Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 15 Gicurasi 2021, mu mujyi wa Kigali hateganyijwe kubera inama ya komite nyobozi y’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika, ni inama izaba izaba iyobowe na Perezida wa CAF Dr Patrice Motsepe.
Nkuko byatangajwe na CAF ibinyujije kuri Twitter ngo iyi nama ya Komite nyobozi izaba kandi yitabiriwe na Perezida w’impuzamashyiraharamwe y’umupira w’amaguru ku isi FIFA Gianni Infantino uzaba unayoboye abandi banyacyubahiro baturutse hirya no hino.
Mu by’ingenzi bizaganirwaho muri iyi nama ya Komite Nyobozi bifitanye isano n’ishyirwa mu bikorwa rya Shampiyona y’umupira w’amaguru mu mashuri mato ya hano ku mugabane wa Afurika, Amasezerano y’abasifuzi ba CAF ndetse na FIFA ndetse n’umushinga wo guteza imbere ibikorwa remezo.
Mu bindi bizaganirwaho harimo ikirangaminsi cy’amarushanwa ya 2022-2024 ndetse n’ibijyanye na Koronavirusi.
Usibye kuba hazaba inama ya komite nyobozi ya CAF, Dr Patrice Motsepe perezida wa CAF bitaganyijwe ko azagirana inama y’ihariye n’abayobozi b’amashyirahamwe y’amahuriro atandukanye arimo COSAFA, CECAFA, UNAF, UNIFFAC, WAFU A ndetse na WAFU B.
Usibye abazitabira iyi nama ya komite nyobozi bahawe ubutumire, izakurikirwa kandi ku buryo bw’ikoranabuhanga aho bateganyije hari uburyo bw’uko hari abazayikurikiraa batageze aho iyi nama izabera, ikindi kandi ni uko imyanzuro izava muri iyi nama izahita itangazwa ku mbuga nkoranyamabaga za CAF.
Perezida wa FIFA, Gianni Infantino aherutse mu Rwanda ubwo yari kumwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Vincent Biruta na Minisitiri wa Siporo, Munyangaju bafunguye ku mugaragaro icyicaro cya FIFA mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba.
Iki cyicaro giherereye mu Mujyi wa Kigali, mu Karere ka Nyarugenge mu nyubako ya I&M Bank, cyatumye u Rwanda ruba igihugu cya gatatu gishyizwemo nyuma y’i Dakar muri Sénégal n’i Johannesburg muri Afurika y’Epfo.