Amakuru y’akababaro yuje agahinda kenshi avuga ko Abanyarwanda bane bamaze kwicirwa muri Uganda mu minsi 30 gusa; impfu zabo zikaba zitarakorerwa iperereza nkuko amakuru agera kuri Rushyashya abyemeza. Abo Banyarwanda bose ni abagabo bari hagati yimyaka 30 na 60, bapfuye impfu zidasobanutse. Nta perereza ryakozwe na polisi ya Uganda cyangwa abayobozi abo ari bo bose kugirango byibura bamenye icyateye urupfu rwabo.
Ku itariki ya 4 Gashyantare, Gasore Semukanya w’imyaka 36 yishwe azira ubusa maze amanikwa mu giti mu Karere ka Kisoro gaherereye mu majyepfo ya Uganda. Nyuma y’iminsi mike, ku ya 10 Gashyantare, Sebusande Lawrence w’imyaka 60 yiciwe mu Karere ka Isingiro, John Mushabe w’imyaka 31 yiciwe ku ya 14 Gashyantare mu Karere ka Mbarara. Ku ya 10 Werurwe, Hakizimana Celestin w’imyaka 53 yiciwe mu Karere ka Rukungiri.
Aya makuru ateye agahinda yo guhohotera Abanyarwanda akomeje gutangazwa mu gihe ubuyobozi bw’igihugu cy’abaturanyi cya Uganda, bukomeje gucumbikira no gushyigikira imitwe myinshi yitwaje intwaro yiyita ko itavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda nyamara ahubwo ari iy’iterabwoba, igamije guhungabanya u Rwanda. Mu bihe byashize, hagaragaye uburyo Abanyarwanda banga kwinjizwa muri iyi mitwe batotezwa abandi bakicwa.
None ubu abandi bafunzwe bazira gushinjwa ubutasi kandi bagakorerwa iyicarubozo mu buryo budasanzwe. Abapfuye kugira amahirwe bajugunywa ku mupaka w’u Rwanda na Uganda babwirwa gusubira iwabo kandi bagasabwa kutazasubira muri Uganda. Ababyeyi batandukanijwe n’abana babo, abenshi basize imitungo itabarika baza amara masa. Imiryango yaratatanye, inzirakarengane nyinshi zabuze imibereho kubera urwango rukabije rukwirakwizwa na Leta ya Uganda, cyane cyane Perezida Yoweri Museveni ugamije kumva ko yahindura ubuyobozi bw’u Rwanda.
Imwe muri iyo mitwe ishyigikiwe n’ubutegetsi i Kampala ni umutwe w’iterabwoba wa Kayumba Nyamwasa wa RNC. Uyu wabaye nyirabayazana w’ibitero bya gerenade byahitanye abantu mu murwa mukuru w’u Rwanda Kigali bikaba byarabaye hagati ya 2010 na 2013. N’ubwo bamwe bagerageje kubihakana, Uganda ntiyahwemye gutanga ubufasha bwose mu gushyigikira RNC mu nzozi zabo mbi zidafite ishingiro zo gutera u Rwanda no guhirika guverinoma yemewe aho barota bahagaze.
Abayobozi muri Uganda bakomeje kwinjiza no gushaka abarwanyi bajya muri RNC bakanyanyagizwa hirya no hino mu rwego rwo gushaka no gukora igishoboka cyose ngo u Rwanda rubure amahoro, abarwanyi bashakishwa baturutse cyane cyane mu nkambi z’impunzi.