• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Amakipe 14 yo mu bihugu 4 birimo U Rwanda, Uganda, Kenya na Benin agiye guhatanira irushanwa ryo Kwibuka muri Volleybal   |   18 Jun 2026

  • Ishimwe Christian watandukanye na Police FC yerekeje muri APR FC yigeze gukinira asimburana na Niyomugabo Claude utarongera amasezerano   |   17 Jun 2026

  • Salomon Kalonda yatangaje ko Tshisekedi ashaka kugundira ubutegetsi, yifashishije kamarampaka   |   16 Jun 2026

  • Abahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Vestine na Dorcas baheruka gutandukana na MIE, bamaze kwimukira muri Canada   |   15 Jun 2026

  • Ubushinjacyaha bwise Ingabire Mwene Dusabe b’i Butamwa; Umutesi   |   15 Jun 2026

  • Ben Rutabana akomeje kuba “umugati” w’ibigarasha ngo bibone icyo bitamira   |   15 Jun 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Rusesabagina yivanye mu rubanza ariko ntazivana mu kimwaro, Abishake cyangwa abihakane urubanza rwe ruzaba!

Rusesabagina yivanye mu rubanza ariko ntazivana mu kimwaro, Abishake cyangwa abihakane urubanza rwe ruzaba!

Ubwanditsi 15 Mar 2021 Amakuru, ITOHOZA

Amaze kubona ko imizinga igiye kuvamo imyibano, Paul Rusisibiranya, umufurama w’i Murama mu Rwanda ho mu Bubiligi yasanze amagambo agiye gushira ivuga, maze  ahitamo kwinyonyombera  ngo atazamanjirwa imbere y’abamwita”intwari”. Nguko uko yaciye urubanza rutaranatangira, ubwo yavugaga ko ngo nta butabera yizeye, ahitamo kuzaburanishwa intebe ye iriho ubusa.

Abafana be barabyishimiye, kuko uretse no kwivana mu rubanza, na mbere ntibifuzaga ko agezwa mu nkiko, kuko bazi igihano gikwiriye umugome nkawe. Uretse  ibimenyetso simusiga bimuremereye yarasanzwe azi,  ibintu byarushijeho kumubana insobe ubwo ishumi ye Callixte NSABIMANA Alias Sankara yatangiraga kwemera ibyaha byose akurikiranyweho, akanasobanura ko Rusesabagina Rusisibiranya wari umukuriye mu mutwe w’iterabwoba MRCD/FLN, nawe akwiye kubiryozwa.

Sankara agitangira gutanga ibimenyetso bifatika n’ ingero  zirimo amafaranga Rusisibiranya yakusanyije aje guhohotera inzirakarengane mu Rwanda, uyu musaza wiyita Umubiligi yakanuye amaso, icyuya kiramurenga, abura ayo acira nayo amira. Nyuma y’ibyari bimaze kuvugwa na Sankara, yibazaga icyo azasubiza kubyo abandi baregwa hamwe bazamushinja, dore ko barimo n’abakoloneli 2 bagaragarije ubushinjacyaha ko ibyo bakoze byose babitegetswe na Rusesabagina.

Umwunganizi we Rudakemwa  yahise yihina hanze kumva amabwiriza y’asanzwe boshya “intwari y’i Hollyhood” mu marorerwa ye. Me Rudakemwa akigaruka mu cyumba cy’iburanisha yongoreranye na  Rusisibiranya, maze uyu nawe yongera kumva inama zimuroha, nta gutekereza ku ngaruka z’icyemezo cye,ahita amenyesha urukiko ko atazagaruka mu rubanza. Nta yandi mahitamo kuko ariwe, ari n’abafana be, bari bamaze kumva neza ko ntacyo bazavuga imbere y’isi yose, kuko urubanza rwari rubaye urucabana.

Abanyamategeko b’abahanga bavuga ko kwikura mu rubanza ku bushake kenshi uregwa ariwe ubihomberamo, kuko nyine  aba yiyimye amahirwe yo kwiregura. Rusesabagira rero yasanze ntacyo afite cyo kwireguza ahitamo kuzakanirwa urumukwiye adahari. Abo banyamategeko bavuga ko iyo bigenze bitya, umunyamategeko wunganira uregwa akomeza guhagararira”umukiliya’’we, nawe yabyanga urukiko rufatanyije n’Urugaga rw’abavoka bagashyiraho undi munyamategeko ubifitemo ubuhanga n’uburambe, ku nyungu z’uregwa,ubutabera n’abaregera indishyi.

Ibi byarabaye mu manza zo mu Rukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwa Arusha, aho Gen Gratien Kabiligi, Ngeze Hassan na Jean Bosco Barayagwiza banze gukomeza urubanza baregwagamo uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, kandi urubanza rwarakomeje kugeza ruciwe. Hassan Ngeze na Barayagwiza bo baranakatiwe,uretse ko Barayagwiza yapfuye atarangije igihano.

