Umuhanzi nyarwanda Jean de Dieu Rwamihare uzwi nka Bonhomme ukora umuziki cyane yibanda ku ndirimbo zifite ubutumwa bwibanda ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, akanibanda cyane ku butwari bw’inkotanyi zahagaritse iyo Jenoside yakoze indirimbo yise “Cira birarura”.
Iyi ndirimbo Bonhomme yashize hanze yatangarije RUSHYASHYA NEWS ko yagize igitekerezo cyo kuyikora bitewe nuko ibikorwa byo gupfoba Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 bikomeje gufata indi ntera.
Yagize ati “igitekerezo cyo gukora iyi ndirimbo cyanjemo kubera uburyo nsigaye mbona muri iyi minsi ibikorwa byo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi bikomeje gufata indi ntera , nkaba nifuza kwifashisha indirimbo kuko nizera ko ubutumwa bugera kure maze nkakebura abatannye.”
Muri iyi ndirimbo kandi uyu muhanzi avuga ko abishora muri ibyo bikorwa bibi batoneka abakomerekejwe n’ayo mateka, ati “ikindi navuzemo ni uko abishobora mubikorwa byo guhakana no gupfobya baba batoneka abakomerekejwe n’ayo mateka niho nagize nti inkovu icitse irushya abavuzi”.
“Ikindi nashatse kwibutsa abantu ko guhakana amateka nk’ayo ari ugutatira igihango, nibutsa abantu ko mu muco wacu igihango iyo ugitatiye amaherezo kiragusama aha bivuzeko iyo uhemutse ntamahoro bishobora kuguha.”
Uyu muhanzi ukunze kwifatanya n’abanyarwanda baba mu Rwanda ndetse kandi yagiye yifatanya n’abo muri Diaspora zitandukanye gutambutsa ubutumwa butandukanye abinyujije mu bihangano bye by’umuziki.
Mu rwego kandi rwo kuvuga ubutwari bw’Inkotanyi no kuzishimira buri mwaka ategura ibitaramo bijyanye n’icyo gikorwa haba mu Rwanda ndetse hari n’igihe abitegura hanze y’u Rwanda murwego rwo kumenyekanisha ayo mateka.
Usibye kuba uyu muhanzi yashyize hanze iyi ndirimbo yise “Cira birarura” yakoze kandi izindi ndirimbo zitandukanye zirimo Ibitendo by’Inkotanyi, Inkotanyi ni Ubuzima, Ijambo rya nyuma, Imbunda y’Inkotanyi ndetse n’zindi.
Reba hano amashusho y’Indirimbo “Cira birarura ya Bon homme”: