Inkuru yabaye kimomo muri iyi minsi muri Uganda, niya Archeveque Stanley Ntagali wari umukuru w’itorero ry’Anglikani muri Uganda aho yasabye imbabazi muruhame kubera ibyaha by’ubusambanyi.
Ntagali yemeye ko yasambanaga na Judith Tukamuhabwa umugore wumwe mu bapasiteri akaba yarabyemereye imbere y’abasenyeri b’abangilikani, bamwe mu bapadiri ndetse n’abakirisitu bari bateraniye muri Katedarali ya Namirembe.
Ubwo yatangaga ubuhamya, Ntagali yavuze ko nubwo yari akomeye mu kwemera guhera muri 1974 ubwo yakizwaga, yaje kugwa mu byaha. Yemeje ko mbere yo kuza murusengero yabanje gusaba Imana imbabazi mu isengesho yakoze, bityo asaba n’abantu bose kumubabarira.
Archeveque Ntagali yagize ati “ Ku munsi wa Noheli muri 1974, nk’umusore wari ukiri muto, ubuzima bwanjye nabuhariye Imana, kandi ndacyakunda Imana kuko nayo inkunda. Birababaje kuba naraguye mu cyaha cy’ubusambanyi nkaba nsabye Imana imbabazi ndetse n’urusengero muri rusange.
Abavandimwe banjye dusangiye inshingano mbasabye imbabazi, nsabye imbabazi kandi umuryango wa Pasitoro Christopher n’umugore we Judith. Ndashaka gukomeza kuba iruhande rwawe Nyagasani”
Nyuma y’ijambo rye rigufi, Ntagali yahobewe n’Archeveque Stephen Kazimba Mugalu wamusimbuye mu gihe abandi basenyeri bamukomeraga amashyi asubira mu byicaro bye. Archeveque Kizimba yakiriye ukwihana kuwo yasimbuye aho yavuze ko iyo usabye imbabazi ubikuye ku mutima Imana ikubabarira.
Amakuru y’ubusambanyi bwa Archeveque Ntagali bwatangiye kujya hanze mu kwezi kwa mbere uyu mwaka ubwo yahagarikwaga na Archeveque Kazimba mu bikorwa by’itorero aho yavuze ko ubusambanyi n’ubutinganyi ari icyaha bityo ababikora batagomba kugaruka mu mirimo y’itorero.
Ntagali yabaye uwa munani mu kuyobora itorero ry’Angilikani muri Uganda kugeza tariki ya 1 Werurwe 2020 igihe yagezaga ku myaka 65 kandi uyigezeho agomba gusimburwa. Mu gihe yari akuriye Angilikani muri Uganda yose, yari na Musenyeri wa Kampala akaba mbere yari Musenyeri wa Diyosezi ya Masindi-Kitara kuva mu mwaka wa 2004 kugeza 2012.