Abasesenguzi ariko bavuga ko uretse n’ikimwaro cyo kurazabona ibyo asobanura ku byaha bimuhama,hari n’ikindi cyateye Rusesabagina kwanga kuburana. Icya mbere n’uko ngo yizeye inkunga y’abamushoye muri ibi byose, bazashyira igitutu kuri Leta y’u Rwanda, akarekurwa ataburanye. Icya kabiri,  yanze kuzabazwa ku bamufashije mu mugambi we mubisha, barimo na Edgar Lungu, Perezida wa Zambia wakomeje kuvugwa muri iki kibazo.  Kwanga kuburana kandi abibonamo iturufu yo gutinza urubanza ngo ruzacibwe atakiriho, bityo  nanapfa(uretse ko nta n’ubimwifuriza) azagende akiri umwere, n’abaregera indishyi bazategereze bahebe.

Paul Rusesabagina Rusisibiranya ntako atagize ngo abangamire urubanza. Ngaho yigize Umubiligi, azi neza  ko n’ubwo yakwitwa atyo bitabuza ubutabera bw’u Rwanda  kumuburanishiriza aho yakoreye ibyaha, mu Rwanda. Ibi yabonye bidafashe ati byari amakuru natangaga, ntibizafatwe nk’imbogamizi. Bukeye ati narashimuswe.Ibi nabyo ntibyamuhiriye kuko umutangabuhamya yivugiye uburyo yifashishije ubwenge bucye bwa Rusesabagina akamugeza aho agomba kuryozwa ubugome bwe.

Mu gukomeza kurushya iminsi, ati nkeneye mudasobwa n’ibindi bijyana nayo ukagirango agiye gushinga imprimerie. Ntako urukiko rutamugize nabyo rwarabimusabiye, ariko mu kuruhanya biteye icyo ni iki, ati ntabonye amezi nibura  6 ngo ncengere neza urubanza, yiyongera ku yandi 4 maze narahawe dosiye , sinzaburana. Rusesabagina rero, amazi ntakiri ya yandi.

Ntukiri mu gikondorero cy’ abagukingiraga ikibaba, ukavuna umuheha bakakongeza undi, bakogeza ngo uri za bihangange. Ubu uri mu maboko y’Abanyarwanda. Reka gukina ku mubyimba w’abo wiciye ababo,abo wasahuye, abo washimuse n’abo wangirije imitungo. Icyakora ubupfura wimye u Rwanda, uruteza imidugararo warangiza ukarwihakana, rwo ntiruzakugerera muri ako kebo. Ruzagufata nk’umwana w’ikirara ukeneye guhanwa, nubwo ugaragara nk’uwarenze ihaniro.

2021-03-15
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Nyuma yo gutsindirwa ku mukino wa nyuma w’igikombe cya Afurika incuro ebyiri, ikipe y’igihugu ya Senegal yegukanye igikombe

Nyuma yo gutsindirwa ku mukino wa nyuma w’igikombe cya Afurika incuro ebyiri, ikipe y’igihugu ya Senegal yegukanye igikombe

Ubwanditsi 07 Feb 2022
Ikibazo cye kiroroshye, yumvaga ko adakorwaho- Perezida Kagame avuga kuri Ingabire  na Diane Rwigara

Ikibazo cye kiroroshye, yumvaga ko adakorwaho- Perezida Kagame avuga kuri Ingabire na Diane Rwigara

Ubwanditsi 13 Nov 2018
Selemani Masiya uherutse gupfira muri Mozambike ni Umukongomani, si  Umunyarwanda nk’uko umunyabihuha Judi Rever abibeshya

Selemani Masiya uherutse gupfira muri Mozambike ni Umukongomani, si Umunyarwanda nk’uko umunyabihuha Judi Rever abibeshya

Ubwanditsi 12 Jul 2022
NTAGIHINDUKA : Padiri Thomas Nahimana “arasesekara  mu Rwanda kuri uyu wambere”

NTAGIHINDUKA : Padiri Thomas Nahimana “arasesekara mu Rwanda kuri uyu wambere”

Ubwanditsi 23 Jan 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Amerika  yasabye abaturage bayo kuva muri Congo
ITOHOZA

Amerika yasabye abaturage bayo kuva muri Congo

Ubwanditsi 30 Sep 2016
Umujenosideri Twahirwa yakatiwe burundu, Basabose Pierre baburaniraga hamwe ajyanwa ku gahato mu kigo kivura indwara zo mu mutwe.
Amakuru

Umujenosideri Twahirwa yakatiwe burundu, Basabose Pierre baburaniraga hamwe ajyanwa ku gahato mu kigo kivura indwara zo mu mutwe.

Ubwanditsi 22 Dec 2023
Kamonyi:Umugore yatezwe igico n’abagabo batanu bamufata ’ku ngufu’
ITOHOZA

Kamonyi:Umugore yatezwe igico n’abagabo batanu bamufata ’ku ngufu’

Ubwanditsi 28 Mar 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru