• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Umuhungu wa Habyarimana yatanze ubuhamya ahuza nibyo Raporo Mutsinzi yatangaje

Umuhungu wa Habyarimana yatanze ubuhamya ahuza nibyo Raporo Mutsinzi yatangaje

Editorial 12 Apr 2021 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga

Umuhungu wa Perezida Habyarimana ariwe Jean Luc Habyarimana yatanze ubuhamya bw’ibyabaye ku ndege ya Se tariki ya 6 Mata 1994, ahishura byinshi bihuye n’ibyatangajwe na Komisiyo Mutsinzi ubwo yakoraga iperereza ku ihanurwa ry’indege ya Perezida Habyarimana.

Iyi Komisiyo yemeje ko iyi ndege yahanuwe n’intagondwa z’Abahutu zitashakaga amasezerano hagati ya Leta y’u Rwanda na FPR Inkotanyi.

Mubyo Jean Luc Habyarimana yavuze, ni uko ubwo indege yahanurwaga, ni urugo rwabo rwarashweho bityo bagasabwa kuzimya amatara, abarasaga bari ku musozi wa Ndera bityo abasirikari barindaga Habyarimana ngo nabo babasha kubasubiza. Nubwo Jean Luc Habyarimana agerageza kuvanga usanga agaragaza neza ko ibyavuzwe na Raporo Mutsinzi ari ukuri. Nko kuba indege yarahanutse ari koga ngo yiboneye we ubwe ibisasu bihanura indege, bityo bikagaragaza ko indege yarashwe n’ibisasu byari biturutse I Kanombe kuko urugo rwabo rwegeranye neza n’ikigo cya gisirikari cya Kanombe.

Raporo ya Mutsinzi yagaragaje ko intagondwa z’abahutu zishe Perezida Habyarimana zidashaka kwemera amasezerano y’Arusha. Abari kuruhembe rw’intagondwa bari Theoneste Bagosora, Anatole Nsengiyumva, Matayo Ngirumpatse na Yozefu Nzirorera.

Jean Luc Habyarimana na mushiki we batangaje ko bagiye kwiga hanze mu Misiri kuko hari amakuru yavugaga ko abo bana babiri ba Habyarimana bari imbere mu gihugu bazashimutwa kugirango bategeke Habyarimana ibyo bashaka. Ariko Jean Luc agatinya kuvuga ko zari intagondwa z’abahutu zabiteguraga kuko nibo bari kumwe mu kiganiro.

Ntabwo ari abana bari bafite ibibazo by’umutekano gusa, kuko na Habyarimana mbere yuko indege ye ihanurwa, byaravugwaga mbere ko umunsi uwariwo wose ashobora kwicwa. Uwakoraga mu iperereza rya Habyarimana ariwe Lt Jean de Dieu Tuyisenge yabwiye Komisiyo ya Mutsinzi ko igitekerezo cyo kwica Habyarimana cyacuzwe n’ishyirahamwe AMASASU ryari rigizwe n’abasirikari bakuru mu mapeti kandi no mu myaka bayobowe na Theoneste Bagosora muri Gashyantare 1994.

Naho Gasana JMV wari umukomando watojwe n’abafaransa akaba yarabaga I Kanombe yagize ati “Twari tuziko umunsi uwo ariwo wose Perezida Habyarimana azicwa”. Undi mu komando witwa Sengendo Venuste yabwiye iyi komisiyo ko ibyo kwica Habyarimana byavugwaga ariyo mpamvu yari asigaye akora ingendo atavuze.

Habyarimana yahoraga yikanga, niyo mpamvu ubwo yajyaga Dar Es Salaam yahise asaba umukuru w’ingabo ko bajyana ku munota wanyuma. Ibi byaratangaje kuko igihugu cyari mu ntambara kandi akaba yari amaze imyaka irenga 20 atagendana n’umukuru w’ingabo. Nuko yikangaga byinshi.

Ikindi kimenyetso kigaragaza ko intagondwa arizo zishe Habyarimana, ni uko isoko rya Mulindi, rizwi nko mu Giterane, ryaremuraga guhera saa kumi n’imwe kuzamura, abasirikari b’I Kanombe tariki ya 6 Mata 1994 bariremuje ku manywa y’ihangu.

Naho ikinyamakuru Kangura cyari ijwi ry’abahutu b’intagondwa muri numero yacyo ya 53 yasohotse muri Ukuboza 1993 cyavuze ko Habyarimana azapfa muri Werurwe 1994. Bibeshyeho ukwezi kumwe gusa.

2021-04-12
Editorial

IZINDI NKURU

Banamwana Camarade yagizwe Umutoza Mukuru wa Bugesera FC mu gihe gisigaye ngo umwaka w’imikino wa 2024/25 urangiye

Banamwana Camarade yagizwe Umutoza Mukuru wa Bugesera FC mu gihe gisigaye ngo umwaka w’imikino wa 2024/25 urangiye

Editorial 23 Apr 2025
Inzego z’Iperereza muri Uganda zirahiga  bukware abahoze mu nzego z’igisirikare na Polisi mu Rwanda

Inzego z’Iperereza muri Uganda zirahiga bukware abahoze mu nzego z’igisirikare na Polisi mu Rwanda

Editorial 30 Jul 2018
Tanzaniya yanze inkunga ya Banki y’Isi

Tanzaniya yanze inkunga ya Banki y’Isi

Editorial 04 Oct 2018
Gicumbi: Hafashwe imodoka yari ipakiwemo Kanyanga na Chief Waragi

Gicumbi: Hafashwe imodoka yari ipakiwemo Kanyanga na Chief Waragi

Editorial 06 Apr 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Polisi y’u Rwanda yeretse itangazamakuru abantu 30 bakekwaho guha abapolisi ruswa
Mu Rwanda

Polisi y’u Rwanda yeretse itangazamakuru abantu 30 bakekwaho guha abapolisi ruswa

Editorial 27 Feb 2017
Lambert Dushimimana niwe wagizwe Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba
Amakuru

Lambert Dushimimana niwe wagizwe Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba

Editorial 05 Sep 2023
Irakoze Arsene w’imyaka 21 y’amavuko, aracyekwaho kwica nyirakuru, Murekatete Bernadette w’imyaka 68,Aratoroka ubu ntawuzi irengero rye
ITOHOZA

Irakoze Arsene w’imyaka 21 y’amavuko, aracyekwaho kwica nyirakuru, Murekatete Bernadette w’imyaka 68,Aratoroka ubu ntawuzi irengero rye

Editorial 07 Oct 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru