• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Perezida Kagame yashimye Arsenal FC yageze ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League   |   05 May 2026

  • Al Ahly SC yegukanye CAVB Men’s Club Championship 2026, Police VC na REG zegukana imidali yo ku rwego rwa Afurika i Kigali   |   03 May 2026

  • POLICE VC yanditse amateka, ihurira na Al Ahly SC ku mukino wa nyuma wa CAVB Men’s Club Championship 2026   |   02 May 2026

  • Amakipe ya Police, APR, REG na Kepler VC ahagaririye u Rwanda muri shampiyona Nyafurika iri kubera I Kigali yageze muri 1/8 cy’iri rushanwa   |   28 Apr 2026

  • Rwanda Premier League yasinyanye na Banki ya Kigali amasezerano yo kwitirirwa shampiyona y’u Rwanda mu gihe cy’imyaka 5 n’igice, afite agaciro k’arenga miliyari Eshatu z’amafaranga y’u Rwanda   |   24 Apr 2026

  • FERWAFA yafatiye ibihano abagaragayeho match-fixing’mu ikipe y’Amagaju FC n’uwa Gorilla wasutse ibitamenyekanye mu kibuga   |   24 Apr 2026

You are at :Home»Amakuru»Ikipe ya Etincelles yahagaritse umuvuduko wa AS Kigali, Police FC isubira Musanze FC, Mukura VS ikomeza kujya habi.

Ikipe ya Etincelles yahagaritse umuvuduko wa AS Kigali, Police FC isubira Musanze FC, Mukura VS ikomeza kujya habi.

Ubwanditsi 11 May 2021 Amakuru, IMIKINO, Mu Rwanda

Etincelles FC yabonye amanota 3 imbumbe yayo imbere ya AS Kigali, umukino wa mbere Shaban Houssein Tshabalala atabonyemo igitego, Sunrise FC yo yanyagiye Mukura ibitego 4-2.

Kuri uyu wa mbere tariki ya 10 Gicurasi 2021, hatangiye imikino yo kwishyura mu matsinda ya Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru mu Rwanda, imikino yatangiranye impinduka.

Mu itsinda rya C

Police FC yari yakiriye Musanze FC, kuri sitade Amahoro, Iyitsinda ibitego 2-1 bya Ndayishimiye Antoine Dominique ku munota wa 27 na Sibomana Patrick Papy ku munota wa 83 mu gihe Musanze FC yatsindiwe na Niyitegeka Iddrissa ku munota wa 52.

Muri iri tsinda kandi Etincelles itari yakabonye intsinzi, yari yakiriye AS Kigali yari imaze gutsinda imikino yose, AS Kigali yabonye igitego hakiri kare ku munota wa 14 gitsinzwe na Muhadjiri Hakizimana, Etincelles irakishyura ku munota wa 31 gitsinzwe na Niyonkuru Ramadhan hanyuma, Hassan Brahim Djibrine ashyiramo igitego cy’intsinzi ku munota wa 89′.

Umunsi wa kane usize AS Kigali iyoboye n’amanota 9 inganya na Police, mu gihe Musanze na Etincelles zifite amanota 3 kuri 3.

Mu itsinda rya D

I Nyagatare kuri stade Gologotha, Sunrise yakiraga Mukura VS itameze neza muri iyi minsi, iyinyagira ibiteho 4-2 ibitego byatsinzwe na Mudeyi Souleiman ku munota 10 ndetse nuwa 25, Hassan Mubiru atsinda penaliti ku munota wa 23 mbere y’uko Mwizerwa Elisa atsinda icya kane ku munota wa 73, Mukura Vs&L yatsindiwe na Muniru AbdulRahiman ku munota wa 15 na Iradukunda Barthélemy bita Inky watsinze ku munota wa 90.

Muri iri tsinda kandi Espoir yari yakiriye Marines FC i Rusizi itsindirwa mu rugo igitego 1-0 cya Mugenzi Bienvenue ku munota wa 55.

Umunsi wa kane usize Marines na Sunrise zifite amanota 7, Espoir 6 mu gihe Mukura iri ku mwanya wa nyuma n’amanota 2

Kuri uyu munsi imikino irakomeza:

Mu itsinda rya A

APR FC vs Bugesera FC (Huye, saa cyenda)

AS Muhanga vs Gorilla FC (Muhanga, saa cyenda)

Itsinda B

Rayon Sports vs Rutsiro FC (Amahoro, saa cyenda)

Kiyovu Sports vs Gasogi utd (Mumena, saa cyenda)

2021-05-11
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

Ubwanditsi 05 Jan 2023
Gatsibo: Umugabo afunze azira kugerageza guha ruswa ushinzwe serivisi z’ubutaka

Gatsibo: Umugabo afunze azira kugerageza guha ruswa ushinzwe serivisi z’ubutaka

Ubwanditsi 12 Sep 2016
Rayon Sports ifite urugamba rukomeye yerekeje muri Nigeria

Rayon Sports ifite urugamba rukomeye yerekeje muri Nigeria

Ubwanditsi 20 Sep 2018
Ubushinjacyaha bwerekanye amashusho y’aho Ntaganzwa akekwaho gukorera ibyaha bya Jenoside

Ubushinjacyaha bwerekanye amashusho y’aho Ntaganzwa akekwaho gukorera ibyaha bya Jenoside

Ubwanditsi 27 Oct 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Burundi: Zimwe mu mpunzi zari zatahutse zirimo gusubira mu buhungiro
POLITIKI

Burundi: Zimwe mu mpunzi zari zatahutse zirimo gusubira mu buhungiro

Ubwanditsi 13 Dec 2018
RDC: Gen.Wilson Irategeka wa FLN ruramugera amajanja
INKURU NYAMUKURU

RDC: Gen.Wilson Irategeka wa FLN ruramugera amajanja

Ubwanditsi 18 Dec 2019
Impamvu BNR yasheshe Ikigo cy’Imari ‘CAF Isonga Ltd’
UBUKUNGU

Impamvu BNR yasheshe Ikigo cy’Imari ‘CAF Isonga Ltd’

Ubwanditsi 07 Sep 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru