• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • APR BBC yegukanye Igikombe cya Shampiyona ku nshuro ya kane yikurikiranya   |   25 Aug 2026

  • Rurageretse hagati y’ibigarasha Noble Marara na Jean Paul Turayishimye   |   24 Aug 2026

  • Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yashyikirije ibendera ikipe y’u Rwanda y’Abagore yerekeje i Nairobi mu Gikombe cya Afurika   |   23 Aug 2026

  • Ubuyobe bw’Ubuhanuzi butuma FDLR Yitera Ikinya mu mashyamba ya DRC kugirango irebe ko yamara kabiri   |   22 Aug 2026

  • Ndi gupfa ndeba- Luvumbu yashinje Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kumutererana nyuma yo kuva mu Rwanda   |   21 Aug 2026

  • Dr. Bahati Bernard yavuze ko mu mwaka w’amashuri wa 2025/26 abanyeshuri bakoze ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza batsinze ku rugero rwa 88,21%   |   20 Aug 2026

You are at :Home»Amakuru»Ikipe ya Rayon Sports yashyizeho uburyo bwo kugura amatike ku bakunzi bayo nubwo batemerewe kwitabira imikino yayo.

Ikipe ya Rayon Sports yashyizeho uburyo bwo kugura amatike ku bakunzi bayo nubwo batemerewe kwitabira imikino yayo.

Ubwanditsi 30 Apr 2021 Amakuru, IMIKINO, Mu Rwanda

Rayon Sports, imwe mu makipe amenyereweho udushya twinshi, Kuri ubu yaahyizeho gahunda nshya yo gukusanya imbaraga n’ubushobozi bw’abafana hagamijwe kuyishyigikira binyuze mu kugura amatike y’umukino nubwo batazaba bemerewe kujya kuri stade.

Iyi kipe yatangaje ko ubu abafana bashobora kugura amatike y’umukino hakoreshejwe ikoranabuhanga , nubwo abafana batemerewe kwinjira muri stade ngo barebe imikino, ahubwo bazayirebera kuri Youtube n’izindi mbuga nkoranyambaga z’ikipe.

Ibi Rayon Sports yabitangaje kuri uyu wa kane tariki ya 29 Mata 2021 binyuze mu itangazo yageneye abakunzi bayo, ibasaba gushyigikira abakinnyi muri iyi minsi itoroshye, aho isi yugarihwe n’icyorezo cya koronavirusi.

Muri iryo tangazo Rayon sports yatangaje ko mu rwego rwo kubona amafaranga yo guha abakinnyi mu gihe batsinze ( prime ), abafana batangira kugura amatike bifashishije ikoranabuhanga, kabone nubwo batazinjira muri stade zitandukanye.

Abafana bazakoresha uburyo bwari busanzwe bukoreshwa mu kwiyandikisha bagamije gutera inkunga ikipe, aho umufana azajya akanda *702# yifashishije Telephone,  agakurikiza amabwiriza.

Umuntu azajya agura itike ijyanye n’ubushobozi n’ubushake afite uhereye ku mafaranga 500 y’u Rwanda kugeza kubihumbi 20 ( 20,000).

Ubuyobozi bwa Rayon sports buvuga ko abafana bakwiye gukomeza gushyigikira ikipe yabo mu bihe bikomeye bya Covid 19 , bakayiha amafaranga bakabaye bayiha mu bihe bari kuba bemerewe kwinjira muri stade, bityo bagakomeza gufatanya n’ubuyobozi mu kubaka ikipe ikunzwe kurusha izindi mu Rwanda.

Rayon Sports yashyizeho iyi gahunda, mu gihe abagize itsinda ry’abafana bayo ryitwa Dream Unity Fan Club, biyemeje ko buri uko Rayon Sports yakinnye bazajya  bakusanya amafaranga ibihumbi bibiri (2000) kuri buri muntu, bakayashyikiriza iyi kipe.

Shampiyona y’u Rwanda 2020-2021 izatangira kuri uyu wa Gatandatu tariki 1 Gicurasi. Rayon Sports iri mu itsinda rya B, ikazatangira umukino wa mbere tariki ya  2 Gicurasi yakira ikipe ya Gasogi United kuri stade Amahoro i Remera, mbere yo gukina na Kiyovu SC na Rutsiro FC.

2021-04-30
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Ku Rwibutso rwa Rebero Hashyinguye  Inzirakarengane z’Abanyapolitiki bishwe muri Jenoside, Menya byinshi n’Impamvu hongeweho n’abandi

Ku Rwibutso rwa Rebero Hashyinguye Inzirakarengane z’Abanyapolitiki bishwe muri Jenoside, Menya byinshi n’Impamvu hongeweho n’abandi

Ubwanditsi 13 Apr 2025
Amerika: Teta Diana azataramira abazitabira ‘US Rwandan Diaspora Women Convention’

Amerika: Teta Diana azataramira abazitabira ‘US Rwandan Diaspora Women Convention’

Ubwanditsi 17 Mar 2016
Ingabo n’abapolisi b’u Rwanda bari muri Centrafrique na Darfur bifatanyije n’abandi banyarwanda kwibuka

Ingabo n’abapolisi b’u Rwanda bari muri Centrafrique na Darfur bifatanyije n’abandi banyarwanda kwibuka

Ubwanditsi 09 Apr 2016
Ntabwo u Burundi bwari gusinyana amasezerano y’ubucuruzi na EU buri  mu kato

Ntabwo u Burundi bwari gusinyana amasezerano y’ubucuruzi na EU buri mu kato

Ubwanditsi 14 Sep 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Madame wa Perezida wa Bénin yasuye Isange One Stop Center
Mu Mahanga

Madame wa Perezida wa Bénin yasuye Isange One Stop Center

Ubwanditsi 09 Nov 2016
Minisitiri w’intebe Dr Ngirente yavuze ko nta we Leta yahatira kubyara abana runaka
POLITIKI

Minisitiri w’intebe Dr Ngirente yavuze ko nta we Leta yahatira kubyara abana runaka

Ubwanditsi 26 Jul 2018
IMPAMVU ZIKOMEYE ZIKWIYE GUSUBIZA INGABIRE VICTOIRE MURI GEREZA
Amakuru

IMPAMVU ZIKOMEYE ZIKWIYE GUSUBIZA INGABIRE VICTOIRE MURI GEREZA

Ubwanditsi 19 Jun 2025

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru