ariko mu kuruhanya biteye icyo ni iki, ati ntabonye amezi nibura 6 ngo ncengere neza urubanza, yiyongera ku yandi 4 maze narahawe dosiye , sinzaburana. Rusesabagina rero, amazi ntakiri ya yandi.
Ntukiri mu gikondorero cy’ abagukingiraga ikibaba, ukavuna umuheha bakakongeza undi, bakogeza ngo uri za bihangange. Ubu uri mu maboko y’Abanyarwanda. Reka gukina ku mubyimba w’abo wiciye ababo,abo wasahuye, abo washimuse n’abo wangirije imitungo. Icyakora ubupfura wimye u Rwanda, uruteza imidugararo warangiza ukarwihakana, rwo ntiruzakugerera muri ako kebo. Ruzagufata nk’umwana w’ikirara ukeneye guhanwa, nubwo ugaragara nk’uwarenze ihaniro.