Jenoside si icyaha gikorerwa icyiciro cy’abantu runaka gusa, ahubwo ni icyaha ndengakamere gikorerwa inyoko muntu aho iva ikagera. Bisobanuye ko ari inshingano y’abatuye isi bose gukumira Jenoside,kuyihagarika, no guhana abayigizemo uruhare bose.
Nyamara iyo urebye imitekerereze n’imyitwarire y’amahanga ku birebana na Jenoside yakorewe Abatutsi, usanga umuryango mpuzamahanga wararetse ngo Abanyarwanda babage bifashe, abapfa bapfe, abakira bakire, binyuranye na rya hame ko Jenoside ari icyaha gikorerwa isi yose.
Iyi Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe isi yose irebera, ishyirwa mu bikorwa nta n’umwe uhagurutse ngo ayirwanye cyangwa nibura ayamagane, ahubwo bamwe bayigiramo uruhare rugaragara, kugeza n’aho bahungishirije abajenosideri, bakanabakingira ikibaba ngo badahanwa. Abanyarwanda baratereranywe, ariko mu butwari bwabo bashobora guhagarika Jenoside no guhangana n’ingaruka zayo. Niba byagarukiraga aha gusa, ariko amahanga ntakomeze gutoneka ibikomere by’aho Jenoside yagizeho ingaruka zikomeye.
Nibyo, ngo ”nyir’umupfu niwe ujya ahanuka”, kandi “ak’imuhana kaza imvura ihise”. Ariko se ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abayahudi isi yose yari yarahiye ko nta jenoside izongera kuba ukundi, u Rwanda ntiruba ku isi? Ko amahanga yahagurukiye guhana abagize uruhare mu gutsemba Abayahudi, kuki abatsembye Abatutsi bo bakidegembya? Ese ibi si rya ronda ruhu, aho icyaha gikorewe umwirabura gifatwa nk’igisanzwe, nyamara cyakorerwa umuzungu kikitwa indengakamere?
Biratangaje kubona nyuma y’imyaka 27 abajenosideri bakidegembya mu bihugu birimo n’ibyigize abarimu b’uburenganzira bw’ikiremwamuntu. Imyaka ibaye akangari Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bushyize ahagaragara impapuro mpuzamahanga zisaba gushyikiriza ubutabera ababarirwa mu 1.100 abakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi , Nyamara ibyo bihugu 33 barimo byavuniye ibiti mu matwi.
Mu myaka 14 ishize abajenosideri 46 gusa nibo bagejejwe mu butabera, mu gihe hari abasaga 400 bibereye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, hafi 300 bari mu buzima buryoshye muri Uganda, 52 bariturije muri Tanzaniya, n’abandi benshi batuye mu bihugu nka Malawi, Zambia, Uburundi, Kenya, Mozambike, Kongo-Brazzaville, Gabon, Cameroun n’ahandi bikorera imirimo ibinjiriza agatubutse nta nkomyi.
Hari kandi n’abakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi badafite icyo bikanga bari muri bya bihugu “byakataje mu kubahiriza uburenganzira bw’ikiremwamuntu”. Abakabakaba 50 bahawe ikaze mu Bufaransa, 40 mu Bubiligi n’abandi benshi mu Bwongereza, Canada , Ububolandi, Leza Zunze Ubumwe za Amerika n’ahandi.
Ikibabaje kurushaho, ni uko abo bajenosideri bagombye kuba bararyojwe ibyo bakoze, ahubwo bahawe rugari ngo bapfobye, bahakane Jenoside bagizemo uruhare, banareme imitwe y’iterabwoba igamije gukomeza Jenoside basize badashoje. Muzumva mu Bubiligi abibumbiye mu kiswe”JAMBO Asbl”, kigizwe n’abakomoka ku bahekuye u Rwanda.
Abatuye muri Amerika nka Prudence Rubingisa n’abandi batabarika bivugira ko bari muri FDLR, inyeshamba ziganjemo abajenosideri ruharwa. Muzumva abantu 5 birirwa batukanira mu Bwongereza, kandi iki gihugu cyarabwiwe kenshi ko gicumbikiye abajenosideri. Abo bose bigize intama kandi ari ibirura.Ni abicanyi bigize impirimbanyi za demukarasi n’uburenganzira bwa muntu, kandi ibihugu bidegembyamo bimaranye imyaka impapuro mpuzamahanga zo kubashyikiriza inkiko.
Uretse Abanyarwanda bagombye kuba baraburanishijwe ku cyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi , hari n’abanyamahanga bakabaye barahaniwe kuyipfobya no kuyihakana. Nyamara nabo bahawe umwanya bagoreka amateka bivuye inyuma, nta no kwikanga amahame n’amategeko mpuzamahanga arwanya icyaha cya jenoside, ndetse ibihugu byabo byashyizeho umukono. Abo ni nk’Umufaransakazi Julie d’Andurain, Umubiligi Filipp Reyntjens, Abanyamerikakazi Michella Wrong na Judi Rever, Umuhindi wigize Umwongereza Anjan Sundaran, Umukongomani Patrick Mbeko n’abandi babaye imizindaro y’abajenosideri.
Mu gihe rero twibuka ku nshuro ya 27 abacu bazize Jenoside yakorewe Abatutsi, turinginga amahanga ngo areke gukomeza gutoneka ibikomere byacu, ahubwo agire ubutwari bwo kwitandukanya n’ikibi. Komisiyo Duclert iherutse kugaragaza uruhare rutaziguye muri Jenoside yakorewe Abatutsi, yagombye kuba umusingi wo gushyikiriza inkinko Abafaransa n’Abanyarwanda bakekwaho icyo cyaha, ntibakomeze kwirarika no kwitwara nk’abere. Raporo y’iyo Komisiyo yagombye gufasha n’ibindi bihugu kwikebuka, bikareba niba byo ari miseke igoroye mu kibazo cya Jenoside yakorewe Abatutsi.
By’umwihariko ku bihugu by’Afrika, cyane cyane ibyo mu karere u Rwanda rurimo, uyu ni umwanya mwiza wo kwerekana ko uyu mugabane ushobora kwishakamo ibisubizo no kubaka ubufatanye, aho kwirirwa biboroga ngo Abanyaburayi n’Abanyamerika bakandamiza Abanyafrika, kandi nabo ubwabo barananiwe kubana kivandimwe. Birenge ni wowe ubwirwa!!